Ni ngombwa ko imyambarire ijyana n’aho umuntu ari n’igikorwa arimo - Minisitiri Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yanenze imyambarire inyuranye n’aho yambariwe, akavuga ko biba byiza iyo imyambarire ijyanye n’aho umuntu ari n’igikorwa arimo.

Minisitiri Bamporiki Edouard
Minisitiri Bamporiki Edouard

Ni mu mpanuro yatangiye ku Isibo TV, ku mugoroba wo ku itariki 04 Nyakanga 2021, ubwo yari umutumirwa mu kiganiro kijyanye n’umunsi wo kwibohora asobanura umuco w’u Rwanda, by’umwihariko ujyanye n’imyambarire.

Minisitiri Bamporiki, abajijwe ku muco ujyanye n’imyambarire mu Rwanda, yavuze ko akenshi byakunze kugaragara ko mu Rwanda hari abambara ibirangaza abantu, bitewe no kutajijukirwa cyangwa ngo bajyanishe imyambaro n’ibikorwa barimo n’aho bikorerwa.

Yatanze urugero rw’abambarira mu rugo imyambaro yo muri pisine kandi kugera kuri iyo pisine bakora urugendo rubasaba gutega bisi, hakaba n’abambara imyambaro yo mu kabyiniro kandi bagomba kubanza kujya mu isoko guhaha. Ni ho ahera avuga ko mu gihe umuntu yambaye umwambaro ajyanisha n’aho ari, bidashobora guteza ikibazo cyo kwica umuco w’igihugu.

Ati “Niba ugiye kwambara, ambara ibijyanye n’aho uri cyangwa ugiye, buriya ni cyo njye mvuga, niba ugiye muri pisine, urambara umwenda wo muri pisine kuva mu rugo uri bujye muri bisi, urabanza guteza ibibazo muri bisi. Urajya mu isoko kugura inyanya, wa mwambaro ujyanye guhaha ni na wo ujyana no kubyina, umwenda wo mu kabyiniro ntabwo ari uwo mu isoko”.

Arongera ati “Niba wiyubaha, ambara umwenda ujyanye n’aho ugiye nta kibazo”.

Yavuze no ku mbuga nkoranyambaga zikomeje gutiza umurindi iyo myambarire idakwiye zisakazwaho amafoto y’urukozasoni, avuga ko imbuga nkoranyambaga, zakabaye izo kubaka abantu aho kubayobya.

Agira ati “Urubuga rukwiye kuba rujyaho ibifitiye abantu akamaro, niba ushyira ikintu ku mbuga kitari buvuge aho wari uri, kitari busobanure icyo ushaka kuvuga uragishiriraho iki? Uyu munsi ushobora gusanga umwana ashyize hanze ifoto yambaye ubusa, ejo wazajya kumwamamaza ngo abe Meya, abantu ugasanga baravuga bati ariko uriya muntu yambara ubusa ntabwo akwiye kutuyobora, ibyo bikaba nk’ibimwangije”.

Arongera ati “Ariko uramutse ubonye umuntu ari Meya, ejo ukabona ifoto kera akiri muto yicaye muri pisine, nta wabigira urubanza, ariko niba ifoto itari busobanure aho wari uri izaguteza ingorane no mu gihe utazi, nta mpamvu rero yo gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’imbunda twiyerekejeho twirasa, kandi ugomba kumenya icyo urasa n’aho ukirasira”.

Aragira inama abantu kumenya gukoresha izo mbuga nkoranyambaga mu kubaka abaturage no kubabanisha, aho kubateranya.

Ati “Abantu bagira igihe cyo kwambara bakagira n’igihe cyo kwiyambura, ntawe urara yambaye, ntawe ujya muri pisine yambaye ikoti, ibi bintu kubipfa ni nko kudutwara umwanya w’ubusa, umuntu ajye yambara umwenda umuhesheje ishema ujyanye n’aho agiye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka