Ni iki Abanyarwanda biteze ku nteko nshingamategeko ya kane?

Tariki 19 Nzeri, Perezida Paul Kagame yayoboye umuhango wo kurahira kw’abadepite 80 bagize inteko nshingamategeko ya kane.

Abadepite bashya bakurikirana amasomo y'intangiriro kuri uyu wa mbere. Bazatangira akazi ku mugaragaro tariki 5 Ukwakira
Abadepite bashya bakurikirana amasomo y’intangiriro kuri uyu wa mbere. Bazatangira akazi ku mugaragaro tariki 5 Ukwakira

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Nzeri, nibwo abashinzwe gushyiraho amategeko batangiye kumugaragaro amasomo y’intangiriro ku kazi gakorerwa mu nteko, muri ayo masomo harimo amasomo agendanye n’amategeko n’amabwiriza n’ibindi bigendana nabyo mu nteko.

Nk’uko tubikesha abayobozi mu nteko, mu masomo y’intangiriro, abadepite bari gutozwa ku ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT) n’uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga, nk’ibizabafasha kuzuza inshingano zabo za buri munsi.

Nyuma yo kwinjira mu nteko, abarenga miliyoni zirindwi batoye, bafite ibitekerezo binyuranye ku cyo twakwitega ku bashingamategeko.

Kigali Today yavuganye n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, bavuga ibyiyumviro byabo ndetse n’ibyo biteze ku nteko nshingamategeko izatangira imirimo yayo tariki 5 Ukwakira.

Ibitekerezo bikurikira biri mu ruhumbirajana rw’insanganyatsiko abaturage batekereza ko abadepite bakibandaho. Harimo uburezi, akazi, gutwara abantu n’ibintu, n’ibindi.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi Gaturika ya Kabgayi yagize ati “Njye nshishikajwe cyane n’uburezi. Ntago hariho guhuza imbaraga hagati y’abayobozi; ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarezi. Ndifuza ko abadepite bashyira umurongo ngenderwaho hagati y’abarebwa n’uburezi bose.”

Kiliziya Gaturika mu Rwanda ifite 60% by’amashuri yose mu gihugu.

Yongeyeho ko hakwiye kujyaho umurongo ngenderwaho buri rwego rugiramo uruhare ku buryo mu gihe habaho kunanirwa kubahiriza inshingano, bamenya ababibazwa.

Mu batoye ubwa mbere, abesnhi ni abanyeshuri, nabo bafite ibyo biteze ku nteko nshingamategeko ije.

Nikuze Joseph, ni umunyeshuri muri Groupe Scolaire Indangaburezi, mu karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo. Yagize ati “Ndifuza ko abadepite bakwiga byimazeyo ku kibazo cy’ibura ry’akazi. Bakomeza batubwira ibyo guhanga imirimo, ariko nta murongo uhari w’uko ibyo byakorwa mu buryo bwihariye.”

Bamwe mu batoye basabye ko abadepite bazita ku gukurikirana ibyemezo bya guverinoma kuko inteko zabanje zitegeze zibyubahiriza.

Hategekimana Jean Baptiste, perezida w’Ihuriro nyarwanda ry’abashinzwe kwakira neza ababagana (RACCP), akaba n’umwarimu mu Ishuri rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK), yatunze urutoki ibigo byishyuza aho ibinyabiziga bihagarara (Parking), kuko ngo kuri we bidakwiye kandi binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Iki kibazo twakibwiye abadepite bari bari gusoza manda ariko ntacyo byatanze. Iyo usize imodoka yawe muri parikingi rusange cyangwa bwite, barakwishyuza, nyamara bo ntibite ku mutekano w’imodoka yawe.”

Akiri ku bigendanye n’ibinyabiziga, Hategekimana yavuze ku kibazo cyo gutwara abantu, aho isoko ryatanzwe ku bantu batatu kuva mu 2013.

Igitekerezo cye ni uko guverinoma ishobora kuba ishyiraho ubwikorezi bwo mu mujyi, ntihe agaciro uburenganzira ba nyiri imodoka ngo bakore ubwikorezi rusange.

Yagize ati “Abadepite bakwiye gukemura iki kibazo bitabaye ibyo byasa no kwibanda ku bukungu mu biganza bya bamwe mu gihe hari abandi benshi bababaye.”

Abatuye umujyi wa Kigali, bamaze igihe binubira imirongo miremire ku hategerwa za bisi (bus). N’ubwo abashinzwe ubwikorezi bashyizeho igitekerezo cyo guca akavuyo mu mujyi, hazanwa uburyo bwo gutwara abantu hakoreshejwe ikoranabuhanga, nta mafaranga yishyuwe mu ntoki.

Ku bwa Pax Press, umuryango wigenga ushyigikira ibiganiro mpaka mu baturage, inteko nshingamategeko ije ikwiye kurandura ihuzagurika mu mategeko.

Umuhuzabikorwa wa Pax Press ku rwego rw’igihugu, Albert Baudouin Twizeyimana, yabwiye Kigali Today ko mu biganiro mpaka bakora, abaturage bakiburana ku buryo budahitse abantu bashyirwa mu byiciro by’ubudehe. Abaturage barashaka ko abadepite basubira hasi bakumva impungenge zabo ubundi bakabakorera ubuvugizi ku byiciro by’ubudehe.

Twizeyimana yongeyeho ko abaturage bakeneye umutekano ku biribwa. Yagize ati “Bakwiye (abadepite) gutora amategeko agenga amasoko y’ibiribwa. Bareke nabo bagire uruhare ku bwiyongere bw’imari ishorwa mu rwego rw’ubuhinzi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye ndi umurezi leta yacu irasetsa none se niba narize mugifaransa gusa natsinda nte icyo cyongereza barata?nano bazakore ikizamini vy:igifaransa turebe,gusa ibyo twatoye mu’itegekonshinga byakagombye kubahirizwa Ku bijyanye n’indimi zikoreshwa mu rwanda.Naho gutegereza abadepite nta cyizere mbihaye kuko ni abidishyi

Ndagijimana Adeodatus yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Yewe, iyi nteko se koko ubu tuyitegeho byinshi? Biragoye kumenya niba bipfira mu nteko cg ahandi hantu. Gusa niba bakunda igihugu koko barebe uko hajyaho gahunda ihamye y’uburezi. None se nkibi bitangiye byo guha abarimu ikizami cy’icyongereza koko byo murabona atari byabindi umuntu atapfa kubonera izina. Aba prof baba barize ibitandukanye, turabafite bafite z PhD bakuye mu bihugu bivuga indimi zitandukanye, francais, uburusiya, ubushimwa, ubudage, icyongereza etc. Niba narize mu kirusiya cg mu gifaransa nkabona PhD mu mibare, chemistry, administration etc mwaretse nkigisha ibyanjye, hanyuma abize icyongereza nabo ko bahari bakaza bakigisha icyo cyongereza bifuza ko gitera imbere. Ikindi niba bashaka guha akazi abize mu bihugu bikoresha icyongereza gusa nabyo babyerure, bakabahe abandi bajye kwishakira akandi ariko batabanje kwiyenza ku bantu no kubasuzugura. Ese ubu aba bashinwa n’abahinde nabo bazakora ikizami ra?

Abadepite bige ku burezi, umusoro w’ubutaka, frw acibwa imodoka n’ibindi binyabiziga bikoresha gare zubatswe hirya no hino, ibiyobyambwenge

petra yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka