Nigeria: Harategurwa inama y’Abashoramari ba Nigeria n’u Rwanda
Ihuriro ry’abashoramari b’u Rwanda na Nigeria rirateganya guhura n’abayobozi bafata ibyemezo mu nama izabera Lagos muri Nigeria taliki ya 9-14 Gicurasi mu nama y’ubukungu igomba kujyana guhindura imitekerereze y’abashoramari n’abafata ibyemezo hamwe n’abanyabihugu baba mumahanga mukorohereza no kwihutisha ishoramari mubihugu bya Afurika.
Iyi nama izatuma abikorera mu bihugu bya Nigeria n’u Rwanda n’abayobozi bafata ibyemezo baganira ku byakwihutisha ishoramari binyuzwe mu banyabihugu b’Afurika baba mu mahanga bagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo.
Urubuga Limitless-Africa.com dukesha iyi nkuru, ruvuga ko hazaba n’imurikagurisha no kugaragaza umuco, aho u Rwanda ruzahagararirwa n’itorero Inganzo Ngari naho Nigeria igahagararirwa n’umuhanzi 2face Idibia.
Abo bahanzi bose n’abandi benshi bazataramira abazitabira iyo nama bagera kuri 500.
Iyo ni imwe mu nzira u Rwanda runyuzemo mu kwihutisha ishoramari, nyuma yo kwinjira mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba ufite isoko ry’abantu barenga miliyoni 130.
Limitless Minds Africa yateguye iyi nama, ifite intego yo gufasha abashoramari b’Abanyarwanda n’Abanyanigeriya gukorana mu ishoramari, bishobora no kugera hose k’umugabane w’Afurika kugira ngo Abanyafurika barusheho gukora no kuzamura umugabane wabo.
Mu gutegura iyi nama, Limitless Minds Africa yabifashijwemo na NESG (Nigerian Economic Summit Group) n’ambasade y’u Rwanda muri Nigeria.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twifuzaga kumenya urwego rubuhahirane niba u Rwanda dufite ambassade muri Nigeria