Ninzi: Barasaba ko inteko z’abaturage zahindura uburyo zikorwamo

Abaturage bo mu kagari ka Ninzi mu karere ka Nyamasheke barasaba ko bakajya babona umuyobozi wo ku rwego rwisumbuye mu nteko z’abaturage kuko byagaragaye ko zitanga umusaruro cyane iyo hari umuyobozi wo mu nzego zisumbuye wayitabiriye.

Ibi babivuze mu nama yabahuje n’umuyobozi w’akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano, mu nama isanzwe y’umudugudu ya Rugabano kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2014.

Mudede Aquilini ni umuturage utuye mu mudugudu wa Rugabano avuga ko inteko z’abaturage zikoreshejwe n’umuyobozi w’umudugudu zikemura ibibazo byinshi ariko bikaba akarusho iyo inteko zimwe zibaye hari undi muyobozi wo ku rwego rwisumbuye nk’akagari, ngo ibi bituma hari abaturage badasimbuka inzego, ibibazo bihari bigakemurirwa mu mudugudu bitaragera mu zindi nzego.

Agira ati “bigaragara ko ibibazo by’abaturage byinshi bikemurwa n’inteko z’abaturage kandi bigakemuka mu buryo bwa burundu, ariko birakwiye ko kugira ngo zirusheho kubikemura byose nta muturage uciye inyuma ngo azamuke asimbuke inzego, nibura buri kwezi umuyobozi umwe yajya amanuka akegera abaturage bagakorana inama n’abaturage bose, byakemura ibibazo hafi ya byose”.

Abaturage ba Rugabano n'umuyobozi w'akagari ka Ninzi.
Abaturage ba Rugabano n’umuyobozi w’akagari ka Ninzi.

Munyambonera Patrick uyobora akagari ka Ninzi avuga ko koko bikwiye ko abayobozi bafata umwanya wabo bagasura abaturage cyane cyane ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo babakemurire ibibazo ndetse banafatire hamwe ingamba z’uburyo gahunda za leta zizashyirwa mu bikorwa.

Agira ati “birakwiye ko abaturage babona umuyobozi bakaganira bagafatira hamwe uko bazashyira mu bikorwa gahunda zibateza imbere tuzashaka umwanya kugira ngo tujye tubageraho uko bishoboka nk’uko babyifuje dufatanye gukemura ibibazo byabo bafite kugira ngo turusheho gufatanya mu iterambere ryabo”.

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugabano bavuga ko hari ibibazo bagakwiye kwikemurira ubwabo, gusa iyo bidakorewe ku karubanda hari abaturage basigarana ingingimira kabone n’ubwo ibibazo byabo biba byakemuwe mu mucyo.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

byose bikorerwa abaturage , uko rero babishatse nuko , niba koko izi nteko zikora nabi zikwiye gusubirwamo imikorera inogeye abaturage ikanozwa

karenzi yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka