NIRDA yiteguye gufatanya n’uwashaka umusemburo w’inzoga y’ibitoki
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ubushakashakashatsi ku iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA), buratangaza ko umusemburo w’inzoga z’ibitoki (Urwagwa), wari umaze igihe ukorwaho ubushakashatsi wamaze gutegurwa ku buryo uwawifuza yagana icyo kigo bakumvikana uko yawubona.
Ni umusemburo wakozwe hagamijwe gukumira ko Abanyarwanda bakomeza kunywa inzoga z’ibitoki zidatunganyije neza, kuko ubusanzwe mu gusembura inzoga hifashishwa amasaka ku bengera mu ngo zabo, naho inganda zisanzwe zikaba zikoresha imisembura iva hanze.
Umwe mu bakoze ubushakashatsi ku musemburo w’inzoga y’ibitoki muri NIRDA, Ugirinshuti Viateur, atangaza ko mu Rwanda ari ho benga inzoga mu bitoki ku mugabane wa Afurika, ibyo bigatuma inganda zitunganya izo nzoga zifashisha imisemburo ikomoka hanze kuko ntaho wabonekaga muri aka gace.
Avuga ko ibyo byatumaga ntawabasha kumenya ingano ya arukolo iri mu nzoga Nyarwanda, no kuba hari abakoraga izo nzoga zikanyobwa zidapimye ibyo bikaba byabangiriza ubuzima.
Asobanura kandi ko kuba nta musemburo wizewe wakozwe mu nzoga n’ibitoki by’ibinyarwanda ngo wifashishwe igihe cyo kwenga inzoga, byatumaga inganda zenga inzoga zifashisha imisemburo iva hanze, yatubuwemo ibintu byinshi cyangwa se itanajyanye n’umwimerere w’ibitoki Nyarwanda ibyo bikaba byatanga inzoga itameze neza.
Usibye kuba iyo misemburo itandukanye yanahenda ku isoko, ngo hari n’ubwo yaburaga hakifashishwa imisemburo ikoreshwa mu gukora imigati n’ibindi bikomoka ku ifarini, bigatuma hakorwa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Agira ati: “Umusemburo wacu wujuje ubuziranenge kuko wakozwe hifashishisjwe inzoga zo mu bice byeramo urutoki hirya ni hino mu Gihugu, duhitamo imisemburo myiza itatu ishobora gufasha kwenga inzoga y’umwimerere”.
Yongeraho ati: “Urumva gufata umusemburo wakorewe mu Bufaransa ukawushyira mu nzoga yo mu Rwanda, kandi mu Bufaransa nta rutoki bagira ntabwo byavamo ikintu gifite ireme”.
Ugirinshuti avuga ko uwo musemburo wageragerejwe muri Laboratwari ya NIRDA hagakorwa inzoga, kandi yashimwe n’ibyiciro bitandukanye, ndetse wanageragerejwe mu nganda nto zenga inzoga mu bitoki, bityo ko abakeneye kuwukoresha bagana ikigo bakumvikana uko batangira gukorana.
Ugirinshuti avuga ko ku munsi bashobora gukora ikilo kimwe cy’umusemburo kandi gishobora gukora muri litiro 500 z’umutobe, bityo ko abashaka umusemburo bashobora kumvikana n’ikigo uko babona mwinshi.
Umusemburo ushobora gukorwa uko uwukeneye abyifuza
Ku kijyanye n’ibiciro byawo, NIRDA isobanura ko uwawukenera habaho kumvikana bitewe n’akazi n’ingano ikenewe yawo, kandi ko ikigo cyiteguye kwakira inganda zishaka kuwutubura ngo abe ari zo ziwucuruza.
Umuyobozi mukuru wa NIRDA Dr. Christian Sekomo Birame asobanura ko iyo bakoze ubushakashatsi, habaho gushaka abikorera bakaba ari bo bajyana ibyavumbuwe kubikorera mu nganda ngo bicuruzwe kandi ko abikorera batangiye gusura uwo musemburo.
Avuga ko herekanwe imashini zakoze uwo musemburo ku buryo abashaka kuwucuruza bazigura, abatahita babona ubushobozi bwo kuzigura bakaba bakomeza kwifashisha imashini za Laboratwari ya NIRDA kugira ngo bawukore.
Ku kijyanye no kuba hari abanenze inzoga yavuye muri uwo musemburo ku kijyanye n’ibara ryayo ugereranyije n’inzoga isanzwe ya Kinyarwanda, uwo muyobozi asobanura ko hari uburyo abashaka iryo bara nabo batekerejweho.
Agira ati: “Hari uburyo bwakoreshwa umusemburo ukenewe ukaza ufite ibara runaka byaterwa n’uko uwushaka abyifuza twawuyungurura akabona uwo yifuza, ibyo binajyana n’abifuza ko babona inzoga y’ibitoki isa n’amazi ibyo nabyo byakorwa uko ababyifuza babisaba”.
Ubushakashatsi ku musemburo w’inzoga y’ibitoki bushyizwe mu bikorwa byakuraho imbogamizi ku bakunzi b’iyo nzoga bemeza ko ibanyura, ariko abashinzwe ubuziranenge ntibahwemye kugaragaza impungenge baterwa no kuba batazi urugero rw’ibinyabutabire byakwangiza ubuzima birimo.
Ubu inzoga ikorewe muri NIRDA isohoka yanditseho ibipimo bya arukolo iri mu nzoga bivuze ko imbogamizi zaba ziri kugenda zikemuka, igihe inganda zagana icyo kigo bagakorana.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza uriya musemburo ushobora gutuma inzoga ishya vuba knd ikanagira urufuro mwatubwira
Uwo musemburo ushobora gutuma inzoga izana urufuro mwatubwira ikaba yanashya vuba murakoze
Turashimira NRDA k’ubushakashatsi yakoze twagira ngo baduhe contact twavuganiraho turawushaka cyane.
Turashimira NRDA k’ubushakashatsi yakoze twagira ngo baduhe contact twavuganiraho turawushaka cyane.