Niba wibonyeho ibi bimenyetso, irinde kujya mu bantu - RBC

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, arasaba abanyarwanda ko mu gihe amaso yabo atangiye kuryaryatwa, kuzana amarira no kubyimba bakwiye kwihutira kugana ivuriro ribegereye ariko bakanirinda kujya mu ruhame rw’abantu benshi kugira ngo batabanduza amaso yandura cyane.

Abitangaje mu gihe hirya no hino mu Gihugu humvikana, abanyeshuri basiba ishuri kubera indwara y’amaso abaturage bita ay’amarundi.

Mahoro avuga ko bimwe mu bimenyetso biranga uwafashwe n’amaso yandura cyane ari uko ijisho ritangira kurira no kugira imirishyi, kuryaryatwa, kokerwa no kubyimba ndetse no gutukura igice cy’umweru kizengurutse imboni. Hari kandi kugira igihu mu maso no gufatana ibitsike cyane mu gitondo umuntu abyutse.

Asaba abantu bose bagaragaweho ibi bimenyetso kwihutira kugana ivuriro ribegereye ariko bakanirinda kujya ahari abantu benshi kugira ngo atabanduza.

Ati “Uwibonyeho kimwe muri ibi bimenyetso akwiye kwihutira kugana ikigo nderabuzima kimwegereye, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa wa 114.”
N’ubwo tutabashije kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, kuko yari mu nama, mu butumwa bugufi kuri telefone yemeye ko iyi ndwara ihari mu bigo byinshi by’amashuri.

Umwarimu utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko hashize ibyumweru bibiri umuryango we wose urwaye aya maso yandura cyane.

Ngo nyiri urugo niwe wabanje gufatwa ariko n’ubwo yihutiye kujya kwa muganga ngo ntibyabujije ko abana n’umukozi bose bayarwara uretse we utari uhari icyo gihe.

Yagize ati “Umugabo niwe wafashwe mbere ahita abona imiti mushyiriramo ariko nari mfite urugendo ndagenda sinaharaye ariko bose barayarwaye kugera no ku mukozi. Umugisha nagarutse bamaze kuyakira kandi aho nari ndi naho nasize umusaza waho nawe yamaze gufatwa.”

Undi mwarimu nawe utifuje ko amazina ye atangazwa wo mu Murenge wa Nyagatare, yavuze amaso yayatewe n’umwana we nawe ayakuye aho yiga. Ngo yamujyanye kwa muganga bagaruka nawe yamaze gufatwa ndetse kugeza ubu n’ubwo yasubiye mu kazi ntarakira neza.

Agira ati “Nafashwe tariki 11 z’uku kwezi, nafashe imiti n’ubwo ntarakira neza ubu nasubiye mu kazi kuko amakuru mfite n’uko iyo wafashe neza imiti ubukana buba bwagabanutse ku buryo ntawe nakwanduza. Gusa n’ubwo nambaye amalinete sinajya ku zuba cyangwa mu muyaga.”

Umwe mu bayobozi b’ishuri wavuganye na Kigalitoday, yavuze ko mu rwego rwo kurinda abana iyi ndwara basabye ababyeyi babo ko ugaragaweho ikimenyetso yihutira kujya kwa muganga kandi akazagaruka yamaze gukira kugira atanduza abandi banyeshuri.

Nanone ariko ngo banashyizeho ubukarabiro ku buryo abana bose bakaraba n’isabune kandi bakanasabwa kutitsiritana.

Julien Mahoro Ningabira, avuga ko iyi ndwara y’amaso yandura cyane isanzwe ibaho ku Isi rimwe na rimwe igakwirakwizwa mu Bihugu bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu.

Iyi ndwara y’amaso umuntu ashobora kuyandura mu gihe akoze aho uyirwaye yakoze nawe akikora ku maso no gusuhuzanya n’uyarwaye ukikora ku maso.

Yirindwa hakarabwa intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi mu gihe ufite by’iyi ndwara y’amaso yandura, uyarwaye akirinda gusuhuzanya cyangwa guhoberana n’abandi mu gihe yikoze ku maso, kwirinda kogera muri pisine n’ahandi hakoreshwa n’abantu benshi, kwirinda gusangira ibikoresho by’isuku no kwirinda guhererekanya ibikoresho n’uyarwaye nka telefone n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka