Nishimiye kwakirwa na Perezida Kagame - Cardinal Kambanda

Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali, yishimiye kuba yakiriwe n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame, amushimira umubano mwiza Leta y’ u Rwanda ifitanye na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Yabivuze nyuma yo kwakirwa mu biro by’umukuru w’igihugu Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021 aho yari aherekejwe na Padiri mukuru wa Paruwasi Saint Michel, Innocent Consolateur.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu (Village Urugwiro), bwagaragazaga ko Antoine Cardinal Kambanda yagiriye uruzinduko mu biro by’umukuru w’igihugu tariki 05 Gicurasi 2021 bagirana ibiganiro, icyakora ingingo zaganiriweho ntizashyizwe ahagaragara.

Nyuma y’urwo ruzinduko, ku itariki 06 Gicurasi 2021 Antoine Cardinal Kambanda yanyujije kuri Twitter ye ubutumwa bushimira Perezida Paul Kagame, cyane cyane ku mubano Kiliziya Gatolika ifitanye na Leta y’u Rwanda, avuga ko ibiganiro bagiranye bikubiyemo ubutumwa bubafasha kubaka igihugu mu bumwe no mu buvandimwe, mu guharanira gusiga amateka meza.

Yagize ati “Nishimiye kwakirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kandi turamushimira cyane umubano mwiza wa Leta na Kiliziya Gatolika. Mu butumwa bwacu biradufasha kubaka igihugu mu bumwe n’ubuvandimwe ngo tuzasige amateka meza”.

Antoine Cardinal Kambanda yakiriwe na Perezida wa Repubulika, nyuma y’amezi arindwi ashize Papa Francisco amuzamuye ku rwego rwa Karidinali anashyirwa muri Komisiyo y’Abakaridinali bashinzwe iyogezabutumwa ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka