Ni iki cyaba kihishe inyuma yo kugabanuka kw’amashyuza?

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi batangaza ko amazi y’amashyuza asanzwe ahabarizwa yagabanutse kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ariko bigaragara cyane tariki ya 24 Kanama 2020, aho ikidendezi cyakamye agasohokera ahandi akabangamira abanyura mu muhanda.

Amazi y'amashyuza yaragabanutse kuva kuwa Mbere
Amazi y’amashyuza yaragabanutse kuva kuwa Mbere

Abaturage mu Kagari ka Mashyuza, Umudugudu wa Rukamba, bakeka ko byaba byaratewe n’intambi zaturikijwe n’uruganda rwa Cimerwa rwari rwaturikije ibitare kuwa Kane tariki 20 Kanama 2020 hafi y’aya mashyuza, aho uru ruganda rusanzwe rukura amabuye akoreshwa mu gukora Sima.

Ikidendezi cy’amazi y’amashyuza giterwa n’amazi ashyushye ava mu butaka akaza akadendeza. Ni amazi abahanga bavuga ko aterwa n’uko mu nda yisi nko mu birometero 40 haba igikoma kibira hanyuma haboneka umugezi hejuru y’icyo gikoma amazi agashyuha, agahita abona inzira igera ku isi akahagera ashyushye.

Aya mazi amaze imyaka myinshi akoze ikidendezi yatunguye abaturage babonye akama aho asanzwe, agakora inzira ahandi kandi ari byo byikoze.

Kigali Today ivugana na Dr. Digne Rwabuhungu, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ubumenyi bwo mu nda y’isi, avuga ko bishobora guterwa no guturitsa intambi byakozwe na Cimerwa, cyangwa imitingito mu nda y’isi bigafunga cyangwa bikayobya inzira amazi yari asanzwe anyuramo.

Dr. Digne Rwabuhungu asaba ko hakorwa ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane impamvu y’ukuri, mu gihe abaturage bashyira mu majwi Cimerwa kuba nyirabayazana.

Dr. Rwabuhungu ntahakana ibitangazwa n’abaturage ariko avuga ko ubushakashatsi ari bwo bwagaragaza ukuri.

Ati “Birashoboka mu gihe uko guturitsa kwateye gucika kw’ibibuye biri mu nda y’isi cyangwa kwahinduye inzira zayo kandi ari yo yatumaga amashyuza agera hejuru.

Imitingito na yo ni kimwe kuko ishobora kugira ibyo yangiza, gusa nongere mbisubiremo ko ibyo ari ibitekerezo bikenewe kwemezwa n’ubushakashatsi bw’abahanga mu bumenyi bari aho byabereye”.

Dr. Vaillant Byizigiro, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda - Koleji y’ Uburezi wigisha Ubumenyi bw’ Isi, na we avuga ko hari impamvu zatekerezwa mu gutera igabanuka ry’amazi y’ amashyuza.

Avuga ko harebwa agace byabereyemo mu busanzwe gaherereye mu kibaya west branch of the East African Rift Valley, gihuriweho n’ Ibihugu byo mu biyaga bigari bya Afurika.

Agira ati “Ubusanzwe kariya karere kari mu gice cy’umurongo w’ ikibaya cya Rift Valley gihuza ibiyaga Albert na Edward hagati ya DR Congo na Uganda, ikiyaga cya Kivu kiyobora amazi yacyo mu kibaya cya Rusizi bihuriweho n’ u Rwanda na DR Congo, bikomereza mu kiyaga cya Tanganyika, hagati ya DR Congo n’ u Burundi na Tanzania, gukomeza, ni agace kabamo imitingito n’ ibirunga nka Nyiragongo. Bivuze ko muri icyo kibaya, imitingito n’ ibirunga birangwamo bituruka ku kuvunika kw’ ibitare by’ isi y’ ako gace, na byo bikomoka ku gikoma kibira mu nda y’isi. Kudahama hamwe kwacyo bishobora kuba impamvu.”

Imitingito bitera yatuma habaho kwifunga kw’ inzira y’amashyuza, akayobokera mu yindi nzira iba yabonetse.

Yakomeje agira ati "Mu busanzwe amazi y’amasoko menshi akomoka ku mazi yo mu kuzimu (underground water). Iyo icyo gikoma cyo mu nda y’ isi gishyushye kiri hafi cyangwa gisatiriye ayo mazi, asohoka mu masoko ashyushye."

Ati “Gukama kw’ ayo mazi akayobokera ahandi bishobora nanone kuba byaterwa no guturika kw’ intambi byaba byateye ubumene bw ibitare aho amazi ayobokera, kimwe n’ uko iyo miyoboro yindi iyobya amazi yaba yaratewe n’umutingito, bityo amazi akayobokeramo.”

Yongeyeho ati: “Amazi gukama hamwe akayobokera ahandi ni kimwe. Ashobora no kuyobokera ahandi ariko agatakaza ubushyuhe yari asanganye. Biramutse ari uko bimeze, na yo yaba inzira yo kumenya icyabiteye. Byakekwa ko byatewe n’ umutingito uvana n’ icyo gikoma cyaba cyimukiye kure y’ayo mazi, bityo agasohoka ubushyuhe bwagabanutse.”

Dr. Byizigiro avuga ko impamvu zikekwa zose zitakwirengagizwa, ariko ubushakashatsi bwimbitse ngo ni bwo bwonyine bwo kwemeza impamvu nyayo yabiteye.

Ndabananiye Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, yabwiye Kigali Today ko amazi atakamye burundu, ko ahubwo hari ahandi yaciye inzira anyuramo ndetse bamwe mu baturage bahawe akazi na Cimerwa mu guca inzira aya amazi anyuramo agana mu mugezi wa Rubyiro.

Abo baturage bagize bati “Ubu amazi arabangamye yangije umuhanda wa Nyamaronko uhuza imirenge nka Butare, Karengera, Mugaza na Gikundamvura, ingendo ntizikorwa uko bikwiye kubera yataye ikidendezi akajya mu muhanda, turi mu kazi Cimerwa yaduhaye ngo tuyacire inzira akomereze mu mugezi wa Rubyiro”.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem, yatangaje ko basabye ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro na peteroli hamwe n’igishinzwe ibidukikije kubikurikirana.

Ati “Uretse kubireba ntacyo nashingiraho mu gutanga amakuru, dutegereje inzobere zizatangwa n’ibigo nka REMA, Mine na Peteroli kutubwira inkomoko y’iki kibazo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko ikibazo cyatangiye kumenyekana ejo kuwa mbere mu gitondo, saa cyenda z’amanywa amazi arakama nk’uko bigaragazwa n’amafoto, icyakora ngo bishobora kuba biterwa n’ibibera mu nda y’isi kuko muri ayo masaha humvikanye n’umutingito.

Kuba byaratewe n’ituritswa ry’intambi, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko atabihamya, kuko intambi zaturikijwe kuwa kane, ikibazo kigaragara kuwa mbere ndetse amazi akama afite umuvuduko mwinshi.

Ku rubuga rwa twitter rw’Ikigo gishinzwe mine na peteroli, cyatangaje ko cyohereje inzobere, kugira ngo zisuzume icyateye igabanuka ry’ayo mazi y’amashyuza.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuyoba inzira kw’amazi y’amashyuza atari ubwa mbere bibaye, kuko mu myaka ya 1990 byaba byarabayeho na bwo haturikijwe intambi ariko bikongera bigasubira mu buryo.

Ibi bihura n’ibyo Dr. Vaillant Byizigiro avuga ko haba harabayeho guhindura inzira ku bitera ibira ry’igikoma mu nda y’isi.

Ati “Munda y’isi cyane cyane mu gace ka Rift Valley hahora igikoma kibira mu nda y’isi, ariko hose ntikinganya imbaraga zo kubira, urugero niba hejuru y’icyo gikoma hari igipfundikizo harashyuha hakaza umwuka ushobora gutanga amazi y’amashyuza, impamvu zituma icyo gikoma kibira zigabanutse ya mazi ashobora kugabanuka”.

Amashyuza yo mu Murenge wa Nyakabuye ni yo azwi nk’amashyuza ya Bugarama, ahuje Imirenge ya Gitambi na Nyakabuye, ahantu hasanzwe hasurwa cyane n’abashaka kuyakoresha mu kwivura.

Mu Karere ka Rusizi amazi y’amashyuza afatwa nk’ubukungu kubera ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa, ariko ngo aya mazi ashobora kubyazwamo amashanyarazi.

Nyuma y’uko amazi y’amashyuza asanzwe ashyushye yoherejwe mu mugezi wa Rubyiro, abaturage baribaza niba nta cyo bizangiza ku binyabuzima byari bisanzwe muri uwo mugezi bitari bimenyereye amazi ashyushye, bagasaba ko hakorwa ubushakashatsi bugaragaza igisubiko ku cyateye amazi y’amashyuza kugenda, n’ingaruka bizagira ku binyabuzima bisanzwe mu mugezi wa Rubyiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka