Nibiba ngombwa tuzashyira imbaraga mu kubwiriza dukoresha Radiyo – Rev. Kureba

Abayobozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Rubavu barategura uko bashobora gutanga ubutumwa ku bayoboke babo bitabaye ngombwa ko babahuriza hamwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abanyamadini n'amatorero bari bahuriye mu biganiro byo kwirinda Coronavirus
Abanyamadini n’amatorero bari bahuriye mu biganiro byo kwirinda Coronavirus

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ndetse n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr Kanyankore William baherutse guhurira mu nama yabahuje n’abayobozi b’amadini n’amatorero, baganira icyakorwa mu gukumira iki cyorezo ndetse no kurebera hamwe aho Akarere kageze gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage n’uruhare rw’abo banyamadini.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi yagize ati, “Mutangire mutegure uko mwatambutsa ubutumwa ku bayoboke banyu mutabanje kubahuriza hamwe. Hakenewe ingamba n’umusanzu wa buri wese mu kugikumira”.

Yanaboneyeho kubasaba gukomeza ubukangurambaga bw’ubwirinzi mu bayoboke b’amadini n’amatorero, basabwa kwibutsa abayoboke b’amadini n’amatorero yabo gukomeza kugira umuco wo gukaraba intoki, kwirinda guhana ibiganza, guhoberana ndetse n’ibindi byose bishobora gutuma imibiri yabo ikoranaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ashingiye ku ngamba zo gukumira iki cyorezo zafashwe n’Igihugu ndetse n’Isi muri rusange ahakomeje guhagarikwa ibintu bishobora guhuza abantu benshi, na we asaba abanyamadini n’amatorero gutekereza uko ibikorwa byabo byakomeza ariko bidasabye guhuriza abantu benshi hamwe.

Kimwe n’ahandi hose mu Gihugu , mu karere ka Rubavu hafashwe ingamba zitandukanye zo gukumira no kurwanya iki cyorezo aho abagana ibigo bitandukanye birimo ibya Leta ndetse n’ibyigenga bashyiriweho uburyo bwo gukaraba ndetse hanashyirwa imbaraga mu bukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage uko iki cyorezo gihagaze ku Isi, ibimenyetso byacyo ndetse n’uburyo bwo kucyirinda.

Rev. Kureba Jean Chrysostome, umuyobozi wa Church of the Great God mu Karere ka Rubavu avuga ko amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe mu gukumira icyorezo cya Coronavirus asobanutse kandi batangiye kuyasobanurira abakirisitu.

Ati; "Twatangiye kwigisha abayoboke kwitabira ibikorwa by’isuku, abarwaye inkorora bakirinda gukorora mu ruhame, ikindi ibiterane bihuza abantu benshi twarabihagaritse."

Rev Kureba avuga bagiye gushyira imbaraga mu gukoresha Radiyo mu kubwiriza.

Ati;"Dusanzwe dukoresha Radiyo mu kubwiriza, nibiba ngombwa nibwo buryo tuzashyiramo imbaraga."

Mu Karere ka Rubavu bahagurukiye ibikorwa by’isuku ahahurira abantu benshi no kwirinda ibirori mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bagiye kubihomberamo cyane ni Abapastori bagiye kubura Icyacumi n’umushahara wa buri kwezi.Ariko n’ubundi bage bamenya ko Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.Yesu aje ku isi,yasabye Abigishwa be gukora umurimo w’Imana ku buntu nkuko Matayo 10,umurongo wa 8 havuga.Ahubwo bagafatanya umurimo w’Imana n’akazi gasanzwe kugirango babeho.Ikindi kandi,Yesu yadusabye kujya kubwiriza abantu tubasanze aho bari.Mu ngo zabo,mu mihanda,mu masoko,etc...,nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.

kirenga joel yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka