Niger yirukanye Abanyarwanda umunani ku butaka bwayo

Igihugu cya Niger cyirukanye ku butaka bwacyo Abanyarwanda umunani barimo Zigiranyirazo Protais wavutse tariki 2 Gashyantare 1938 muri Perefegitura ya Gisenyi.

Abandi birukanywe ni Nzuwonemeye François Xavier wavutse tariki 30 Kanama 1955 muri Perefegitura ya Kigali, Nteziryayo Alphonse wavutse tariki 26 Kanama 1947 muri Butare, Muvunyi Tharcisse wavutse ku ya 15 Kanama 1953 muri Byumba, Ntaganira André wavutse tariki 2 Mutarama 1950 ahitwa i Karengera, Nsengiyumva Anatole wavutse tariki 4 Nzeri muri Perefegitura ya Gisenyi, Mugiraneza Prosper wavutse tariki 2 Mutarama 1957 muri Perefegitura ya Kibungo hamwe na Sagahutu Innocent wavutse tariki 30 Gicurasi 1962 mu cyari Perefegitura ya Cyangugu.

Uko ari umunani basabwe kuva muri icyo gihugu bitarenze iminsi 7 nk’uko byanditswe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Hamadou Adamou Souley, tariki ya 27 Ukuboza 2021, wavuze ko birukanywe kubera impamvu za dipolomasi.

Minisitiri Hamadou yasabye inzego bireba kubakurikirana mu gihe baguma ku butaka bwa Niger kandi batemerewe kuhatura.

Zigiranyirazo, umuvandimwe wa Agatha Kanziga wari umugore wa Perezida Habyarimana, na bagenzi be bahoze ari imfungwa z’urukiko rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse bamwe nyuma yo kurangiza ibihano byabo habuze ibihugu bibakira, baguma i Arusha muri Tanzania, icyakora bari baherutse koherezwa mu gihugu cya Niger.

U Rwanda mu ntangiriro z’Ukuboza 2021, rwasabye ibisobanuro ku iyimurirwa ry’abahoze ari imfungwa za ICTR muri Niger, Guverinoma y’u Rwanda yasabye urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe imanza mpuzamahanga mpanabyaha (MICT), gusobanura neza ku Banyarwanda umunani bagizwe abere, cyangwa abakatiwe barangije ibihano byabo mu rukiko rwa Loni, baherutse kwimurirwa muri Niger.

Ubwo yaganiraga n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi i New York, Valentine Rugwabiza, uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango, yavuze ko u Rwanda rwamenye iyimurwa ry’abantu barwo rutabimenyeshejwe.

Ambasaderi Rugwabiza yagize ati "Ntabwo twigeze tumenyeshwa n’urukiko rwabimuye cyangwa igihugu cyakiriye abo baturage b’u Rwanda".

Rugwabiza yakomeje agira ati "Turizera ko Niger izakora inshingano zayo kugira ngo hatagira umuntu n’umwe ukoresha ubutaka bwayo kandi yaragize uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari mu myaka ishize."

Yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko bamwe muri abo bantu bagiye bakora ibikorwa nk’ibi byo guhungabanya Ubuyobozi nyuma yo kurekurwa n’icyahoze ari ICTR.

Abantu bavugwa harimo n’abahoze ari abaminisitiri muri guverinoma yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bari bamaze igihe kinini i Arusha, ahahoze urukiko rwa ICTR, nyuma y’uko ibihugu byinshi byanze kubakira.

U Rwanda rwari rwemeye ko abo Banyarwanda bashobora gusubira mu gihugu cyabo nibabishaka.

Perezida wa UNIMICT, umucamanza Carmel Agius, yavuze ko iyimurwa ry’abahoze ari imfungwa ryatewe n’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono mu kwezi gushize hagati ya Loni na Guverinoma ya Niger.

Agius avuga ko ayo masezerano yakorewe ku bantu icyenda mu gihe umuntu umwe yari atarimurwa.

Abakatiwe n’urukiko rwa Arusha bagombaga kwimurwa baba muri Arusha barimo Gratien Kabiligi, Anatole Nsengiyumva, Innocent Sagahutu, Prosper Mugiraneza, Justin Mugenzi, Casimir Bizimungu, Jerôme Bicamumpaka na André Ntagerura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka