Ni ubwa mbere mu mateka ya Diyosezi twungutse umubare munini w’Abasaseridoti - Musenyeri Harolimana
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana arishimira uburyo umwaka wa 2024 wabaye uw’uburumbuke bw’Abasaseridoti muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Musenyeri Harolimana avuga ko kuba Diyosezi ya Ruhengeri yungutse Abasaseridoti 17, barimo Abapadiri 10 ndetse n’Abadiyakoni 7, ari umuhigo ukomeye dore ko bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka ya Diyosezi ya Ruhengeri.
Yabitangarije muri Paruwasi ya Janja ku wa gatandatu tariki 10 Kanama 2024, mu muhango wo guhimbaza Yubile y’Usaseridoti ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, bashimira Abapadiri barindwi muri iyo Diyosezi bahimbaza Yubile y’imyaka 25 bahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti.
Ni ibirori by’impurirane n’itangwa ry’Ubupadiri kuri Diyakoni Bizimana Maurice na Nsababera Narcisse, n’itandwa ry’Ubudiyakoni ku bafaratiri barindwi.
Mu ijambo rye, Musenyeri Harolimana yavuze uburyo abasaseridoti bakomeje kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza muri Diyosezi abereye umushumba.
Avuga ko muri 2024, habaye amateka atarigeze akorwa mu myaka yashize aho abo bapadiri 10 yabahaye izina ‘ry’Amategeko 10’ (Les dix Commandements), avuga ko ubwo burumbuke bw’Abasaseridoti bugiye kurushaho gufasha kwegera umuryango w’Imana.
Ati «Uyu mwaka tubonye abapadiri 10 twise les dix Commandements, ni ubwa mbere mu mateka ya Diyosezi ya Ruhengeri tugize umubare w’Abasaseridoti bangana gutya, turabishimira Imana».
Yavuze ko Diyosezi ya Ruhengeri iheruka kwakira umubare munini w’abapadiri mu 1975, ahabonetse abapadiri 8 biswe Les huit béautitudes (Ingingo 8 mbera hirwe).
Diyosezi ya Janja akaba ariyo ifatwa nk’indashyikirwa mu gutanga umubare minini w’abapadiri muri Diyozezi ya Ruhengeri, aho iyo Paruwasi ikomeje kubyara impanga (abapadiri barenga babiri mu mwaka), aho yabyaye impanga muri 2007, 2009, 2016, 2017 no muri uyu mwaka wa 2024 yabyaye Padiri Bizimana Maurice na Padiri Nsababera Narcisse.
Musenyeri Harolimana ati «Mu myaka 25 ishize, Paruwasi Janja niyo ifite umubare munini w’abapadiri, ni igitangaza cy’Imana, ni Paruwasi kandi ifite ubudashyikirwa mu kubyara impanga, nta yindi Paruwasi ibayihiga mu kubyara impanga».
Abakirisitu ba Paruwasi ya Janja, bishimiye uburyo bakomeje kubyara abasaseridoti, bavuga ko byose bituruka ku miryango myiza iherekeza abana mu muhamagaro wabo.
Nyirahavugiyaremye Philomene, umubyeyi wa Diyakoni Uwanyagasani Bernabé, yagize ati «Imana yaradufashije umwana wacu tumuherekeza mu muhamagaro we muri duke dufite, dushyigikira umwana tunasenga, umwaka utaha Imana niduha kwakira Umusaseridoti bizaba ari ishimwe rirenze».
Arongera ati «Nanjye nagize amahirwe yo kwiga ariko sinagera kure kuko ababyeyi bahuye n’ibibazo kundihira amashuri birabananira ndivamo, kandi nari nariyemeje kuba umubikira, na Papa we yigeze kwiga muri Seminari ntibyakunda, ku bw’amahirwe tubona umwana wacu afite umuhamagaro wo kwiha Imana, twumva ko agiye kusa ikivi ababyeyi be twari twaratangiye».
Ubwinshi bw’Abiha Imana ni bimwe mu bishimisha ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, nk’uko Umuyobozi wungirije w’ako Karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François yabitangarije muri uwo muhango ashimira Paruwasi ya Janja yo mu karere abereye umuyobozi anashimira ababyeyi babyaye abihaye Imana.
Ati «Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke turashimira ababyeyi bareze neza izi ntore, bakazirera mu buryo buhamye, bakigomwa abakazana n’abuzukuru maze bakemera kubarekurira burundu Imana Nyagasani».
Abadiyakoni barindwi iyo Diyosezi yungutse biswe «Ingabire za Roho Mutagatifu», mu gihe abapadiri bahimbaje yubile y’imyaka 25 y’ubupadiri bahawe nabo izina ry’Ingabire za Roho Mutagatifu n’abafasha b’intumwa.
Padiri Nizeyimana Festus wavuze ijambo ry’abapadiri bahimbaza yubile y’imyaka 25 y’ubupadiri, yagize ati «Imyaka 25 y’ubutumwa bw’Ubusaseridoti igaragaza urugendo rwaranzwe n’ukwitanga kwizera no gukunda Nyagasani Yezu wadutoye akanadutuma, aho hose twanyuze aho Kiliziya yagiye idutuma muri iyi myaka 25 yabaye myiza, tuyigiriramo ibihe byiza by’imigisha kandi y’ingenzi, iyo dusubije amaso inyuma umirimo yacu muri iyi myaka 25 wabaye ubuhamya bw’ukuri bw’urukundo rw’Imana mu bayo, byose twabiboneyemo imigisha».
Padiri André Nzitabakuze niwe rufunguzo rw’ubupadiri muri Paruwasi ya Janja, nk’uwahawe ubupadiri mu 1982, ubwo iyo Paruwasi yari iyobowe na Servilien Nzakamwita, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|