“Niba batararozwe na Internet, bazaba abambasaderi b’u Rwanda beza”-Ministiri Karugarama

Ministiri w’ubutabera, Tharcisse Karugarama, avuga ko niba abanyeshuri bo muri Amerika n’Ubwongereza basuye u Rwanda batarangijwe n’amakuru mabi basoma kuri internet, bashobora kuvuguruza abavuga nabi u Rwanda mu bihugu by’iwabo.

Karugarama yabitangaje nyuma y’uko Ministeri ayobora (MINIJUST) isuwe kuri uyu wa gatatu tariki 01/08/2012, n’abanyeshuri 23 biga mu mashuri yisumbuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza na Canada; baje kwiga amateka y’ubutabera mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Karugarama yagize ati: “Niba badafite uburozi muribo batewe no gusoma ibinyamakuru bisebya igihugu, bazatubera aba-ambasaderi beza mu bihugu by’iwabo.”

Kendyl Ito, umwe mu banyeshuri biga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wo mu itsinda ryitwa Afripeace Development Foundation, ari kumwe n’abarezi be, yavuze ko ibyo bamenya ku Rwanda babikesha urubuga rwitwa allafrica.com.

Uru rubuga rwandika mu rurimi rw’icyongereza, ahanini inkuru zivuga ku Rwanda rutangaza ni izandikwa n’ikinyamakuru ”The New Times” gikorera mu Rwanda.
Ito yagize ati :“Nasanze u Rwanda ari rwiza bitangaje, ku buryo utamenya ko mu myaka 18 ishize rwabayemo Jenoside”.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwabanje kunyura mu bihe bikomeye, aho nta mikoro na make yari ahari yo kugeza abaturage ku butabera nyabwo, hamwe no kubakura mu bihe bibi barimo; nk’uko Ministiri Karugarama yakomeje abasobanurira amateka y’ubutabera.

Ikibazo cyari ingutu cyari ukubona uburyo abantu bari buzuye mu magereza yose bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bazacirwa imanza, ari yo mpamvu yo gutekereza gushyiraho inkiko Gacaca.

Ministiri w’ubutabera ubu yishimira ko mu bantu barengaga miriyoni 1.2 bagombaga gucirwa imanza, 38 gusa ari bo basigaye muri za gereza nyuma y’aho inkiko Gacaca zisoreje imirimo yazo kuya 18 Kamena 2012.

Karugarama yemeza ko Gacaca yageze ku ntego zayo 100%, zirimo gutanga ubutabera no kubanisha neza Abanyarwanda, kandi ku kiguzi gito cyane ugereranyije n’izindi nkiko zo ku isi.

Abanyeshuri biga mu bihugu bibiri bya Amerika ya ruguru n’Ubwongereza, bagize amatsinda abiri yitwa Aegis Trust na Afripeace bavuga ko bazakoresha amateka y’ubutabera mu Rwanda nyuma ya 1994, mu masomo ajyanye no gukemura amakimbirane.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka