Nigeria: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije umunsi wo #Kwibohora31

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria, abayobozi mu nzego za Leta y’iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda, bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31.

Akadiho mu birori byo #Kwibohora31 muri Nigeria
Akadiho mu birori byo #Kwibohora31 muri Nigeria

Ni ibirori byari byuje akanyamuneza n’ibyishimo ku babyitabiriye, bikaba byahurije mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, abaturutse hirya no hino muri iki gihugu, ku nsangamatsiko igira iti “Intambwe mu ntego”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yibukije ko umunsi wo Kwibohora ari ipfundo rikomeye mu mateka y’u Rwanda, ndetse n’umusingi w’u Rwanda rushya, rufite intego n’icyerekezo.

Yagize ati “Kwibohora ni intambwe idasubira inyuma. Mbere na mbere byari uko nta Munyarwanda ukwiye kuba umunyamahanga ku gihugu cye. Ikindi, Kwibohora ni mu mutwe. Nk’uko Nyakubahwa Perezida Kagame akunze kubitwibutsa, Kwibohora nyako ni ugukora igifitiye inyungu abaturage”.

Yakomeje agira ati “Imyaka 31 ishize ni ubuhamya bw’ibishoboka. Mu miyoborere myiza ya Perezida Kagame, twahisemo kuba umwe, kwihesha agaciro no kugira intego, kandi ibi ntibigarukira ku Rwanda gusa. Ni muri urwo rwego u Rwanda rwaguye amarembo ku Banyafurika bose no ku miryango ya ‘Commonwealth na Francophonie’, ndetse n’abandi bose aho kujya mu Rwanda bidasaba Visa, abandi bakayibona bahageze. Hamwe n’umuhate w’Abanyarwanda mu gukora, ibi bituma ubukungu bwacu buzamuka ku buryo bwihuse”.

Amb. Bazivamo avuga ko Kwibohora ari intambwe idasubira inyuma
Amb. Bazivamo avuga ko Kwibohora ari intambwe idasubira inyuma

Ambasaderi Bazibamo yaboneyeho akanya ko gushima umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’amahanga, cyane cyane igihugu cya Nigeria, aho haherutse gusinywa amasezerano mu bijyanye n’imisoro n’amahoro.

Yagize ati “Umubano w’u Rwanda na Nigeria urivugira, ejobundi kuri 27 Kamena 2025, twasinyanye amasezerano yo gukuraho umusoro ku bicuruzwa byishyuye umusoro mu gihugu kimwe (Double Taxation Avoidance Agreement). Iyi ni intambwe ikomeye mu kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gukuraho imipaka mu bukungu.’’

Ambasaderi Bazivamo yasoje ashimira Abanyarwanda baba muri Nigeria, uburyo bakomeje guhesha ishema u Rwanda no kurumenyekanisha muri iki gihugu, bimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Ibirori byo #Kwibohora31 muri Nigeria byaranzwe no gucinya akadiho, ubusabane, naho abanyamahirwe batsindira impano zinyuranye za RwandAir ifatanyije na Ambasade, harimo amatike abiri y’indege yo gusura u Rwanda.

Byari ibyishimo ku bitabiriye iki gikorwa
Byari ibyishimo ku bitabiriye iki gikorwa
Inshuti z'u Rwanda muri ibi birori
Inshuti z’u Rwanda muri ibi birori

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka