Niboye: Abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo mu kwesa imihigo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, bwashimiye abafatanyabikorwa babafashije mu mihigo y’umwaka wa 2022/2023 mu bikorwa bitandukanye.

Abafatanyabikorwa bagaragajwe mu byiciro bitandukanye harimo abaturage ubwabo. Abakuru b’Imidugudu na bo bashimiwe by’umwihariko nk’ababa hafi y’abaturage, bakagira uruhare mu mihigo Umurenge ugeraho, bose uko ari 41 bakaba bahawe ibyemezo by’ishimwe. Hashimiwe kandi abafatanyabikorwa mu buzima, mu burezi n’abandi bakora ubucuruzi butandukanye kimwe n’abafite ishoramari muri uwo murenge n’abandi batanga serivisi zitandukanye.

Muri rusange abashimiwe barimo abafashije Umurenge mu bwisungane mu kwivuza, mu bikorwa remezo nko kubaka imihanda, abafashije mu burezi, mu kubakira abatishoboye, mu zindi serivisi nko mu buzima, n’ibindi.

Mu bashimiwe kandi harimo n’umukozi w’Umurenge wa Niboye witwa Kabarore Vestine wabaye umukozi w’indashyikirwa mu mwaka wa 2022-2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Murebwayire Jeanne d’Arc, yagize ati “Uyu ni umunsi wo kubashimira ku ruhare rwabo mu mihigo twesheje, ntabwo twabikoze twenyine ahubwo twayifatanyije na bo, kugira ngo dukomeze duteze imbere Umurenge wacu. Uruhare rwabo ni ntagereranywa mu iterambere ry’Umurenge wacu, kuko bidufasha kugera kuri za ntego z’imihigo tuba dufite buri mwaka.”

Dr Nyombayire Julien yavuze mu izina ry’abafatanyabikorwa, ko mu byo bakora bitandukanye na bo bazirikana ko umuturage agomba kwitabwaho akaza ku isonga muri gahunda zabo za buri munsi.

Yagaragaje ko mu izina bitwa ry’abafatanyabikorwa harimo ijambo “gufatanya” bivuze ko uruhande rumwe rutihagije. Ati “Tudafite ubuyobozi bw’Umurenge n’Ubuyobozi bw’Akarere ngo budutere umwete, budushyigikira kandi bukadufasha mu buryo bwose bushoboka kugira ngo tugere ku byo tugomba kugeraho, tutabafite ntacyo twageraho. Rero mu bumwe bwacu, nta kizatunanira.”

Perezida w’Inama Njyanama mu Murenge wa Niboye, yagaragaje ko abayobozi bahiga ibyo bazageza ku baturanye, nyamara bakaba batabigeraho bonyine abafatanyabikorwa batabigizemo uruhare. Ati “Iyo duhize, ntabwo abakozi b’Umurenge bicara mu biro ngo babe ari ho honyine bakorera akazi kabo, ahubwo barasohoka bagashaka abafatanyabikorwa bazabafasha kugera ku byo bahize. Uyu munsi rero abo twagezeho bose tubasaba ko twafatanya, uyu munsi twaje kubagaragariza ibyo twagezeho nk’Umurenge, ndetse no kubashimira muri urwo rugendo twagendanyemo.”

Bimwe mu byo bashimira abafatanyabikorwa birimo kuba barubakiye abaturage bari bakeneye gutura neza, abishyuriwe mituweli, abangavu batewe inda basubijwe mu ishuri bamwe bigishwa imyuga, abateye inkunga ibikorwa byo kwiyubakira imihanda ya kaburimbo, n’ibindi.

Abafatanyabikorwa beretswe ko nubwo hari ibyakozwe, inzira ikiri ndende kuko nko kubaka imihanda, hari igikeneye gutunganywa neza, mu rwego rwo kwirinda ko imvura igwa ikangiriza abaturage, ibi bikaba bivuze ko ubufasha bw’abafatanyabikorwa bugikenewe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine na we wari witabiriye iyi gahunda yo gushimira abafatanyabikorwa, yagaragaje ko gufata akanya ko kubashimira ari igikorwa cyiza, kuko usanga akenshi abayobozi mu nzego z’ibanze babagana gusa iyo hari ubufasha babakeneyeho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine

Yashimiye by’umwihariko Abakuru b’Imidugudu ku bw’akazi bakora k’ubwitange kabatwara amasaha menshi rimwe na rimwe bakitabazwa no mu masaha ya nijoro kandi bagakorera ubushake badahembwa.

Yanashimiye abafatanyabikorwa batanze umusanzu mu gufasha abatishoboye, ariko abasaba kuzajya kureba icyo ya nkunga yabafashije, urugero niba ari abubakiwe, bakareba inzu bubakiwe niba koko barazitujwemo.

Umurenge wa Niboye ushimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Umurenge mu gihe wegukanye n’ikindi gihembo nk’Umurenge wahize indi ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro mu isuku, isukura n’umutekano ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana, gahunda yatangiye mu Gushyingo 2022.

Akagari k’Agatare ko muri uyu Murenge na ko kahize utundi mu Mujyi wa Kigali kegukana igihembo cya Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, naho Umurenge wo wegukana igihembo cya moto.

Ibi bihembo, ubuyobozi bw’Inama Njyanama ku rwego rwahembwe ngo ni bwo buzagena uko bizakoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka