Ni we mugore wa mbere ubyariye muri Maternité nshya ya Gatonde

Mukamana Olive wo mu murenge wa Rusasa akarere ka Gakenke, arishimira ko yibarutse umwana we wa gatanu bitamugoye nyuma y’uko begerejwe inzu ababyeyi babyariramo.

Uwo mubyeyi Kigali Today yasanze muri iyo nzu kuri uyu wa kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, aho yaraye abyariye akanyamuneza kari kose kuba ariwe ubyariye bwa mbere muri iyo maternité yubatse mu Kigo Nderabuzima cya Gatonde, avuga ko imbyaro enye yabyaye zamugoye kubera gutura kure y’ibitaro.

Ati “Ndumva meze neza cyane, umwana nawe ameze neza, nishimiye ko ari njye mubyeyi ubyariye bwa mbere muri iyi nyubako, byatubereye byiza nkurikije uburyo naje ndembye bakampa ubutabazi bwihuse mbyara neza”.

Arongera ati “Iyo biba nk’uko nabyaye abana ba mbere, byari kungora kugera kwa muganga, nkurikije uko naje ngahita mbyara, iyo haba kure nari kubyarira mu nzira, kwibohora nk’uku aho umubyeyi abyarira hafi, niko kwibohora nyako”.

Uwo mubyeyi yavuze ko abana bane yabyaye mbere y’uwo bitamworoheye, kubera gukora urugendo rurerure ajya kwa muganga.

Ati “Nk’uwafatwaga agahita abyara, iyo uri kure y’ivuriro biba ikibazo gikomeye, aba mbere kubabyara byarangoye cyane, nakoze ingendo ndende”.

Musabyimana Seraphine wari waherekeje Mukamana, yavuze ko kuba begerezwa ibikorwaremezo cyane cyane ivuriro, bibafasha mu mibereho yabo myiza.

Ati “Washakaga kubyara bikakugora, ukibaza uburyo uragera ahitwa kuri Nyundo, i Nemba cyangwa kuri Shyira bamwe bakabyarira mu rugo abandi mu nzira, ariko ubu iyi maternité batwubakiye, iratwegereye cyane, uyu mubyeyi rwose nta kibazo yigeze agira, uko yari yafashwe iyo biba nka mbere ntabwo byari gushoboka, ariko nta kibazo yigeze agira cyo kugera hano”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, nawe yagarutse ku kibazo abagore bajyaga bagira mu gihe cyo kubyara.

Ati “Iyi nzu ababyeyi babyariramo yubatse mu Kigo Nderabuzima cya Gatonde cyubatswe mu 1934, ariko kuva icyo gihe ababyeyi wasangaga badafite ahantu hiyubashye babyarira, byabaye ngombwa ko bishyirwa mu mihigo y’uyu mwaka wa 2022/2023, tukaba twayitashye, ababyeyi bakaba baruhutse ingendo ndende”.

Iyo nzu ababyeyi babyariramo (maternité), yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 120.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka