Nta tegeko risaba u Rwanda gusubiza amafaranga mu gihe abimukira bataje – Dr Doris Uwicyeza Picard
Mu kiganiro Dr Doris Uwicyeza Picard, (Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira) yagiranye na BBC News Africa ku munsi w’ejo, yatangaje byinshi ku cyo u Rwanda ruvuga ku cyemezo cya Leta y’ubwongereza cyo kutohereza abimukira mu Rwanda, nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano hagati y’ibihugu byombi.

Muri iki kiganiro Dr Uwicyeza yatangiye avuga ko u Rwanda rwamenye amakuru y’uko u Bwongereza bwafashe icyemezo cyo kutohereza abimukira bagombaga kuza mu Rwanda nk’uko amasezerano hagati y’ibihugu byombi yabivugaga.
Ati: “Nagira ngo mbabwire ko ubufatanye muri iyi gahunda bwavutse biturutse ku cyifuzo cyazanywe na Leta y’u Bwongereza kugira ngo bakemure ikibazo cyari cyibahangayikishije cyijyanye n’abimukira. U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gufatanya mu gukemura iki kibazo nk’uko rwari rusanzwe rubikora no ku bandi hagamijwe guha impunzi n’abimukira aho barambika umusaya kandi bagakomeza ubuzima bwabo batekanye.”
Yunzemo ati: Ibi si bishya ku Rwanda, mwarabibonye twarabikoze ku mpunzi zavuye muri Libiya, mwarabibonye twakiriye impunzi z’abanyeshuli zivuye muri Sudani ndetse baraza banakomeza amasomo yabo, uroye ibi si bishya ahubwo ni kimwe mu byo dusanzwe dukora nk’igihugu.”
Umunyamakuru yabajije Dr Uwicyeza icyo u Rwanda ruvuga ku bivugwa na Leta y’ubwongereza ku kuba amwe mu mafaranga batanze hitegurwa kwakira aba bimukira yasubizwa, maze asubiza agira ati: U Rwanda n’ubwongereza ni ibihugu bisanganywe ubufatanye n’imikoranire mu bintu binyuranye, kandi amasezerano yo kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda ni kimwe muri iyo mikoranire. Kugeza ubu U Rwanda rwakomeje gukora ibyo ibihugu byombi byari byumvikanye kandi ntirwigeze ruca ku ruhande ibyari biteganyijwe mu masezerano, ndetse yewe ubu noneho twongereye n’ubushobozi bwo kunoza uburyo twakiramo abimukira n’impunzi batugana nk’igihugu. Twariteguye bigahije. Niba hari amafaranga bakwifuza gusubizwa ni ibintu byaganirwaho, ariko nta tegeko rihari ribidusaba nk’u Rwanda.
Umunyamakuru wa BBC News yakomeje abaza Dr Uwicyeza icyo avuga ku byo Perezida Kagame yigeze kuvuga mu minsi ishize, aho yabwiye abanyamakuru ko mu gihe abimukira bataje mu Rwanda, Ubwongereza buzasubizwa amafaranga bwatanze kuri iyi gahunda.
Dr Uwicyeza yagize ati: Niba warabonye raporo yakozwe na komite y’ubugenzuzi, yagaragaje ko u Rwanda rwakoze ibyasabwaga byose bijyanye n’imyiteguro kugira ngo abimukira bazakiwe neza. Twakoresheje imbaraga nyinshi n’amikoro kugira ngo ibyo bigerweho. Turabyumva ko impindika zishobora kubaho mu mikorere y’ibihugu, birumvikana cyane kandi ko buri gihugu kigira ibyo gishyira imbere cyangwa se cyafata nk’ibyihutirwa, ariko nakwibutsa ko aya yari amasezerano yakozwe hagati y’ibihugu kandi nk’u Rwanda turizera ko ubwo bushake bugihari.
Umunyamakuru yongeye kubaza uko bakomeza kugira icyizere ko ubushake bugihari ndetse na gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ikaba yakomeza, nyamara u Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi n’imiryango mpuzamahanga nk’igihugu cyidafite umutekano ndetse cyitubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Dr Uwicyeza yasubije atazuyaje kuri iki kibazo, maze aterura agira ati: Ntekereza ko aho bipfira nyine ari uko mubyita gahunda (deal). Ntabwo u Rwanda ari deal u Rwanda ni igihugu gifite abagituye kandi gifite amategeko n’amabwiriza akigenga. u Rwanda ni igihugu kigira imirongo ya politiki kigenderaho, byose byubakira ku mateka yacu nk’igihugu. Ntabwo mukwiye kwita u Rwanda gahunda, ni igihugu.
Tugarutse kuri iyo miryango mpuzamahanga ivuga ko u Rwanda Atari igihugu gifite umutekano, igihugu cyitubahiriza uburenganzira bwa muntu, nakubwira ko bavuga ibyo nyamara dukorana umunsi ku wundi, muri gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira. Twarakoranye twakira abavuye Lybiya, Twarakoranye twakira abavuye muri Sudani, twarakoranye twakira n’abavuye ahandi hanyuranye kuko kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abimukira baturutse hirya no hino ku isi, kandi bahageze amahoro, baratekanye, ndetse bamwe banatangiye no kubona amahirwe abafasha kugera ku iterambere n’indoto zabo.
Ibi rero bitubwa twibaza ngo none se ko n’ubu dukomeje ubwo bufatanye, ibyo bibazo by’umutekano mucye no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu bakaba batarabivuze kuri izo mpunzi n’abimukira bava ahandi? Kubera iki bihinduka ikibazo bigeze ku bava mu Bwongereza?
Ni ikiganiro cyashimwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane bagaruka ku buryo Dr uwicyeza yasubizaga ibyo abazwa ashize amanga kandi afite ikinyabupfura.
Dr Doris Picard Uwicyeza mbere yo kuba Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu no kwita ku Bimukira, yari umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ubutabera.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi deal yari igoye cyane kandi n’u Rwanda rwari rubizi, amafaranga yo abazungu nibayashaka u Rwanda ruzayasubiza kuko hakwitabazwa inkiko rero u Rwanda rwaba rushaka Lawyers beza bazi icyo gukora. Kandi bashobora kutayasubiza nkuko bivugwa ariko mu mfashanyo bari kuzabaha bakayakuramo. Umuzungu aradufite igihe cyose tukimusaba imfashanyo.