Nicolas Sarkozy yakoreye uruzinduko mu Rwanda
Yanditswe na
KT Editorial
Nicolas Sarkozy wigeze kuyobora u Bufaransa yakoreye uruzinduko mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida paul Kagame mu biro bye.

Perezida Kagame yakiriye Sarkozy mu biro bye kuri uyu wa Mbere
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018, nibwo Sarkozy yaje mu Rwanda, nubwo icyamuzanye kitigeze gitangazwa.
Sarkozy yaherukaga mu Rwanda mu 2010 ubwo yari akiri Perezida w’u Bufaransa, akaba ari nawe muyobozi mukuru w’u Bufaransa wari uje mu Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira.
Sarkozy ni nawe muyobozi wa mbere w’u Bufaransa weruye akemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside n’ubwo we yavuze ko hari "amakosa u Bufaransa bwakoze."
U Rwanda ruhora rukangurira u Bufaransa kujyana mu nkiko abayobozi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, ariko iki cyifuzo ntikigeze cyubahirizwa.
Ohereza igitekerezo
|