NIDA yegereje abaturage serivisi z’Indangamuntu, ibasaba kwitwaza ibisabwa

Ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA), gisaba abifotoje ntibabone indangamuntu cyangwa abafite ibindi bibazo birimo icyo kuzikosoza, kwihutira kubaza aho abakozi ba NIDA baherereye mu mirenge imwe n’imwe y’akarere batuyemo kugira ngo babafashe, ariko bakitwaza ibisabwa.

Gahunda ya NIDA yo kwegereza abaturage serivisi z’indangamuntu izamara ukwezi, guhera tariki 14 Gashyantare kugera tariki 11 Werurwe 2022, ikaba ibera mu turere twose mu mirenge imwe n’imwe.

NIDA isaba abantu kugenda bitwaje ibyangombwa shingiro birimo ifishi y’ubuzima bwabo mu gihe bari bakiri abana cyangwa icyemezo cy’amavuko, kuko abatabifite batarimo kwandikwa kugira ngo bazahabwe indangamuntu nshya.

Umuturage wo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yabwiye RBA ko yifuje gukosoza indangamuntu ayijyana ku murenge ku itariki 15 Mata 2020, ariko kugeza ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa Gashyantare 2022, indangamuntu nshya ngo yari itaraboneka.

Umusore w’imyaka 27 uba i Kigali mu Karere ka Kicukiro, iwabo akaba ari i Nyamagabe, avuga ko indangamuntu asanganywe yanditsweho ko afite imyaka 40 y’ubukure, akaba amaze igihe asiragira ashaka ibisabwa birimo icyemezo cy’amavuko n’ifishi ye, kugira ngo bamuhindurire ayo makuru, ariko ifishi ngo yarayibuze.

Agira ati "Bantumye ibyangombwa by’amavuko n’ifishi nje ndayibura, none bari baje gukorera hano i Gasaka (Nyamagabe), nari ngarutse none barabyanze (kumpindurira imyaka iri ku ndangamuntu), ni ikibazo gikomeye".

Umukozi wa NIDA ushinzwe gutangaza amakuru, Annet Umugwaneza, avuga ko impamvu gutanga indangamuntu bitajya bipfa gukorwa, ari uko hari ibyangombwa abazifuza baba bagomba kugaragaza, bihamya ko amakuru batanze ari ukuri.

Umugwaneza agira ati "Ntabwo dupfa gukosora kuko dushingiye ku byo umuntu avuga n’amagambo gusa, ejo cyangwa ejo bundi yaza akavuga ngo ’navutse igihe iki n’iki’, tumaze kubona imiterere y’icyo kibazo hari ibyangombwa byagiye bishyirwaho, abantu bavuga ko bigorana ariko biraboneka, kandi si n’ukosoza gusa ubikenera".

Avuga ko hamaze kuba abantu benshi barengeje imyaka 16 y’ubukure ariko batarafata indangamuntu, kubera gutinda kujya kwifotoza ku murenge igihe bari bageze kuzifata, ubu na bo bakeneye kubanza kubiganiraho n’abayobozi b’inzego z’ibanze aho bavuka cyangwa aho ababyeyi batuye.

Umugwaneza avuga ko abana batazi aho bakomoka, bitewe n’uko ababyeyi babo baba barabataye ku mihanda bakiri impinja, NIDA ngo ifatanya n’ubuyobozi bw’ibanze bw’aho uwo mwana atuye, kugira ngo begeranye amakuru yatuma abasha kubona indangamuntu.

Imboganizi NIDA ivuga ko zikomeje kugaragara ngo zijyanye n’uko abashinzwe Irangamimerere mu mirenge, batagira umwanya uhagije wo kwakira abantu bafite ibibazo by’indangamuntu, bigatuma hari n’abarambirwa bakava mu ntara baza i Kigali kuri NIDA kuzishakira.

Umukozi w’Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye ushinzwe Irangamimerere, Nshimyimana Mico Aimable, yakomeje asobanura izindi mpamvu zituma umuntu atinda kubona indangamuntu, harimo kuba yarabaruwe kera (2007) ariko agatinda kujya kwifotoza ubwo yari agejeje imyaka 16.

Iyo NIDA ibonye umuntu wari kuba yarifotoje muri 2010 (ni urugero), akaba arimo kwifotoza muri uyu mwaka, ibanza kumwigwaho mbere yo kumukorera indangamuntu.

Undi muntu utinda kubona indangamuntu ni uba ataribaruje muri 2007 ubwo abakozi ba NIDA bajyaga muri buri rugo bakandika abo babwiwe gusa, nyamara hari abandi bo muri urwo rugo batavuzwe.

Mico avuga ko bene uwo muntu abanza gutera impungenge NIDA ko ashobora kuba ari umunyamahanga urimo kwibaruza kugira ngo ahabwe indangamuntu y’Ubunyarwanda.

Mico yakomeje asobanura ko abashinzwe irangamimerere mu mirenge ngo bafite inshingano nyinshi zishobora gutuma abashaka indangamuntu batabona serivsi buri munsi.

Ubuyobozi bw’Ikigo NIDA buvuga ko umuntu usabye Indangamuntu ku murenge afite ibyangombwa byuzuye atari akwiriye kurenza ukwezi kose atarayibona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Njyewe nafotorewe Mukarere ka Burera umurenge wa Kinoni
Kuri iyi tariki:12/07/2023.iwacu ni mu karere ka Rubavu umurenge wa Busasamana.akagari ka Nyacyonga umudugudu wa Kongogo.ariko kugeza nubuntu ntayo ntabona .papa:SINDANI Theogene .mama:UWANYIRIGIRA Florence.mumfashe kumenya uburyo nayibonamo.murakoze.tel:0786757038(whatsapp).

Niyonzima Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 22-12-2023  →  Musubize

Mwiriwe ndashaka nfite ikibazo cyuko irangamuntu yange ifite izina rimwe 1 kandi nfite abiri Nitwa Ndayizeye jacque ariko habagaho Ndayizeye nkaba nifuzako mwampa amazina yange yose uko ari abiri murakoze

Ndayizeye yanditse ku itariki ya: 17-11-2023  →  Musubize

Jyewe nagizikibazo cyuko irangamuntu yajye amazina ariho banyandikiye atariyo njaba naragiye kuyikosoza ikaba itarasohoka nkaba ngirango mbasabe mudukorere ubuvugizi bazidukosorere mugihehe cyavuba murakoze.

Niyodusaba elise yanditse ku itariki ya: 26-11-2022  →  Musubize

Jyewe nagizikibazo cyuko irangamuntu yajye amazina ariho banyandikiye atariyo njaba naragiye kuyikosoza ikaba itarasohoka nkaba ngirango mbasabe mudukorere ubuvugizi bazidukosorere mugihehe cyavuba murakoze.

Niyodusaba elise yanditse ku itariki ya: 26-11-2022  →  Musubize

Mwiriwe ndabasaba munyobore ndashaka guhidura izina rintera ipfunywe kugitwa nkaba mbasaba kurimpidurira hicumunsi joel mugitabo cyiraga mimerere hakandikwamo ishimwe joel murakoze

Hicumunsi joel yanditse ku itariki ya: 10-10-2022  →  Musubize

Narinatanze indangamuntu ngobayikosore bambwirakonzagaruka nyuma yibyumweru3 kuyifata none nasanze itarasohoka Niki mwamfasha murakoze

Ndayiragije Patrick yanditse ku itariki ya: 16-09-2022  →  Musubize

Ngewe narifotoje 2012 narategereje indangamuntu narayibuze ndajya kumurenge bakambwira nzategereze ngo izaza none imyaka ishize 10 ubwo iyo ndangamuntu izasohoka Koko none nasabaga ubufasha mukambwira uburyo nayibonamp ID yanjye kuko nabuze akazi kubera ntarangamuntu mfite kd narashoje kwiga No: 0789875792 murakoze!!!

Tuyishimire emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Rwose nida iraduhemukira peee nkubu mfite ikibazo gitumye mbimbwa kd nakagombye kuba nkora diplome yasohotse handitseho Gasigwa Faradji noneho nida ihita impemukira yandika Gasigwa Francois none nabuze UK u mbijyenza pe mujyetinama ubushomeri buranyishe

Gasigwa faradji yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Rwose nida iraduhemukira peee nkubu mfite ikibazo gitumye mbimbwa kd nakagombye kuba nkora diplome yasohotse handitseho Gasigwa Faradji noneho nida ihita impemukira yandika Gasigwa Francois none nabuze UK u mbijyenza pe mujyetinama ubushomeri buranyishe

Gasigwa faradji yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Nonese konataye irangamuntu nkaba naradekaraye indi bakambwira ngo amezi 3 nashira nzajye kumurenge nayifatiyeho nkaba narayibuze ntaburyo nayifatira muri kigali murakozr

Kwizera Eugene yanditse ku itariki ya: 11-03-2022  →  Musubize

Nyiransabimana Chantal yifotoje 14/02/2019 mum’umurunge wa Bwishyura i Karongi kugeza nanubu ntarayibona ubwo azayibona gute? Thx

RWAMUCYO VICTOR yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Nyiransabimana Chantal yifotoje 14/02/2019 mum’umurunge wa Bwishyura i Karongi kugeza nanubu ntarayibona ubwo azayibona gute? Thx

RWAMUCYO VICTOR yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Nange naridfotoje kuwa 03/03/2022 ariko nanubu ntago ndayibona iyo ngiye ku murenge barabwira ngo ntago nifotoje ubwo nzayibona gute murakoze.

umurutasate yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka