Niba uri umushoferi wanyoye ibisindisha, shaka ugutwara-SSP Ndushabandi

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, asaba umushoferi wanyoye ibisindisha kureka kongera gutwara ahubwo agashaka umutwara kugira ngo agere iwe amahoro.

SSP Ndushabandi aganira n'abatwara taxi-voiture
SSP Ndushabandi aganira n’abatwara taxi-voiture

Yabivuze kuri uyu wa 18 Kamena 2019, ubwo yaganirizaga abatwara Taxi-voiture bo mu turere twa Kicukiro na Gasabo kuri gahunda ya ‘Gerayo amahoro’, mu rwego rwo kubakangurira kwirinda amakosa yo mu muhanda yateza impanuka, cyane cyane gutwara basinze.

Ni igikorwa ishami rya Polisi ryo mu muhanda rifatanyije n’ikigo cya ‘Yegocabs’ gitanga utumashini dukoreshwa muri izo modoka ndetse na Bralirwa, ibakangurira kunywa ibisindisha mu rugero.

SSP Ndushabandi yavuze ko gutwara ikinyabiziga nta bisindisha umushoferi yanyoye, bituma ashyira mu gaciro bityo bikamurinda impanuka.

SSP Ndushabndi asaba abashoferi banyoye ibisindisha kureka gutwara ahubwo bagashaka ababatwara
SSP Ndushabndi asaba abashoferi banyoye ibisindisha kureka gutwara ahubwo bagashaka ababatwara

Agira ati “Gutwara utekanye, utanyoye ibisindisha cyangwa ibindi biyobyabwenge, biguha amahoro, biguha gushyira mu gaciro ndetse nawe ugataha amahoro nk’uko ari yo ntego ya gahunda ya Gerayo amahoro.

Niba wanyoye, shaka ubundi buryo bwagufasha, shaka undi ugutwara cyangwa ufate moto”.

Ati “Nyuma yo kuganira n’abamotari ndetse n’abatwara za bisi, twifuje kuganira n’abatwara taxi-voiture kuko ari bo batwara abantu hirya no hino mu gihugu, batwara abantu biyubashye kandi bafite gahunda zihuta. Ni ngombwa rero ko iyo bamuhamagaye basanga nta bisindisha yanyoye bityo bakizera kugera aho bjya amahoro”.

Yabibukije ko impanuka yose ari mbi ariko ko iyo umuntu yiteye kubera gutwara yasinze igira ingaruka nyinshi kuko itwara ubuzima bw’abantu, na we yayirokoka agahomba byinshi, cyane ko ufashwe atwaye yasinze acibwa amande y’ibihumbi 150Frw.

Umwe mu batwara taxi-voiture, Jean Claude Kabanda, unakuriye abakora ako kazi muri Gasabo, avuga ko bajya bafata umwanya wo kuganira kuri iyo gahunda kandi ngo bitanga umusaruro.

Bashyize ku modoka utwandiko turiho gahunda ya Gerayo amahoro
Bashyize ku modoka utwandiko turiho gahunda ya Gerayo amahoro

Ati “Iyo twakoze inama mu makoperative yacu, ntitwibagirwa na rimwe kwibukiranya ubutumwa bwa Polisi y’igihugu bukubiye muri gahunda ya Gerayo amahoro. Dusaba bagenzi bacu kwirinda ibisindisha bari mu kazi ndetse no kureka andi makosa yo mu muhanda kandi tubona bitanga umusaruro”.

Uwari uhagarariye Bralirwa muri icyo gikorwa, Nsabigaba Félix, yavuze ko nubwo icyo kigo kiba gishaka ko abantu banywa nyinshi ariko ko basabwa kunywa mu rugero.

Ati “Bralirwa ikora bizinesi kuko hari abantu bazima, ni yo mpamvu dusaba abanywa inzoga kunywa mu rugero. Niba utwaye imodoka, reka kubivanga no kunywa kuko nukora impanuka, ejo utazongera kunywa uko ubishaka, fata umwanya ukwiye niba ushaka kunywa hanyuma utahe amahoro”.

Gahunda ya Gerayo amahoro imaze ibyumweru bitanu itangiye, aho ishishikariza abakoresha umuhanda bose kwirinda impanuka bubahiriza amategeko awugenga, bikaba biteganyijwe ko iyo gahunda izamara ibyumweru 52, haganirizwa ibyiciro binyuranye by’abakoresha umuhanda.

Gerayo amahoro yageze mu batwara taxi-voiture
Gerayo amahoro yageze mu batwara taxi-voiture
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uretse na Police,n’Imana itubuza gusinda,ndetse ikavuga ko Abasinzi batazaba mu bwami bw’Imana nkuko Abakorino ba mbere igice cya 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Gusa Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

gatare yanditse ku itariki ya: 18-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka