Ni uburenganzira bw’umuturage guhabwa serivisi nziza - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko ari inshingano z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye, gutanga serivisi nziza kandi ku gihe ndetse bikaba n’uburenganzira bw’umuturage kuyihabwa nta yandi mananiza.

Guverineri Gasana avuga ko abayobozi bagomba gutanga serivisi nta yandi mananiza
Guverineri Gasana avuga ko abayobozi bagomba gutanga serivisi nta yandi mananiza

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 08 Nzeli 2022, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga ukwezi kwahariwe serivisi z’ubutaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen avuga ko byinshi mu bibazo by’ubutaka bigaragara mu Karere bijyanye n’amateka yako, kuko ariho bwatanzwe nyuma y’utundi turere no kuba hari abataribarujeho ubutaka bwabo mu gihe cyari cyatanzwe.

Bimwe mu bibazo bizibandwaho byamaze kumenyekana harimo ubutaka bwanditswe kuri Leta kubera ko ba nyirabwo batinze kubwibaruzaho hakaba hamaze kubarurwa dosiye 300, hari abantu 500 mu Mirenge ine bafite amashyamba ariko ubutaka ateyeho bwanditswe kuri Leta.

Hari kandi imidugudu iherereye mu Mirenge 11 ifite ibyangombwa birimo amakosa aho umuntu atunga icyangombwa cy’ubutaka butari ubwe, hakaba abaturage 446 bafite ubutaka bufite imisoro ihanitse yabananiye kuyishyura, rimwe na rimwe kubera impamvu zitabaturutseho.

Izi mpamvu ngo zikaba arizo zatumye hategurwa iki cyumweru kugira ngo begere abaturage bikemurwe.

Ati “Mu rwego rwo kugira ngo dukemure ibi bibazo kimwe n’ibindi tutarabarura, niyo mpamvu twateguye iki cyumweru kugira ngo twegere abaturage mu Mirenge yose kugera igihe tuzasoreza.”

Bamwe mu bari bafite ibibazo bijyanye n'ubutaka byakemuwe
Bamwe mu bari bafite ibibazo bijyanye n’ubutaka byakemuwe

Guverineri Gasana yashimye iki gikorwa ndetse anemeza ko ari bwo buryo bwiza bwo gushyashyanira umuturage, kuko aribwo abona icyo ashaka kandi akakibonera igihe.

Yibukije abayobozi mu byiciro byose ko ari inshingano zabo gutanga serivisi nziza, kandi bikaba n’uburenganzira bw’umuturage kuzihabwa neza kandi ku gihe.

Agira ati “Uwo ari we wese uri mu mwanya wo gutanga serivisi asabwa gutanga serivisi nziza, kandi ni uburenganzira bw’umuturage kubona icyo ashaka ku gihe.”

Gakire Francis wo mu Mudugudu wa Mihingo, Akagari ka Gakirage Umurenge wa Nyagatare, yagaragaje ikibazo ahuriyeho na bagenzi be 14, ubutaka bwabo bwashyizwemo ikiyaga gihangano cyuhira umuceri muri Koperative COPRIMU, ariko bakaba batarabona ingurane z’ubutaka bwabo.

Uyu kimwe na bagenzi be bijejwe ko ikibazo cyabo kiri mu nzira zo gukemurwa kuko gutinda kwacyo byatewe n’uko babonye ibyangombwa by’ubutaka bwabo, umushinga watangaga ingurane warasoje ibikorwa byawo mu Karere ka Nyagatare.

Abaturage babwiwe ko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza kandi ku gihe
Abaturage babwiwe ko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza kandi ku gihe

Mu gutangiza iki cyumweru kandi abaturage b’Umudugudu wa Benishyaka, Umurenge wa Rukomo kimwe n’aba Mirama ya Kabiri, Umurenge wa Nyagatare, bashyikirijwe ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka