Nimureke dushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje abaturage b’akarere babone amahoro - Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abashyize umukono ku masezerano yo kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira abaturage bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari babone amahoro arambye.
Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu nama yabereye i New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Mbere tariki 23/09/2013.
Iyi inama yari iyobowe na Ban-Ki-Moon, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye initabirwa na Nkosazana Dlamini Zuma ukuriye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Ageza ijambo rye ku bitabiriye iyo nama, Perezida yagize ati: “ Tunejejwe no kubona ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’ibyo Umunyamabanga Mukuru wa UN n’Umuyobozi wa Banki y’Isi bijeje akarere mu bijyane n’ubukungu ubwo basuraga akarere mu mezi make ashize.
Nimureke ibyo twiyemeje bishyirwe mu bikorwa kugira ngo abaturage babone amahoro bifuza. Nimureke amagambo avemo ibikorwa ku bw’inyungu z’ibihugu byacu.”
Mu ruzinduko Ban-Ki-Moon yagiriye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 22/05/2013, yijeje ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari inkunga ingana miliyari imwe y’amadolari izakoreshwa mu mishinga y’iterambere n’ibikorwaremezo nk’imihanda n’umuriro w’amashanyarazi.
Ban-Ki-Moon avuga ko nubwo hakiri ingorane, atanga urugero rw’impunzi, amahoro n’umutekano biracyashoboka kugerwaho.

Mu magambo ye, ati: “Tunejejwe n’ibigerwaho harimo n’inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Inama y’ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) iheruka guteranira i Kampala. Ndashima imbaraga zose mukoresha aho mwashyizeho komite-nyunganirizi yagenwe ibipimo, inasuzuma intambwe yatewe. Ndizera ko uyu munsi tubyemeza.”
Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu byashyize umukono ku masezerano yo kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa yashyizweho umukono mu nama yabereye Addis-Abeba Gashyantare uyu mwaka ndetse na Kenya yasinye ayo masezerano muri iyo nama.
Prezida Kagame yaboneyeho gushyikiriza ubutumwa bw’akababaro imiryango y’Abanyakenya yatakaje abantu basaga 60 abandi hafi 200 bagakomereka mu gitero bagabwe n’ibyihebe mu isoko rigezweho rwa Westgate riri mu mujyi wa Nairobi rwagati.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|