NIDA yatangiye urugendo rwo gutegura indangamuntu koranabuhanga
Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), bwatangije gahunda yo kwemeza imyirondoro y’abantu nk’igikorwa kibanziriza itangwa ry’indangamuntu koranabuhanga zizatangira gutangwa mu minsi iri imbere.

Mu kwezi gushize (Nyakanga), ubwo ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), bwisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, bwatangaje ko umushinga w’Indangamuntu koranabuhanga ugeze kure ushyirwa mu bikorwa kuko mu mezi atatu ari imbere bazaba batangiye kwinjizamo amakuru yose aranga umuntu.
Kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, nibwo NIDA yatangirije ku mugaragaro mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali ku nshuro ya 28, igikorwa cyo kwemeza imyirondoro y’abantu, hemezwa amakuru yabo kugira ngo bazashobore kwifotoza bahabwe irangamuntu koranabuhanga.
Ubuyobozi bwa NIDA buvuga ko bwaguye ibyiciro by’abazajya bayihabwa, kubera ko uretse Abanyarwanda, Impunzi n’Abanyamahanga baba mu gihugu bari basanzwe bazihabwa, ku irangamuntu koranabuhanga haziyongeraho ibindi byiciro birimo abimukira, abadafite ubwenegihugu bazwi nka ‘Stateless’ mu ndimi z’amahanga, n’abanyamahanga bazajya baba bari mu gihugu by’igihe gito (munsi y’amazi atandatu).

Umuyobozi Mukuru wa NIDA Josephine Mukesha, avuga ko n’ubwo iki gikorwa cyatangirijwe muri EXPO, ariko mu minsi iri imbere gikomereza mu Mirenge kugira ngo barusheho kwegera abagenerwabikorwa.
Ati “Ahangaha ni ukugitangiza gusa, ariko mu gihugu n’ahandi hose tugiye kugerayo, mu minsi iri imbere tuzatanga gahunda y’uko bizakorwa mu Turere no mu Mirenge hose. Ubu twatangiye amahugurwa ku bazahugura abandi (Trainers of Trainers), nibo twatangiriyeho turimo gutoza, tubigisha gukoresha iyi sisiteme, hanyuma tukigisha n’abandi kugira ngo bakomeze batange iyi serivisi.”
Irangamuntu koranabuhanga ntabwo izajya ihabwa gusa abantu bafite guhera ku myaka 16 nk’uko byari bisanzwe bikorwa ku yari isanzwe, ahubwo izajya ihabwa umwana akivuka hafatwe ibipimo ndangamiterere.
Aho itandukaniye n’ikoreshwa ubu ni uko iza mu moko atatu, ushatse ayifata mu buryo bufatika nk’isanzwe, ikaba ifiteho amakuru agabanyije, kuko uyu munsi iyo uyirebye uba ubona imyaka y’umuntu, n’andi makuru ubona atari ngombwa ko ahabwa buri muntu wese.
Biteganyijwe ko umushinga wose w’indangamuntu koranabuhanga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu, aho ibikorwa byo kubaka Sisiteme yayo bizashorwamo asaga miliyari 40Frw azatangwa na Banki y’Isi.

Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu koranabuhanga, arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by’intoki zose, ishusho y’imboni, amazina y’umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, email na nimero za telefone ku bazifite n’ibindi.
Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, kuba wagendana muri telefone cyangwa mudasobwa ibizwi nka QR Code, ndetse no kuba ushobora kuba undi muntu yayikohereza.
VIDEO – Abafite indangamuntu zirimo itariki y’amavuko ya mbere z’ukwa mbere nyamara bafite itariki ya nyayo y’amavuko, bashyizwe igorora. Ikigo cy’Igihugu cy’indangamuntu (NIDA) ubu kirimo kirabanza gukosora amakosa nk’ayo asanzwe mu myirondoro, mbere yo gutanga indangamuntu… pic.twitter.com/FnokzM5AOs
— Kigali Today (@kigalitoday) August 7, 2025
VIDEO - “Mu irangamimerere bari baranditsemo ko napfuye, ariko ubu nishimiye ko babikosoye, ubu ndi muzima, abantu bose baramenya ko ndiho kandi byagaragaraga ko napfuye.”
Omar Mahina watashye mu Rwanda mu 1994 avuye muri RDC, yishimiye ko amakuru ye y’irangamimerere yari mu… pic.twitter.com/nhYFDuzU5c
— Kigali Today (@kigalitoday) August 7, 2025
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|