Nishimira gukorera mu Rwanda, ariko ngacibwa intege n’abanyiba amasharanyarazi - Ron Weiss

Ron Weiss ukomoka muri Isirayeli aravuga ko yaje yishimiye Abanyarwanda, ariko ko abajura b’amashanyarazi barimo kumuca intege.

Ron Weiss ni we uyobora REG kuva muri Gicurasi umwaka wa 2017
Ron Weiss ni we uyobora REG kuva muri Gicurasi umwaka wa 2017

Uyu muyobozi w’Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) arizeza Abanyarwanda ko bose bazaba bafite amashanyarazi muri 2024, ariko ko ubujura bwayo bushobora gutuma igiciro kitagabanuka ku bafatabuguzi.

Ron Weiss arasobanura ko hari imishinga mito n’iminini yo kongera amashanyarazi, harimo urugomero rwa Hakan ruzatanga Megawati(MW) 70, urwa Rusumo MW 27, NyabarongoII ruzatanga MW 43, Symbion ya gazi metane muri Kivu izajya itanga MW 53.

Akomeza agira ati “Mwese muzi akamaro k’amashanyarazi mu guhindura imibereho myiza, mu iterambere, mu kongera inganda no kunoza imirimo ahantu hose, ariko dufite ikibazo cy’ingutu kitubangamiye gituma tutagera kuri izi ntego”.

“Ubwo nageraga muri iki gihugu natangajwe n’uburyo giteye ndetse n’abaturage barahagurukiye gukora, ariko ibi bikorwa ngiye kubabwira ni ibintu umuntu uwo ari we wese atakwishimira”.

Yakomerejeho yerekana amashusho y’abafatabuguzi 28 bafatiwe mu turere icyenda biba umuriro w’amashanyarazi mu mezi abiri ashize, bakaba bamaze guhombya REG hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari abajura b'amashanyarazi REG ivuga ko yafatiye mu cyuho
Hari abajura b’amashanyarazi REG ivuga ko yafatiye mu cyuho

REG ivuga ko itakaza hafi 20% by’amashanyarazi ifite kuri ubu angana na MW 221.1, akaba ahombera mu miyoboro no mu bujura bwayo, ndetse no kwiba hamwe no kwangiza ibikoresho biyatanga. By’umwihariko abajura ngo biba angana na 6.5%.

Umuyobozi w’Ikigo EUCL gishinzwe gucuruza umuriro w’amashanyarazi utangwa na REG, Maj Eng. Kalisa Jean Claude avuga ko iki gihombo kidashobora guhagarika gahunda yo kongera amashanyarazi, ariko ko giteza ibiciro byayo kutagabanuka uko bikwiye.

Ati “aba bantu ntabwo bashobora kubangamira iterambere ry’Igihugu, ni yo mpamvu iyo dufata abantu tuba turi kumwe n’inzego zitandukanye kugira ngo duce iki kibazo burundu”.

“Iyo umuntu afashe icyemezo cyo kwiba amashanyarazi ku nyungu ze bwite, ingaruka zigaruka kuri buri wese”.

Itegeko rigenga amashanyarazi ryo muri 2018 riteganya ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe ku rugo rw’umuntu wibye umuriro w’amashanyarazi, miliyoni eshatu ku kigo giciriritse na miliyoni 10 zicibwa ikigo kinini cyangwa uruganda.

Aba bose kandi iyo bimenyekanye ko bibye umuriro w’amashanyarazi, banasabwa kwishyura ikiguzi cy’ayo batishyuye mu gihe cyose bamaze banyuza intsinga z’umuriro hirya ya mubazi(cash power).

REG ivuga ko kugeza ubu ingo 1,340,000 ari zo zicana amashanyarazi akomoka ku ngomero zayo mu gihugu. Iteganya kuzaba yongereye amashanyarazi angana na MW 556 kuri 220 ifite kuri ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka