Nigeria: Hoteli 2 zasenywe zizira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ubuyobozi bw’agace ka Rivers, mu Majyepfo ya Nigeria, kamwe mu duce dukize cyane kuri peteroli, bwasenye burundu inyubako za hoteli ebyiri, bushinja ba nyiri izo hoteli kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Nyesom Wike, wari unahagarariye isenywa rya Hotel Edemete na Hotel Prodest Home, yatangaje ko zisenywe kuko zanze gufunga imiryango, nyuma y’aho babitegetswe na Leta. Yavuze ko icyemezo cyo gufunga hoteli zose, cyafashwe nyuma y’aho bagiye basanga abantu banduye Covid-19 muri za hoteli zinyuranye zo muri Rivers. Gusa ntiyigeze avuga niba hari abarwayi babonetse muri hoteli zasenywe.

Abayobozi b’izo hoteli na bo batawe muri yombi, ariko umuyobozi wa hoteli Prodest Home bwana Gogorobari Promise Needam, yatangarije BBC ko ibyo kuba baranze gufunga atari byo, ko ndetse na 70% by’abayikoragamo basezerewe ku kazi.

Yavuze ko ahubwo abakozi ba Leta muri Rivers, babasabye ko babaha amafaranga ubundi bakabareka bagakomeza gukora. Bwana Gogorobari yavuze ko yababwiye ko batari gukora muri iyo minsi kandi ko n’amafaranga basaba ntayo bafite, bagahita babahimbira ibyaha bituma babasenyera.

Ubuyobozi bwa Rivers bukaba buhakana iby;iyo ruswa, buvuga ko izi ari impamvu zo kwiregura zidafite ishingiro.
Abahanga mu by;amategeko bavuga ko ibyo ubuyobozi bwa Rivers bwakoze byo gusenya izo hoteli, ari icyaha gikwiye gukurikiranwa mu nkiko.

Kugeza kuri uyu wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, mu gace ka Rivers habarurwa abagera kuri 15 banduye Covid-19, ikaba imaze guhitana 2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka