Ni ngombwa ko ibikorwa by’urugomo n’intambara bihagarara - Perezida Sassou Nguesso

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, avuga ko ari ngombwa ko ibikorwa by’urugomo n’intambara bihagarara, amahoro akaganza muri Afurika, kuko adashobora kugerwaho bidahagaze.

Perezida Sassou Nguesso ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi
Perezida Sassou Nguesso ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri arimo mu Rwanda, ubwo yagezaga ijambo ku bagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Perezida Sassou Nguesso yashimye uburyo Abanyarwanda bataheranywe n’agahinda, ahubwo bagashyira hamwe bagasenyera umugozi umwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Igihugu kikaba gikataje mu rugamba rwo kwiteza imbere, ari naho yahereye avuga ko ari ngombwa ko ibikorwa by’urugomo bihagarara, abatuye Afurika bagaharanira amahoro.

Yagize ati “Guteza imbere Afurika biri mu maboko yacu, ariko bidusaba buri munsi guharanira amahoro, ni ngombwa ko ibikorwa by’urugomo n’intambara bihagarara, amahoro akaganza muri Afurika. Ni yo mpamvu buri gihe hakwiye gutezwa imbere imibanire myiza hagati y’abaturanyi, no kubana mu mahoro hagamijwe kwishyira hamwe kuzuye, kandi kudasubirwaho hagati y’abatuye Afurika.”

Perezida wa Congo Brazzaville yanavuze ko igihe umugabane uzaba ufashe neza ahazaza hawo mu buryo bwuzuye, bizatuma umubare munini w’abatuye Afurika babaho neza.

Ati “Igihe umugabane uzaba ufashe mu biganza ahazaza hawo mu buryo bwuzuye, bizatuma umubare munini w’abagize Afurika biganjemo urubyiruko, bagaburirwa neza, bivuze neza, babe abantu bafite ubushobozi bwo guhatana mu ruhando mpuzamahanga, ndetse n’ibikorwa remezo bigezweho, bitume Afurika iba ishema kuri beneyo, ibe umugabane uzira imvururu n’intambara, ahubwo wisanisha n’ibishya, kandi ushishikajwe n’iterambere.”

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko yashimiye cyane imibanire n’ubufatanye bw’ibihugu byombi, ndetse ko kuba basuwe na Perezida wa Congo Brazzaville ari amateka atazibagirana, hakazakomeza gushimangirwa umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Sena y' u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda
Perezida wa Sena y’ u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda

Perezida Denis Sassou Nguesso yayoboye bwa mbere igihugu mu 1979 ageza mu 1992, yongera kuyobora icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1997 kugeza uyu munsi.

Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe kirekire kuko watangijwe mu mwaka 1976, urushaho gukomera muri 2010, ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere muri Congo Brazzaville, nyuma yaho mugenzi we Sassou Nguesso, na we asura u Rwanda.

Igihugu cya Congo Brazzaville, giherereye muri Afurika yo hagati, kikaba gifite ubuso bungana na kilometero kare 342000, aho gikuba ubuso bw’u Rwanda ishuro zirenga gato 12.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille

Nubwo ariko gifite ubuso bunini ugereranyije n’u Rwanda, ntabwo gituwe cyane, kubera ko gituwe gusa n’abaturage barenga miliyoni esheshatu, ariko kandi kikaba ari igihugu gikungahaye cyane ku mutungo kamere, kubera ko gifite peteroli, amabuye y’agaciro hamwe n’ibikomoka ku mashyamba, gusa peteroli ikaba ariyo ifite umwanya w’ibanze mu bukungu bw’icyo gihugu, kuko yihariye hafi 80% by’ibyo bohereza mu mahanga.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka