Niba ukorera Leta wakwigurira Volkswagen ugabanyirijweho 5%

Uruganda rwa Volkswagen rwagabanyirije abakozi ba Leta bifuza kugura imodoka kuri uru ruganda 5% ku giciro gisanzwe cy’imodoka rukora.

Zimwe mu modoka zikorwa na Volkswagen Rwanda
Zimwe mu modoka zikorwa na Volkswagen Rwanda

Uru ruganda rwatangiye gukora muri Nyakanga uyu mwaka, rwafashe iki cyemezo nyuma y’ibiganiro bagiranye n’inzego zose za Guverinoma, nk’uko Jean Luc Mugabo ushinzwe ubucuruzi muri Volkswagen Rwanda abitangaza.

Yagize ati “Iki cyemezo twagifashe nyuma y’uko abantu benshi bifuje kugabanyirizwa ibiciro. Twahisemo gukora igabanya rijyanye n’uko abakozi ba leta bahagaze.”

Ikindi ni uko abazagura izo modoka bazajya bishyura buri kwezi kugeza igiciro cy’imodoka zabo gishizemo. Urugero ni uko imodoka ya VW Polo inywa litiro 1,6 ya lisansi ku bilometero 10 igura miliyoni 15.3Frw izajya yishyurwa agera ku 374,352Frw ku kwezi. Ni ukuvuga ko uwayiguze azashobora kuyishyura mu mezi 41 ahwanye hafi n’imyaka 3,5.

Mugabo yavuze ko Volkswagen Rwanda yamaze kwakira abakiriya 30 ba mbere bakoze komande, kandi imodoka zabo zikaba zaratangiye gukorwa ku buryo mu Kuboza bazashobora kuzishyikirizwa.

Mugabo yavuze ko kandi iyo gahunda izagera no mu bindi bigo byigenga. Ati “Hari gahunda turi gukora nituzisoza zose zizatangazwa.”

Uru ruganda rwatangijwe muri Kamena 2018 na Perezida Paul Kagame, rutangira ruhagaze miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.

Mu modoka za mbere ruzakora harimo ubwoko butatu ari bwo VW Teramont, Passat na Polo. Biteganyijwe mu ruzaha akazi abakozi igihugmbi, ruvuye ku 100 barukoramo ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndabaramukije bavandimwe,

Ndi kwibaza ,umunsi company ya Volkswagen yafunguye kumugaragaro mu Rwanda ,abanyarwanda bose twarishimye kuko twunvaga tuhgiye kubona company hafi yacu izajya iduha imodoka nshya kandi nziza ukurikije ubushobozi bwacu.Ariko ndabona siko bimeze kuko abanyarwanda bakorera leta nubwo bagabanyirizwa 5% ntabushobozi bafite bugura izo modoka.bazakomeza kwifashisha amasoko Yandi kuko niho tubona imodoka zijyanye nubushobozi.

Ushinzwe Sales,azasure ibigo bimwe na bimwe bitwara abakozi avugane na staff via HR and Logistics department hanyuma bajye batanga discount according to the negociation.

Murakoze.

Kamaliza Justine yanditse ku itariki ya: 14-08-2018  →  Musubize

Kamaliza nawe aho waba ukabije, nubwo ari company yaje gukorera mu rwanda ibyo birabaye nubwo igiciro cyazamuka uko ari ko kose.... kuko iriya ni company yubucuruzi ntabwo ari abaterankunga.

ntabwo nkorera Leta, naho nkora simpembwa amafaranga nakwishyura 375K gusa nanone ntibivuze ko hari abatabishobora. so kuba rero bashobora kubona imodoka nziza hafi yacu birabaye kandi hari nabakozi bagera ku 1000 bazabona akazi. sha birahagije kabisa...

Gusa byo nanjye ndayifuza ariko ubu sinayibasha, rero kuva aribwo bagitangira, you never they might still need kwiyubaka ubundi ibiciro bakazabigabanya. nikindi ntibizigera bigabanyuka kurwego buri wese yumva ko byagabanyutse

Fils yanditse ku itariki ya: 14-08-2018  →  Musubize

Amezi 41 ni make, ubwo nubundi zizagura abahembeshwa igitiyo. Bibaye byiza yakwishyurwa mumyaka 5.

John yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

ni byiza cyane ikibazo ? umunyamahanga nawe ashobora kuyigura agahabwa izo (facility)ubushobozi bwo kuyishura mummezi 41 ndashaka kuvuga by unstalment buri kwezi ?

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

izi modokanzirahenze cyane. urabona umuntu yashoborsga kugira occasion d’Europe bafite kuba kuri 4millions akabona Imodoka nziza. twatekerezaga ko ubwo zije gukorerwa iwacu ibiciro byari koroha kurushaho.

Janvier yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

Kugabanyiriza igiciro cy’imodoka abakozi ba Leta ni byiza.

Icyifuzo: kubera umwanya mucye abakozi ba Leta bafite, uruganda rwakohereza umukozi muri Minisiteri n’ibigo bakoreramo kugirango bafashe abo bakozi gusobanukirwa neza uburyo bagura izo modoka cg se bagashyiraho umurongo wa tel, email twabarizaho amakuru ahagije.

Murakoze

Leo yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

aliko a bazihabwa bagomba no gukurikiranwa ninzego zibishinzwe zikareba,aho ayo mafaranga yavuye,umuntu uhenbwa 200 ugasanga afite inzu ya milioni 50 abana bakiga,Ecole belge nahandi hahenze,afite imodoka ejo agasaba, V,W azajya yishyura 375 000 kukwezi akubye incuro 2 umushahara we!!abakozi ba Leta ubakurikiranye neza hasigara mbarwa *

gakuba yanditse ku itariki ya: 12-08-2018  →  Musubize

bazakore niiziciriritse kugeza kuri 6 and 7 million.
kuko milion 15 zabona bacye

alisa yanditse ku itariki ya: 11-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka