Ni ngombwa ko urubyiruko rurindwa inzangano zishingiye ku moko - Umudepite w’Umubiligi

Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’Ububiligi, Francois Xavier de Donnea, aratangaza ko ari ngombwa ko urubyiruko rumenya aho inzangano zishingiye ku moko ziganisha, kandi ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi rwagira uruhare mu kwigisha urubyiruko.

Ibi Francois Xavier de Donnea yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 07/07/2013 ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’uko itsinda ry’abadepite bo mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi bari mu Rwanda ayoboye basuye uru rwibutso.

Ati: «Uko nsuye aha ndahungabana cyane. Mbona ko ari ubuhamya bw’ubugome budasanzwe bw’ubusazi bwa muntu. Ntekereza ko uru rwibutso ari ingenzi mu kubuza urubyiruko kongera kwishora cyangwa kwemera imvugo z’urwango za bamwe. Nemera ko ari ingenzi cyane ko urubyiruko rumenya aho inzangano zishingiye ku moko ziganisha. Uru rwibutso rugomba kugira uruhare mu kwigisha urubyiruko ».

Francois Xavier de Donnea asinya mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Francois Xavier de Donnea asinya mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Francois Xavier de Donnea akomeza avuga ko we ababajwe no kuba igihugu cye cyarakuye ingabo zacyo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’uko abasirikari b’Ababiligi barindaga minisitiri w’intebe bishwe.

Ngo nubwo abasirikari b’Ababiligi bari mu Rwanda batari gukumira Jenoside ariko baba barabashije kurinda abahigwaga bake cyangwa se uduce tumwe.

Ati: «Umuryango w’Abibumbye icyo gihe wirengagije uburemere bw’ikibazo, ntekereza kandi ko Ubuligi butari gucyura ingabo zabwo nyuma y’iyicwa ry’abasirikari barindaga minisitiri w’intebe nawe wishwe.

Sintekereza ko iyo tuhaguma twari guhagarika Jenoside n’abasirikari bari bahari ariko hari ubwicanyi twari gukumira, kurinda abantu bamwe, uduce tumwe, njyewe mbabajwe no kuba igihugu cyange cyaracyuye ingabo zacyo».

Berekwa kimwe mu byobo byari bitabwemo imibiri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Berekwa kimwe mu byobo byari bitabwemo imibiri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Senateri Bizimana Jean Damascène, umuyobozi wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu nteko ishingamategeko umutwe wa Sena wari uri kumwe n’aba badepite b’Ababiligi, yavuze ko kuba basuye urwibutso rwa Murambi bahakuye ubumenyi bwinshi cyane ko rwerekana uruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba badepite b’Ababiligi bari mu Rwanda ku butumire bwa Sena y’u Rwanda hagamijwe gukomeza umubano n’ubufatanye, kuganira kuri gahunda z’iterambere ndetse no kuganira ku bibazo bihari n’uburyo byashakirwa ibisubizo.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka