“Ni itegeko ko abayobozi barara aho bayobora” - Guverineri Munyantwali
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, aributsa abayobozi ko bagomba gutura aho bayobora, utabishoboye akareka ababishoboye bagakora. Yemeza ko ari mu rwego rwo kugira ngo bakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo intara yiyemeje.
Ubwo yasuraga akarere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2012, mu rwego rwo kurebera hamwe aho akarere kageze kesa Imihigo no gutanga inama kugira ngo imihigo ku gihe, Guverineri Munyantwali yasabye abakozi b’akarere kwita ku kazi no kwitwara neza.
Yavuze ko akazi bakora ariko kabatunze, bagasabwa kugaha agaciro, by’umwihariko abayobozi bose b’uturere baaba hafi y’aho bayobora, kuko ari itegeko kandi uzabirengaho akaba azahanwa.
Guverineri Munyantwali yavuze ko abayobozi bafite inshingano yo guhindura abo bayobora, bakaba batabasha kubigeraho batabana nabo. Avuga ko hari n’ibindi byakwangirika kubera ko batashye ahandi abaturage bagasigara ntawe ubari hafi.
Yagarutse cyane ku banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, kuko ku rwego rw’imirenge ho iki kibazo cyagakwiye kuba cyarakemutse.
Muri iyi nama kandi hatanzwe n’ibiganiro ku mutekano no ku myitwarire y’abakozi muri rusange, mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere no kugera ku nshingano zabo.
Abakozi ngo bakwiye kurangwa no gufatanya no kunganirana mu kazi, kandi bakajya bagisha inama ababakuriye ku bintu bimwe na bimwe, kugira ngo birinde amakosa cyane cyane mu gihe bafata imyanzuro ku bintu bitandukanye.
Abakozi basabwe kandi kurangwa n’ubushake mu kazi ngo kuko ubushobozi bwo babufite, bakumva ko bashoboye kandi bakigirira icyizere.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muri urwo rwego bazashyireho n’irindi tegeko; abaministiri cyane abafite uburezi mu nshingano zabo bajye bajyana abana babo mu mashuri ya leta ....ubundi nibarwara bivurize mu bitaro byo mu Rwanda cyane cyane abafite ubuvuzi mu nshingano zabo !!!! kugira bamenye uko services bakoreye zikora barusheho kuziteza imbere