Ni ngombwa gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye mu Ihuriro ry’Ibihugu bidafite aho bibogamiye (Non-Aligned Movement/NAM) irimo kubera i Kampala muri Uganda, yahamagariye abayobozi n’abatuye Isi gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro, by’umwihariko gushakira umuti ibitera amakimbirane.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Yagize ati “Iyi nama ibaye mu gihe mu Rwanda tugiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kiraduhamagarira kongera gutekereza ku kamaro k’umutekano. U Rwanda rukomeje kwiyemeza gukumira amahano nk’aya ku Isi hose. Uyu muhate ugaragarira mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino”.

Minsitiri w’Intebe Dr Ngirente, yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano, ibihugu bigomba gukomeza gushyigikira byimazeyo no kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro, by’umwihariko bigamije gushakira umuti intandaro y’amakimbirane.

Yagarutse ku kamaro k’ubufatanye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi, asaba ibihugu binyamuryango n’imiryango y’indorerezi, gukomeza ukubahana, ubusugire, kudashotorana no kubana mu mahoro.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye mu Ihuriro ry’Ibihugu bidafite aho bibogamiye, izaba ku nshuro ya 20, izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka, ikazahuza ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, bidakora ku Nyanja.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye

Iyabaye ku nshuro ya 19 yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu barimo Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, William Ruto wa Kenya, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinnée Equatorial, Ranil Wickremesinghe wa Sri Lanka, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Mokgweetsi Masisi wa Botswana n’abandi.

Iyi nama yatangiye ku wa Gatanu, biteganyijwe ko isoza kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka