Ni muntu ki: Ubuzima bwa Twagirayezu Cassien waririmbye ‘Muhoza wanjye’

Twagirayezu Cassien ni umwe mu bahanzi bakahanyujije ahagana mu myaka ya za 80-90, mu ndirimbo z’urukundo, impanuro n’ubuzima rusange. Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo iyitwa ‘Muhoza wanjye’ ikunze gusubirwamo mu birori by’ubukwe n’abahanzi bo muri iki gihe by’umwihariko uwitwa Cyusa Ibrahim.

Dufitumukiza Canut, murumuna w'umuhanzi Twagirayezu Cassien
Dufitumukiza Canut, murumuna w’umuhanzi Twagirayezu Cassien

Twagirayezu Cassien yavutse mu 1956 i Kaduha muri Komine Musange ahahoze ari muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Yitabye Imana azize Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki 12 Mata 1994 aguye i Gikondo, Kigali aho yari atuye anakorera mu ruganda rwa SOCORWA rwakoraga imyenda.

Yicanywe n’izindi nshuti ze zarimo umuhanzi bakoranaga, baniganye i Gatagara (Gitarama) witwaga Gakuba Joseph wakoraga mu ruganda rw’amaradiyo ya Mera i Gikondo. Gakuba ni we waririmbye ‘Iribagiza’ aho agira ati ‘Nateze imodoka kuva mu gitondo none nayibuze…’
Twagirayezu Cassien yari mwene Rukebesha Athanase na Nyiramyasiro Cecilia nabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abana babo batandatu barimo Cassien wari imfura mu bana icyenda, hasigara batatu barimo bucura witwa Dufitumukiza Canut.

Dufitumukiza yatubwiye ko Twagirayezu Cassien yize i Gatagara mu ishuri ry’abafite ubumuga, kuko akiri umwana yarwaye imbasa bikamuviramo kumugara ukuguru kw’imoso. Aho ni ho yigiye gucuranga hamwe na bagenzi be barimo Randeresi Landouard na Gakuba Joseph nabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro Nyiringanzo na Bisangwa Nganji Benjamin, Dufitumukiza yatubwiye ko bimugora kuba yakwemeza ati indirimbo runaka mu za mukuru we ni yo nziza kurusha indi kuko ku bwe asanga zose ari nziza. Ariko avuga ko iyitwa ‘Muhoza wanjye’ na ‘Umuntu nyamuntu’ ari zo zabaye nk’ibirango bye nyamukuru haba mu bamumenye n’abataramumenye nubwo afite izindi nyinshi nziza.

By’umwihariko ku ndirimbo ‘Muhoza wanjye’, Dufitumukiza yabwiye KT Radio ko nta muhanzi n’umwe wigeze asaba uburenganzira bwo gusubiramo indirimbo za mukuru we. Uwo bavuzeho muri Nyiringanzo ni Cyusa Ibrahim wayisubiyemo akanayishyira kuri YouTube ariko ntiyandikaho ko ari iya Twagirayezu Cassien. Ibi Dufitumukiza akaba asanga ari amakosa agomba gukosorwa.

Dufitumukiza ati ‘Si ni iyo ndirimbo yonyine gusa, hari n’iz’abandi bahanzi basubiramo, ariko ibyo ni amakosa, ni ubukubaganyi…no mu by’ubwenge baguha zeru kuko uba wakopeye n’iyo wanditse igitabo ugafata igika runaka cy’undi muntu, hasi ugoma kwandikaho ko ari icya naka. Reka twizere ko hari igihe bazabikosora kuko ni amakosa’.

Abajijwe niba indirimbo ‘Muhoza wanjye’ yarayihimbiye umukobwa bakundanaga, Dufitumukiza yavuze ko atabizi neza, ariko ngo igitangaje ni uko ahubwo we (Dufitumukiza), yaje gushakana n’umukobwa witwa Umuhoza Christine, mu gihe uwari fiyanse wa Twagirayezu yitwaga Christine nubwo atibuka irinyarwanda rye gusa ngo ntiyitwaga Muhoza.

Kurikira ikiganiro cyose hano:
https://www.youtube.com/watch?v=Zx1KZ3tswGk&t=2s

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo ,abakoresha ibihangano bya Cassien, nibegere imiryango ye, muge mutugezaho amateka yabo hambere Imana Ibane namwe.

Jean yanditse ku itariki ya: 4-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka