Ni iki cyateye Gitifu wa Nyamagabe kwegura?
Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe atangaza ko uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa wako, Nshimiyimana Jean Pierre yeguye ku mirimo ye.

Amakuru yo kwegura kwa Nshimiyimana yatangiye kumenyekana tariki ya 12 Ugushyingo 2016.
Nshimiyimana Jean Pierre yahamirije Kigali Today ko yeguye ku mirimo ye ariko ntihagira byinshi abivugaho.
Agira ati “Nibyo ntago ari ibihuha! Njye ndakwemerera ko aribyo. Urumva ibisobanuro ndi ahantu mu bantu benshi hari ahantu natashye ubukwe, warebye undi muntu ubaza!”
Gusa ariko hari amakuru avuga ko Nshimiyimana yeguye nyuma y’uko Akarere ka Nyamagabe kitabye Komisiyo y’inteko ishingamategeko, ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC).
Beretswe amwe mu makosa bakoze maze babahata ibibazo ariko ngo Nshimiyimana ntiyabashije kubyakira ngo asobanure impamvu.
Mu nama njyanama idasanzwe y’Akarere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2016, bagarutse ku makosa PAC yabagaragarije basaba Nshimiyimana kubisobanura ariko we afata icyemezo cyo kwegura.
Ku itariki ya 13 Ugushyingo 2016 twagerageje gushaka Perezida wa njyanama y’Akarere ka Nyamagabe ngo aduhe ibisobanuro kuri iyi nkuru ariko dusanga telefone ye ifunze.
Nshimiyimana akurikiye abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’imirenge beguye mu kwezi kw’Ukwakira 2016.
Abo banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ni Utazirubanda Francois Xavier wayoboraga Umurenge wa Mugano na Manirarora Paul wayoboraga Umurenge wa Buruhukiro.
Kuri ubu Umurenge wa Buruhukiro ukaba warabonye umunyamabanga nshingwabikorwa mushya witwa Furaha Guillaume naho uwa Mugano uhabwa uwahoze ari uwa Mbazi witwa Hagenimana Pacifique.
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Wowe wiyise amakosa, uri igicucu! Jean Pierre niwe watangaga amasoko yose? Nta tender committee yabaga mu Karere? Ubu imyaka yose amaze akorera Akarere ubu nibwo byaba yibutse kwiba? None urimo guhomvomvwa! Wagiye uvuga ibyo uzi? Ibyiza yakoreye akarere abakoranye nawe tuzahora tubimwubahira kdi tunabimwibukireho! Namwe ba ntamunoza mukivugaguzwa! Pole sana Jean Pierre Nkundamahoro.
Uyu mugabo ni inyangamugayo yahaga buri wese ukuri kwe Nyamagabe ibuze umuyobozi w’ingenzi IMANA imushoboze gukomeza gukurera igihugu nkuko yagikorera ni urugero rwiza
NAHO YARATINZE AKARERE KATUZUYE ,MWOGO IRIGGATION, INZIBUTSO ,ISOKO RYA NYAMAGABE,STADE YAHAGARITSWE NA FERWAFA ,KURYA CASH Z AMAGAJU,INZIBUTSO,UMUHANDA UJYA MURAMBI, LORRY PARK GASARENDA
NATWARE IBYO AGASUZUGURO
ariko wasobanura gute ukuntu hegura abanyamakosa Gitifu w’Akarere ka Gakenke akaba akirimo! aha hari izindi mpamvu kuko ubujura mu masoko imirimo ituzura ikorwa nabi! muzabibaze uwari Gitifu wa Minazi wihaye kugaragaza amakosa yakozwe Ku nyubako ya Centre de sante no kumuyoboro w’amazi ya Minazi ko atariwe byagarutse ngo aravugira abaturage! ntiyahise asabwa gusezera Ku bushake! Boss se ntiyigariye undi ubushomeri ntibwamutangiye.
Abantu mukora muri Leta mwihangane ntabwo byoroshye pe muri iyi minsi inkubiri imeze nabi, ariko igiteye agahinda ni abantu bari kubyihishamo bakabizanamo inzangano zabo, ikimenyane n’icyene wabo. Hakenewe ubushishozi rwose bwimbitse sinon turagana ahabi muzaba mureba,
Inzangano ziri Nyamagabe zo ntizoroshye kabisa ni ugukubita batababariye
ndabona nyamagabe ibaye instar kbs.niko karere gashyira imyanya ku isoko kagatanga ibizamini nta surveillance,imyanya igapiganirwa yaragezemo beneyo.mbega nyamagabe iri kuyandika muri iyi minsi p.ariko muzatumenyeshe amaherezo ya biriya bizamini.niba tuzongera yugakora cg bene akazi bazakagumamo.gusa nizere ko interview twese tuzayizamo? bikosore kbs bahereye kuri Philbert Maire wako karere.
Ariko se iri yegura ry,umusubizo Niki kiryihishe inyuma?cyakora ubonye ntacyo umariye abo ukorera icyiza ni ugukuramo akawe karenge ukabisigira ababishoboye
Bagitifu benshi barikwegura mu gihugu,hari abegura kumpamvu zabo bwite,hari nabegura kubwamakosa baba bakoze,ariko ntabwo twahamya Ijana Ku ijana ko bataba bujuje neza inshingano zabo!Ntampamvu yo kubagerekaho ikibi hatarabaho isuzuma munzego bakoranaga,ushobora no gusanga kuyobora atabyiyumvamo bityo akegura!
birababaje kuko abayobozi badakora uko bikwiye inshingano zabo.Ahubwo Bose nibage bagira mandat nibyo byaba byiza.byatuma bitwararika
izo ningaruka zo kurya ibyo batagenewe! bene nkabo bage bakurikiranwa namategeko baryozwe ibyo bariye bitabagenewe
izo ningaruka zo kurya ibyo batagenewe! bene nkabo bage bakurikiranwa namategeko baryozwe ibyo bariye bitabagenewe
Nonese niba PAC yarabuze icyo ayisubiza na Njyanama ubwayo kuri ayo makosa. Aho ntagirango azakwepe ikurikiranwa ry’amakosa yakoze? Ariko Nyamagabe koko ubu turagana hehe? ko muri ino minsi bitifashe neza mu mikorere. Gusa abasigaye mu kazi mwikosore mukorere mu mucyo nahubundi Ruswa no kurya ibyagenewe abakene birakomeza bibeguze.