NIRDA irashaka ko ibisigazwa bikomoka ku mbaho bikorwamo ibindi bikoresho

Abatunganya imbaho n’ibizikomokaho mu Rwanda baravuga ko ubumenyi bwabo bukiri hasi, ndetse ngo ntibaragira uburyo bunoze bwo gutunganya ibisigazwa biva ku biti n’ibiva ku mbaho mu gihe nyamara na byo biba bishobora kubyazwamo ibindi bikoresho.

Ibisigazwa bikomoka ku mbaho byajyaga bipfa ubusa harimo gushakwa uburyo byajya bibyazwamo ibindi bikoresho
Ibisigazwa bikomoka ku mbaho byajyaga bipfa ubusa harimo gushakwa uburyo byajya bibyazwamo ibindi bikoresho

Umwe mu batunganya imbaho n’ibizikomokaho witwa Hadji Abdou Karemera akaba ari na we uyobora ishyirahamwe ry’abacuruza imbaho ryitwa ‘Rwanda Wood Value Chain Association’ avuga ko impamvu ibyo bisigazwa batabasha kubibyaza umusaruro ari ukubera ubumenyi buke, kubura ibikoresho byabugenewe, ndetse no kutagira aho batunganyiriza ibyo bisigazwa hameze neza.

Ati “Imyumvire y’abakora uyu murimo ntirahinduka ku buryo bumva ko aho bakorera hagomba kuba hameze neza. Usanga ibisigazwa by’imbaho bivanze n’igitaka, bivanze n’imisumari, amabuye n’utundi twuma.”

Ngo hari n’ikibazo cy’imbaho babaza zitumye kuko badafite ibikoresho byabugenewe byo kuzumisha, ugasanga ibisigazwa na byo birimo amazi ntibabashe kuba babitunganyamo ibindi bikoresho. Ngo bisaba ko imbaho ziba zarumishijwe, n’ibisigazwa byarumishijwe, kandi bibitse ahantu heza bitavangavanze n’indi myanda.

Bimwe mu bikoresho Karemera avuga ko byava mu bisigazwa by’imbaho ngo ni amakara meza atagira imyotsi yafasha mu kugabanya iyangizwa ry’amashyamba. Mu bisigazwa by’imbaho ngo hashobora no kuvamo impapuro, cyangwa ibisigazwa bikavangwa n’ibindi bintu bikavamo inzugi.

Kampeta Sayinzoga uyobora Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) avuga ko kimwe mu bibazo NIRDA igiye kubafasha gukemura ari ukubaha ubushobozi n’ubumenyi bwo gutunganya ibisigazwa by’imbaho kugira ngo na byo bajye babikoramo ibindi bintu.

Ati “Mu bindi bihugu aho gutunganya imbaho bigeze kure, ibisigazwa byakomotse ku mbaho biba bifite agaciro gakomeye kuko batabijugunya ahubwo babikoramo ibindi bikoresho. Abantu bazapiganwa twabashishikarije gutekereza imishinga y’ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya ibisigazwa cyangwa se imyanda ikomoka ku mbaho kandi turashaka kubashyigikira.”

NIRDA igiye gutera inkunga abatunganya ibikomoka ku biti

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) avuga ko icyo kigo kigiye gutera inkunga abatunganya imbaho n’ibizikomokaho binyuze muri gahunda icyo kigo cyatangije mu mwaka ushize yo gufasha abikorera guteza imbere ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Gutunganya ibikomoka ku biti ngo bikeneye kongerwamo ikoranabuhanga
Gutunganya ibikomoka ku biti ngo bikeneye kongerwamo ikoranabuhanga

Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga avuga ko abafite iyo mishinga n’ibikorwa bitandukanye biba byatoranyijwe, NIRDA ibaha inguzanyo itagira inyungu n’ingwate, ku bufatanye na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Iyo nguzanyo ibafasha kugura ibikoresho bigezweho kandi bitangiza ibidukikije, ikabafasha no kongera ubumenyi muri tekinike n’uburyo banoza ibyo bakora.

Kampeta yagize ati “Mu rwego rwo kunoza ibikorerwa mu Rwanda, icyo tugamije ni ukugira ngo abatunganya ibikomoka ku biti (wood processors) bakoreshe ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo bakore n’ibikoresho bigezweho kandi bifite ireme.”

Abazafashwa ni abikorera bafite ibikorwa byanditse mu Rwanda, bakaba nibura bamaze imyaka ine bakorera mu Rwanda ibyerekeranye no gutunganya ibikomoka ku biti, kandi bakoresha nibura abantu 10. Bagomba kuba bafite aho bakorera hazwi, hemewe kandi hagutse.

Abazagaragaza imishinga myiza ni bo bazatoranywa. Incamake y’imiterere y’umushinga (amapaji abiri) yoherezwa binyuze ahabugenewe ku rubuga rwa Interineti rwa NIRDA ari rwo www.nirda.gov.rw

Kwakira iyo mishinga biteganyijwe ko bizarangira ku itariki ya 30 Ugushyingo 2019. Abakozi ba NIRDA kandi ngo biteguye gufasha abashaka guhatanira kubona iyo nkunga mu bindi baba badasobanukiwe.

Kampeta yavuze ko NIRDA igiye gufasha abatunganya ibikomoka ku biti kugira ngo bifashishe ikoranabuhanga rigezweho
Kampeta yavuze ko NIRDA igiye gufasha abatunganya ibikomoka ku biti kugira ngo bifashishe ikoranabuhanga rigezweho

NIRDA ivuga ko yifuza ko hazabaho ibyiciro bitatu by’abazafashwa batunganya ibikomoka ku biti. Abagiye gufashwa kuri iyi nshuro bari mu cyiciro cya mbere, hakaba harateguwe miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda zizafasha iyo mishinga izatoranywa y’abikorera.

Ngo hari n’andi mafaranga y’amahugurwa bazahabwa atabarirwa muri izo miliyoni 300. Mu gihe haramuka habonetse abapiganwa benshi bafite imishinga myiza, na bo ngo bazafashwa mu mwaka utaha, noneho nyuma NIRDA ikabona gufasha abandi bo mu bindi byiciro.

Abatunganya ibikomoka ku biti bagaragaje izindi mbogamizi

Mu bindi abatunganya ibikomoka ku biti binubira ni uko hari ubwoko bw’imbuto z’ibiti butaboneka mu gihugu. Ibikorerwa mu Rwanda na byo ngo birahenze kubera imisoro, ku buryo usanga ibituruka nko mu Bushinwa ari byo bihendutse, bigatuma abantu batitabira kugura ku bwinshi ibikorerwa mu Rwanda bikomoka ku biti.

Hari abatunganya imbaho n’ibizikomokaho bavuga ko bifashisha imbaho ziva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ariko na zo muri iyi minsi ngo zirahenze kuko usanga urubaho rugura ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abakora ibiva mu mbaho basaba ko Pinus yaterwa kuko ivamo imbaho nziza.

Ibi ni bimwe mu bikorwa by'ububaji bikorwa na ba rwiyemezamirimo mu karere Gatsibo
Ibi ni bimwe mu bikorwa by’ububaji bikorwa na ba rwiyemezamirimo mu karere Gatsibo

Hari n’ikibazo cy’abemerewe gusarura amashyamba akiri mato, hakaba inganda z’icyayi zikoresha inkwi nyinshi, ugasanga abatunganya imbaho babura ibiti binini bikuze byavamo imbaho.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) yavuze ko mu minsi iri imbere NIRDA n’ikigo gishinzwe amashyamba ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bazaterana bakiga ku mbogamizi zagaragajwe.

Ababaji n’abandi batunganya ibikomoka ku biti bavuga ko na bo bagiye kunoza ibyo bakora byujuje ubuziranenge kugira ngo bibashe guhangana ku isoko n’ibiva hanze y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mushinga ni mwiza
Ariko byaba byiza bageze muturere rwose cyane cyane ahari udukiriro kuko ibikomoka kubiti bigira 8bisigazwa byinshi bipfa ubusa

Jean bosco yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka