Ni uburenganzira bwacu, ntihagire ubutuvutsa habe no kudutekerereza-Abaturage ba Mugombwa
Abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara barasaba ubuyobozi bw’akarere kabo kubatumikira ko bashaka gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame ngo kubera ibyiza amaze kubagezaho.
Mu nama bagiranye na Karekezi Leandre, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, kuri uyu wa 30 Werurwe 2015 muri gahunda y’Ukwezi kw’Imiyoborere, abaturage bamusabye kugeza icyifuzo cyabo ibukuru kandi bamusaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Umwe muri bo yagize “Turashaka kandi turagutumye ngo utubwirire intumwa zacu zihindure vuba na bwangu kandi zinoze neza ingingo ziri mu itegeko nshinga ryacu maze nyakubahwa Paul Kagame tugire amahirwe yo kumutorera izindi manda”.
Kimwe na bagenzi be bashoboye kubaza no gutanga ibyifuzo yakomeje kandi agira ati “Ibi ni uburenganzira bwacu bityo ntihagire ubutuvutsa habe no kudukerereza”.
Naho umukecuru Nyiramakuba, na we uvuga ko yifuza ko Kagame yaguma ku ngoma yagize ati “Yampaye inka Kagame nagahore ku buyobozi imyaka n’imyaka, ubu se sinari ngiye gupfa ndi umworo? Ariko ubu ndoroye”.

Minani Pascal, na we wo muri uwo murenge, avuga ko ku buyobozi bw’ubu ari ho honyine yabonye abayobozi bamanuka bakegera abaturage, bakumva ibibazo byabo kandi bakajya n’inama kuri gahunda z’iterambere. Minani avuga ko uwatumye ibi bibaho adakwiye guhagarara kuyobora abaturage.
Mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati y’ubuyobozi n’abaturage, kuri uyu munsi hanatanzwe telefoni 40 zihabwa imidugudu n’utugari bigize uyu Murenge wa Mugombwa, naho umuryango ZOE Ministry ukorera muri uyu murenge uha inka 5 ishyirahamwe ry’abana b’imfubyi mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene.
Clarisse umuhire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
TWAMUBONYE TUMUKENEYE NIYO MPAMVU UMUNTU WESE UTAMWISHIMIRA YABA ARI NTAMUNOZA
Intumwazacu Nizitugirire Vuba Zihindure Itegekoshinga Maze Muzehe Wacu Twigumanire Muguteza Imbere Igihugucyacu.
bahumure ibyifuzo babyo bizumvwa kandi bazasubizwa kuko nanjy ntayobowe na Kagame nakwiyahura