Nibadufashe icyayi ntikinyobwe n’abanyamahanga gusa - Abahinzi

Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, baganiriye na Kigali Today, bagaragaza ko mu gihe kitari gito bamaze bahinga icyayi bashobora kubara inshuro mu ngo zabo bakinyweye bitewe n’uko batabona amajyani y’umwimerere nk’ay’icyayi bahinga kikoherezwa mu mahanga, bagasaba ababishinzwe koborohereza.

Abahinzi b'icyayi bavuga ko kutakinywa babiterwa no kutabona umwimerere w'icyo bahinga kikoherezwa mu mahanga
Abahinzi b’icyayi bavuga ko kutakinywa babiterwa no kutabona umwimerere w’icyo bahinga kikoherezwa mu mahanga

Aba bahinzi baratangaza ibi mugihe iki gihingwa ngengabukungu kinjiririza u Rwanda ama Miliyari ku mwaka ndetse kikabasha guhangana ku isoko mpuzamahanga mu kugira ubwiza n’umwimerere kurusha icyo mu bindi bihugu.

Umwe muri abo bahinzi, Nzabambona Cyprien, umaze imyaka itatu mu buhinzi bw’icyayi, avuga ko uko umwaka ushira agenda abona inyungu zitandukanye, zirimo kwiteza imbere we n’umuryango ariko ngo akinywa gake gashoboka nabwo akiguze aho bagicuruza.

Ati: “Icyayi nkinywa rimwe na rimwe nabwo nkiguze aho bagicuruza, bitewe nuko ahanini mu bice dutuye haba hari amajyani ya nyuma kandi icyo twohereza ku isoko mpuzamahanga aba ari kiza kurushaho."

Nyirarukundo Beatrice, umaze imyaka itanu mu buhinzi bw’icyayi, inshuro akinyweye yazibara kuko amajyani acuruzwa aho baturiye atabaryohera.

Ati: “Inshuro nanyweye icyayi ngereranyije mu myaka itanu ni nk’eshatu. Amajyani acuruzwa iwacu agura 50, ntabwo agira icyayi kiza nk’icyo twohereza mu mahanga."

Abahinzi barasaba koroherezwa bakanywa ku cyayi cy'umwimerere w'icyo bahinga
Abahinzi barasaba koroherezwa bakanywa ku cyayi cy’umwimerere w’icyo bahinga

Aba bahinzi bose basaba inzego zibishinzwe kuborohereza bakabasha kubona amajyani y’umwimerere, mbere yuko yoherezwa mu mahanga.

Nzabambona ati: “Niba badushishikariza kunywa icyayi ariko tutakinywa ni ikibazo, batworohereza tukabona ku majyani bohereza hanze bataduhaye amwe aba yasigaye."

Nyirarukundo na we ati: “Nibadufashe icyo cyayi ntikinyobwe n’abanyamahanga gusa, batworohereze abagihinga tukibone wenda kugiciro kitworoheye tuzakishyura kuko natwe turahembwa. Nitwe tukibaha, baduhaho kugira ngo tubashe gutoza abana bacu kukinywa hakiri kare."

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, kivuga ko cyafashe ingamba zo gushishikariza inganda guha amajyani ya mbere ama koperative kugira ngo bayasaranganye mu bahinzi bacyo, nkuko bigarukwaho na Urujeni Sandrine, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB.

Urujeni Sandrine, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri NAEB
Urujeni Sandrine, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri NAEB

Urujeni yagize ati: “Tumaze igihe tuganira n’inganda twumvikana ko buri ruganda rukorana na koperative abahinzi bibumbiyemo, mu gihe bamaze gutunganya amajyani, mbere yuko yoherezwa mu mahanga, kujya bashaka ibikoresho byo gupfunyikiramo abahinzi kuko wenda ibisanzwe bipfunyikwamo byo ahanini biba bihenze, ariko bagomba gushaka uburyo icyayi abahinzi bifuza kiboneka mbere yuko ikindi cyoherezwa mu mahanga."

Urujeni akomeza avuga ko aho byaba bidakorwa bagiye kubihagurukira kugira ngo binozwe neza nkuko biri mu masezerano bagiranye n’inganda z’icyayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka