NIDA irasabwa guhindura uburyo isimbuza indangamuntu yatakaye
Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’Umutungo wa Leta Alexis Kamuhire, arasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, guhindura vuba uburyo isimbuza indangamuntu ku wayitaye, n’uburyo ikosora amakosa yagaragaye ku ndangamuntu ya runaka.

Kamuhire anenga ukuntu NIDA itanga indangamuntu nshya ku wayitaye, yirengagije amakuru icyo kigo gisanzwe gifite mu bubiko bwacyo ku usaba gusimburizwa indangamuntu, kuko byagaragaye ko ahabwa indi nshya aho gukorerwa iyo yari asanganywe.
Agaragaza ko ubusanzwe imibare 16 igaragara ku ndangamuntu, ibereyeho guhamya umwirondoro wa nyirayo, aho utandukaniye n’uwa mugenzi we, bityo ko n’uwataye indangamuntu akwiye kujya ahabwa indi iriho nomero yari asanganwe.
Tekereza umuturage witwa Yohani, wifitiye ibikorwa by’ubucuruzi i Huye, muri 2021 yafashe indangamuntu anayiheraho yandikisha ubwo bucuruzi bwe, ayifungurizaho Konti muri Banki, anayibaruza mu basora.
Mu mwaka wa 2023, Yohani yataye indangamuntu ye ntiyabasha kongera kuyibona, agiye gushaka isimbura iyatakaye bamukoreye indangamuntu ifite nomero nshya nk’aho nta yindi yigeze.
Ubu uwo muturage indangamuntu ye nshya ntaho ihuriye na Banki, aho asorera cyangwa ku ikarita ye y’ubwishingizi, kuko ubu Yohani ari gusiragira muri izo nzego zose ahinduza amakuru asanganywe hinjizwamo amashyashya, bitaba ibyo agafatwa nk’umuturage mushya.
Iki kibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, muri raporo yasohotse mu kwezi kwa Gicurasi 2025, igaragaza ko NIDA ifite icyuho kinini mu kurangiza inshingano yahawe na Guverinoma, yo gucunga no kubungabunga neza amakuru ajyanye n’irangamimerere y’Abanyarwanda.
Dore igisobanuro cy’imibare igize nomero y’indangamuntu y’Ubunyarwanda
Indangamuntu y’Umunyarwanda ifite nomero igizwe n’imibare 16, kandi buri nomero ikaba ari imwe yihariye kuri buri Munyarwanda, iyo mibare ikaba igabanyijemo ibice bitandatu, kandi buri gice kikagira igisobanuro cyacyo kihariye.
Umubare wa mbere ugaragaza ubwenegihugu bw’ufite indangamuntu Nyarwanda niba ari Umunyarwanda, impunzi cyangwa umunyamahanga, naho imibare ine ikurikira igaragaza igihe nyirayo yavukiye, umubare ukurikiyeho ugasobanura igitsina cya nyirayo, aho umubare 8 ari umugabo, naho 7 akaba umugore.
Umubare wa karindwi muri 13 ikurukiyeho ugaragaza uko ukurikirana n’abo muvukana, naho uwa 14 ugaragaza inshuro indangamuntu yatanzwe, mu gihe imibare ibiri ya nyuma iba igize amakuru y’umutekano wa nyir’indangamuntu.
Kuki iki ari ikibazo?
Igisubizo cyoroshye kandi kigomba kujya cyitabwaho buri gihe, ni uko NIDA igomba gutandukanya nomero y’indangamuntu y’umuntu, n’ikarita ndangamuntu igezweho bityo nomero y’indangamuntu isanzwe ikongera igashyirwa ku ndangamuntu nshya, igiye gusimburwa ku wayitaye nk’uko yari isanzwe mbere, ni nako bigenda kuri nomero za Pasiporo cyangwa impushya zo gutwara ibinyabiziga mu bihugu byinshi.
Icyakora muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari n’Umutungo wa Leta, ntabwo igaragaza uko NIDA yaba yarasobanuye ikiyitera bene iyo mikorere inengwa, niba izakomeza kubikora gutyo cyangwa yaba iri mu nzira yo kubikosora.
Mu gihe u Rwanda rukomeje inzira y’ikoranabuhanga ryegereye abaturage, aho Indangamuntu ibumbatiye amakuru menshi ku Munyarwanda, amakosa mu irangamimerere yabangamira cyane ubukungu n’imibereho.
Zimwe muri serivisi zakwangirika cyane harimo iz’ubuzima, kwiga mu buryo bw’ikoranabuhanga ku mbuga zitandukanye, kwagukirwa na gahunda za Leta z’ikoranabuhanga, ibyo bikaba bigaragaza ko Indangamuntu ikwiye kuba ari iya nyirayo koko n’amakuru ye nta na kimwe gihindutseho.
Ubwo rero ni aho gutegereza niba NIDA izakurikiza inama igirwa n’Umugenzuzi mukuru w’Imari n’Umutungo ya Leta, bitabaye ibyo uwataye indangamuntu aramutse akomeje guhabwa nomero nshya, bimushyira mu kaga ko kuba umuntu mushya udafite aho ahuriye n’usanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibigize inyandiko yawe nukuri bazabigenzure gusubira munzego uhinduza ibyangombwa byose biragora