NIRDA n’abafatanyabikorwa batangije umushinga wo kurwanya iyangirika ry’ibiribwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda(NIRDA), hamwe n’abafatanyabikorwa barimo umuryango mpuzamahanga uteza imbere umutungo kamere (World Resource Institute - WRI), batangiye umushinga w’imyaka itatu uzagabanya iyangirika ry’ibiribwa mu Rwanda.

Abahagarariye ibigo bizashyira mu bikorwa umushinga wa Circular Food Systems barimo kuwusobanura
Abahagarariye ibigo bizashyira mu bikorwa umushinga wa Circular Food Systems barimo kuwusobanura

Uwo mushinga witwa ’Circular Food Systems in Rwanda’ uzabonera ibisubizo umusaruro w’ibiribwa wangirika kuva mu murima kugera ku meza (aho abantu baba bafungura), harimo no kureba uko hakoreshwa ifumbire itangiza (idahumanya) ibiribwa.

Nta bushakashatsi bwihariye bugaragaza ingano y’ibiribwa mu Rwanda byangirika cyangwa bitabwa, n’ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko umusaruro ubarirwa hagati ya 15%-30% wangirika utaragera ku rwego rwo kuribwa (ku isahane).

Ku rwego mpuzamahanga, Umuryango WRI uvuga ko ibiribwa byangirika mbere na nyuma y’uko abantu n’amatungo bariye, bibarirwa muri toni miliyari imwe na miliyoni 200 buri mwaka.

Tariki 20 Gicurasi 2022 NIRDA na WRI bahurije hamwe inzego za Leta na bimwe mu bigo by’abikorera mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’imiryango itera inkunga ubuhinzi n’ibidukikije, bungurana ibitekerezo ku buryo umushinga ‘Circular Food Systems’ uzakorwa.

Umuyobozi w’uwo mushinga akaba anakorera WRI, Eric Ruzigamanzi avuga ko ibigo biciriritse n’amakoperative akora mu by’ubuhinzi n’ubworozi, inganda, abatwara umusaruro n’abawukoresha bagaburira abantu n’amatungo, bazafashwa kwirinda mu buryo bwose bushoboka kwangiza cyangwa kujugunya ibiribwa.

Umushinga wa Circular Food Systems uteganya ko n’iyo haboneka ibiribwa byangiritse, hazashyirwaho uburyo bwo kubibyazamo undi mutungo w’agaciro nk’ifumbire.

Ruzigamanzi agira ati "Umushinga uzafasha amakoperative n’ibigo kugabanya iyangirika ry’ibiribwa, niba ari ikigo gikora ifumbire turibaza ngo ’ni ifumbire ikozwe mu biki’, biriya biribwa bisigazwa mu mahoteli nta kindi kintu gishobora kuvamo!"

Umukozi w’ikigo cya NIRDA giteza imbere ibidukikije no kugabanya iyangirika ry’ikirere (CPCIC-NIRDA), Sylvie Mugabekazi, avuga ko basuzumye uburyo amategeko na Politiki z’ubuhinzi n’ibidukikije mu Rwanda bishingira ku kugabanya iyangirika ry’ibiribwa.

Banasuzumye niba ibikorwa by’inganda nto n’iziciriritse bishingira ku kugabanya iyangirika ry’ibiribwa kuva mu murima kugera ku mafungoro ari ku meza.

Mugabekazi yakomeje agira ati "Iyi myaka itatu y’Umushinga igabanyijwemo ibice bibiri, aho umwaka wa mbere uzaharirwa gushaka amakuru ku buryo umutungo kamere ukoreshwa ariko utangizwa, mu rwego rw’ibiribwa ni ukureba uko bitunganywa ariko hatabayeho kubyangiza".

Mugabekazi avuga ko mu myaka ibiri izakurikiraho hazabaho gushaka inkunga y’ubumenyi n’amafaranga bikazafasha ibigo, inganda n’amakoperative akora mu bijyanye n’ubuhinzi, gutunganya umusaruro no kuwugabura mu buryo bukwiye.

Biteganyijwe ko uyu mushinga wa Circular Food Systems uzarenga imbibi z’u Rwanda ukazasakazwa no mu bindi bihugu, bitewe n’uko ushyirwa mu bikorwa n’ibigo biri ku rwego mpuzamahanga.

Abafatanyabikorwa batandukanye bazafatanya gushyira mu bikorwa uyu mushinga
Abafatanyabikorwa batandukanye bazafatanya gushyira mu bikorwa uyu mushinga

Umushinga wa Circular Food Systems uzashyirwa mu bikorwa n’ibigo mpuzamahanga bifatanyije na CPCIC-NIRDA ari byo WRI, Platform for Accelerating the Circular Economy (PACE), Resonance, Africa Circular Economy Network (ACEN) ndetse na Africa Circular Economy Alliance(ACEA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka