Niboye: Biyemeje kongera ingufu mu kwitunganyiriza imihanda

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro bagize inzego z’ubuyobozi bw’umuryango ku rwego rw’Umurenge, Akagari n’Umudugudu, ku Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022 bateraniye hamwe mu Nama y’Iteko Rusange mu rwego rwo kureba ibyo bagezeho cyane cyane muri uyu mwaka barimo gusoza, ndetse n’ibyo bateganya mu mwaka utaha.

Bagejejweho na raporo y’umugenzuzi ku bikorwa byabaye muri uyu mwaka, bafata ingamba zo gukosora aho bagize intege nke, biyemeza no kongera imbaraga mu byo bateganya mu mwaka utaha, biyemeza no gutegura imigendekere myiza y’amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu ari mu myaka iri imbere.

Marc Nyirinkwaya, Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye, avuga ko muri iki gihe hari ibikorwa byinshi bigomba kwihuta. Ati “Uyu mwaka tugiye gutangira harimo gahunda nyinshi z’ubukangurambaga. Murabizi ko tuvuye muri COVID-19 aho ibikorwa byinshi bihuza abaturage byari byarahagaze. Biradusaba ko twongera ububyutse mu banyamuryango, bongere bumve ko bagomba gukorera umuryango n’Igihugu.”

Marc Nyirinkwaya, Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye
Marc Nyirinkwaya, Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye

Bimwe mu bikorwa by’iterambere bagezeho, harimo ibikorwa remezo nk’imihanda abanyamuryango biyubakira ubwabo. Muri buri Kagari hagiye harimo imihanda myiza abaturage bagiye bikorera badategereje ko inzego nkuru z’Ubuyobozi bw’Igihugu ziza kuba ari zo ziyibakorera. No mu gihe cya COVID-19, abanyamuryango ngo bafashe iya mbere, bafasha bagenzi babo bari bakeneye nk’ibyo kurya.

Banishyuriye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza abatishoboye ku buryo kuri ubu bageze kuri 97% by’abishyuye mituweli. Barimo no gukangurira abanyamuryango kwitabira gahunda ya EjoHeza yo kwizigamira kuko izafasha Abanyarwanda kwizigamira, bigafasha n’Igihugu kwigira bitabaye ngombwa kujya gusaba amafaranga hanze.

Mu byo abanyamuryango bateganya gukomeza harimo gukora imihanda myiza ya kaburimbo ahashoboka hose muri uwo Murenge kuko yoroshya ingendo, n’ibindi bikorwa by’iterambere bikihuta.

Umwe mu mihanda irimo kubakwa no gushyirwamo kaburimbo ni umuhanda uva ahitwa Sonatubes, ugaca ahitwa muri Sahara werekeza Kabeza n’i Kanombe, ibikorwa bikaba byaratangiye, dore ko abatuye aho uzanyura bamaze kwishyurwa bakaba barimutse, bikaba biteganyijwe ko uzaba warangiye bitarenze ukwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha wa 2023. Uyu muhanda ngo uzabatera umwete wo kwikorera indi mihanda mito mito iwushamikiyeho yinjira mu makaritsiye batuyemo. Marc Nyirinkwaya uhagarariye FPR Inkotanyi muri Niboye, ati “Twabonye ko aho umuhanda ugeze, ibikorwa by’iterambere nk’ubucuruzi na byo birihuta, inzu z’abahaturiye zikagira agaciro, abahatuye bakarushaho kuba ahantu heza.”

Abafite imitungo ahazanyuzwa umuhanda wa kaburimbo uva Sonatubes werekeza Kanombe unyuze muri Sahara bamaze kwimuka
Abafite imitungo ahazanyuzwa umuhanda wa kaburimbo uva Sonatubes werekeza Kanombe unyuze muri Sahara bamaze kwimuka

Yasabye Abanyamuryango kugaruka mu ngamba, abagize inzego haba ku Mudugudu, mu Kagari no ku Murenge bagashyira mu bikorwa ibiri mu nshingano zabo, bakemura ibibazo bigaragara aho bakorera badategereje abandi bazaza kubibakorera, cyangwa se bakiyambaza izindi nzego ariko babanje kugaragaza uruhare rwabo.

Ku bijyanye n’iterambere ry’imihanda muri Niboye, Murebwayire Jeanne d’Arc ushinzwe ubukangurambaga (PMM) mu muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye, asanga kuba abanyamuryango bagira uruhare mu kwikorera imihanda myiza, badategereje ingengo y’imari ya Leta ari igikorwa cyiza cyo kwishakamo ibisubizo.

Ati “Uyu Murenge ufite icyo nakwita ubudasa mu buryo bw’umuryango. Imihanda ya Niboye usanga ahenshi isa neza. Iryo rero, ni ipfundo rigaragaza imiyoborere myiza n’ubwitange bw’abanyamuryango.”

Murebwayire Jeanne d'Arc ushinzwe ubukangurambaga muri FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye avuga ko gutunganya imihanda bizahindura isura y'uyu Murenge
Murebwayire Jeanne d’Arc ushinzwe ubukangurambaga muri FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye avuga ko gutunganya imihanda bizahindura isura y’uyu Murenge

Kwitunganyiriza imihanda ngo bitegurirwa ku rwego rw’Imidugudu, abahatuye bakiha intego n’uburyo bazabikoramo, ndetse bagashyiraho na komite izabikurikirana. Iyo umuhanda wa kaburimbo ugarukiye aho undi Mudugudu utangirira, abahatuye na bo ngo bibatera umwete wo gushaka uko uwo muhanda mwiza utagarukira ku marembo yabo, ahubwo na bo bakareba uko bawukomeza bikaba uruhererekane.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Niboye bugaragaza ko hari imihanda myinshi imwe yakozwe bigizwemo uruhare n’abaturage ndetse n’indi barimo guteganya kwitunganyiriza. Hari nk’umuhanda wo mu Mudugudu wa Mwijuto ufite uburebure busaga Kilometero batangiye gutunganya. Hari igice cyo hakurya muri Nyakabanda aho abaturage muri Karama bamaze kwikorera umuhanda wa Kilometero irengaho gato ufite agaciro ka Miliyoni 124 Frw, banishyiriraho amatara yo ku muhanda afite agaciro ka Miliyoni eshatu.

Hari n’undi muhanda unyura ku biro by’Akagari ka Niboye ugiye gukorwa ku bufatanye na kompanyi y’ubwubatsi ya NPD, ukazahura n’uwo uturuka Sonatubes uca muri Sahara. Hari n’undi muhanda urimo gutunganywa hafi y’ibiro by’Umurenge wa Niboye, hakaba n’indi Midugudu itatu ari yo Akamahoro, Imena, na Byimana yo mu Kagari ka Gatare irimo kwiga kuri gahunda nk’izi zo kwitunganyiriza imihanda, bakishakamo 50% bagafatanya n’ubuyobozi bw’Umujyi mu gutunganya imihanda ireshya n’ibirometero bitanu.

Uwitwa Rutabana Epimaque uhagarariye FPR Inkotanyi mu Mudugudu wa Rwezamenyo mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye, ashimira Chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, Paul Kagame, kuko ari we uri ku isonga ry’ibikorwa by’iterambere bageraho. Avuga ko ibyo bikorwa no mu Mudugudu wabo byahageze. Yagize ati “Abanyamuryango babashije kwiyubakira umuhanda wa Kaburimbo ureshya na metero 500 uca mu Mudugudu wa Rwezamenyo ukagera ku biro by’Akagari. Ni igikorwa twishimira, tukaba tubigeraho tubyigiye ku muyobozi uturangaje imbere.”

Mu butabera, ngo nta baturage bagisiragizwa mu nkiko kubera ko ibibazo bikemukira mu muryango. Muri uwo Murenge hari na gahunda y’ubukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko, kugira ngo bitabire ibikorwa by’umuryango FPR Inkotanyi, bityo ruzabikomeze rusimbure abandi babitangije mu gihe bazaba batagihari cyangwa bageze mu zabukuru.

Bateganya no kongera imbaraga mu kwicungira umutekano binyuze mu irondo ry’umwuga, gukemura ibibazo byugarije imiryango nk’amakimbirane mu bagize umuryango, kongera ubukangurambaga bugamije kwirinda inda ziterwa abangavu, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka