NIRDA yiteguye kugabanya ibitumizwa hanze yongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi mu byerekeye inganda (NIRDA), cyateguye amahugurwa y’iminsi itatu hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gufasha abikorera kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda, hagamijwe kugabanya ibitumizwa mu mahanga.

Bajyaga bifashisha inyundo none bagiye guhabwa imashini zigezweho
Bajyaga bifashisha inyundo none bagiye guhabwa imashini zigezweho

Mu Karere ka Musanze ayo mahugurwa yatangijwe ku wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, atumirwamo abakora mu nzego zitandukanye z’ubuhinzi n’ubworozi barimo abongerera agaciro ibikomoka ku nkoko n’ingurube, abakora ibiribwa by’amatungo y’inkoko n’ingurube, n’abatunganya amabuye bayabyazamo ibikoresho by’ubwubatsi.

Ni amahugurwa agamije kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda hazamurwa gahunda ya ‘Made in Rwanda’, aho abaje guhugurwa bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru bijejwe gufashwa kuzamura inganda zabo no kongerera agaciro ibyo bakora bahabwa ibikoresho binyuranye ku nguzanyo idasaba inyungu n’ingwate, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Jean D’Amour Mbonyinshuti Umukozi wa NIRDA ushinzwe iminyekanishabikorwa.

Abari guhugurwa biyemeje guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda
Abari guhugurwa biyemeje guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda

Yagize ati “Ikigo cya NIRDA kigamije kongera agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda, dufasha abikorera kongera agaciro k’ibyo bakora tubaha imashini zigezweho zituma bongera umusaruro ukaba mwiza kandi ukaba mwinshi ku nguzanyo itagira inyungu n’ingwate. Ni ukuvuga ko umuntu atoranywa kuko aya ni amarushanwa aho yerekana icyo akora n’icyo bizamara, bizahanga imirimo ingana ite, bizafasha bite kongera ibikorerwa mu Rwanda bigabanya ibikorerwa mu mahanga, iyi ni yo ntego nyamukuru yacu”.

Ni umushinga NIRDA igiye gufatanyamo n’ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere, aho cyatanze amafaranga miliyari enye azifashishwa mu gufasha inganda zinyuranye.

Amabuye akoze muri Made in Rwanda
Amabuye akoze muri Made in Rwanda

Ku ikubitiro hakaba hamaze gufashwa inganda esheshatu zikora imyenda mu buryo bwa Made in Rwanda, n’inganda esheshatu zitunganya inzoga za divayi ziva mu bitoki.

Mu bushakashatsi bwa NIRDA, byagaragaye ko inganda zose zo mu Rwanda zidafite ubushobozi aho zigikora mu buryo bwa gakondo, burimo gutunganya amabuye bayahondesha inyundo mu gihe abandi bakoresha utumashini tutajyanye n’igihe, ibyo bigatuma haboneka umusaruro udahagije.

Ni ho NIRDA ihera ivuga ko igiye gufasha inganda kubona imashini zijyanye n’igihe aho zizongera ibikorerwa mu Rwanda no guhaza amasoko.

Abitabiriye amahugurwa bishimiye uwo mushinga, bemeza ko ibikoresho bigezweho bagiye guhabwa biteguye kubibyaza umusaruro bahaza isoko ryo mu Rwanda bakanasagurira amahanga, dore ko ubushobozi buke ngo bwajyaga bubabuza gukora uko babyifuza.

Kubera ubushobozi buke baracyatungana amabuye mu buryo bwa gakondo
Kubera ubushobozi buke baracyatungana amabuye mu buryo bwa gakondo

Bizimana Etienne wo mu Karere ka Gakenke ukora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongerera ubwiza amabuye yubaka, agira ati “Ubuyobozi buradufashije, inganda nto zakoraga mu buryo budahagije none tugiye kugurizwa imashini nubwo hazaba amapiganwa”.

Arongera ati “Ubundi imashini zari zihenze nko mu ruganda rwacu, niba dukeneye imashini ya miliyoni 50 tukaba dukoresha miliyoni eshatu gusa murumva ko bitajyanye, ni ho twajyaga dukoresha uburyo bwa gakondo ugasanga turakora bike bidahaza n’u Rwanda, ariko izo mashini bagiye kuduha zije gukemura ibibazo twajyaga duhura na byo”.

Amabuye aratunganywa akubakishwa mu mwanya w'amatafari
Amabuye aratunganywa akubakishwa mu mwanya w’amatafari

Mugenzi we witwa Bahati Jacques uhagarariye Kompanyi itunganya amakoro ikanakora ama pave, ati “Hari bamwe bagikoresha inyundo bahonda ku mabuye, abandi tugakoresha utumashini tudafite ubushobozi, none NIRDA itwijeje ibikoresho bifite ubushobozi n’ubwiza bidasaba ingwate n’inyungu. Bije gusubiza ikibazo twari dufite, dufite ubumenyi n’ubushake ariko nta bushobozi twari dufite ariko birakemutse, kongera gutumiza amapave hanze bigiye kuba amateka”.

Yavuze ko bigiye no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, kubera ko bagiye gukora byinshi bizakenera abakozi benshi, kandi ngo n’akazi kazihuta no ku isoko haboneke ibintu bisa neza kandi bifite ireme.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeza ko iterambere rigiye kunozwa ibikomoka mu Rwanda binoze bikazaboneka mu buryo bworoshye, aho kongera gukoresha amafaranga y’umurengera bitumizwa mu mahanga nk’uko bivugwa na Andrew Rucyahanampuhwe, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ati “Ni iterambere rishingiye ku kunoza imikorere y’ibikorwa byose mu byiciro binyuranye, ni byinshi bitumizwa hanze ariko navuga ko n’urugendo rugeze aheza aho dutangiye gukoresha ibikoresho by’imbaho bikorerwa mu Rwanda, akabona ibijyanye n’amabati ibyuma, imitako bikorerwa mu Rwanda”.

Visi Meya Rucyahanampuhwe Andrew asaba abitabiriye amahugurwa gukurikira bagatahana ubumenyi buzabafasha mu iterambere ryabo
Visi Meya Rucyahanampuhwe Andrew asaba abitabiriye amahugurwa gukurikira bagatahana ubumenyi buzabafasha mu iterambere ryabo

Arongera ati “Biragaragara ko mu Rwanda dufite inyota yo kwihaza ku bikorerwa iwacu, tugashimira NIRDA n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje kuzamura ibikorwa by’abaturage mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza ibyo bakora hagamijwe guhaza isoko ry’u Rwanda twirinda umuco wo guhora twiyambaza ibiva hanze”.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu basaga 100, baturutse mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka