Ni ibiki byabaye tariki ya 04 Nyakanga 1994 ubwo u Rwanda rwabohorwaga?
Tariki ya 04 Nyakanga 1994, tariki ya 04 Nyakanga 2024, imyaka 30 irashize Igihugu kibohowe, Jenoside yakorerwaga Abatutsi irahagarikwa. Uyu munsi wari utandukanye ku bantu bitewe n’ibice by’Igihugu bari baherereyemo. Bamwe bari bihishe Interahamwe ahandi hari urujya n’uruza rw’impunzi zo muri 1959, 1962 n’indi myaka zatahukaga ziva mu bihugu bituranyi, ndetse abandi bahunga.
Iburasirazuba
Umuturage wo mu Karere ka Bugesera wari umaze igihe akuwe mu rufunzo avuga ko tariki ya 04 Nyakanga 1994 yabonye abantu bari kumwe mu nkambi basubira mu masambu yabo.
Umuturage wo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko uwo munsi yabyutse nk’ibisanzwe ariko saa tanu ari Ryabega aragiye inka, abona imodoka enye zirimo impunzi zitahuka ziva mu Gihugu cya Uganda.
Avuga kandi ko inka nyinshi zavaga muri Uganda zambukaga umupaka wa Kagitumba.
Agira ati “Nari ndagiye inka mbona ibimodoka byo mu bwoko bwa Tata byikoreye abantu bahungukaga bava muri Uganda icyo gihe berekezaga za Rwagitima. Ndibuka ko ari nabwo Kagitumba hanyuraga inka nyinshi ziza mu Rwanda.”
Sibomana Jean Nepomuscene wo mu Karere ka Gatsibo, avuga ko uwo munsi atazi ibyawo kuko yari mu bwihisho ahitwa i Mafu mu Murenge wa Muhura kuko bari bakigoswe n’Interahamwe zari i Bugarura.
Ndungutse Jean Bosco ukomoka mu Karere ka Gatsibo avuga ko uwo munsi yari i Kibungo abona abantu babyina mu muhanda bavuga ko Inkotanyi zafashe Igihugu, hari nyuma ya saa sita.
Umuturage wo mu Karere ka Kirehe avuga ko tariki ya 04 Nyakanga 1994, yazindutse abona impunzi zitari nyinshi zambukaga Akagera zigana muri Tanzaniya.
Amajyepfo
Bamwe mu baturage bazi neza amakuru yo kubohora u Rwanda, bavuga ko itariki ya 04 Nyakanga izuba ryari rikambye nk’ibisanzwe mu mpeshyi.
Imirwano mu bice bya Gitarama yari ikomeje, ariko ari nko gushorera ingabo za FAR ngo zihunge, hakumvikana amasasu zarasaga zisa n’izibwira Inkotanyi ko zitarambuka Nyabarongo, mbese intambara yaberaga mu bice bya Ndiza.
Umuturage wari ku muhanda wa Kaburimbo mu bice bya Gisenyi, ubu ni mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero avuga kyaku itariki ya 04 Nyakanga 1994 mu gitondo humvikanye amasasu menshi muri Muhanga.
Avuga ko bageze mu masaha ya saa tanrwz’amanywa, urusaku rwayo rwahagaze, maze mu masaha abiri yakurikiyeho, abona imodoka nyinshi zuzuye ingabo za FAR zerekeza mu Burengerazuba, ntiyashidikanya ko hari ibitagenda.
Agira ati "Twibajije ukuntu ingabo nyinshi ziri kwerekeza mu Burengerazuba, ubundi herekezaga impunzi, wabonaga nta morari zifite kuko ntizaririmbaga kandi mbere zaducagaho zibyina, ntitwamenye icyabaye".
"Nyuma bukeye bwaho haje impunzi nyinshi bivuze ko zari zaje n’amaguru naho ingabo zazamutse n’imodoka zabo, nta mirwano yari icyumvikana, ni zo zaduhaye amakuru ko nta musirikare usigaye inyuma natwe turahunga kuko twumvaga ko Inkotanyi zenda kutugeraho".
Abatuye mu bice bya Rambura ahari harahungishirijwe Radio Rwanda, bo bavuga ko ku itariki ya 04 Nyakanga 1994, bwakeye nta n’inyoni itamba ku Kibihekane ahakoreraga iyo Radio.
Bavuga ko usibye ingabo nkeya za FAR zari zigicaracara, mu tumodoka duto, ndetse ngo bwakeye n’imiryango y’abasirikare ba FAR batayibona kuko yari yahungishijwe.
Umwe muri bo agira ati "Hepfo hano ni kwa Habyarimana no kwa Nsekalije, abantu bari barahungiyeyo bwakeye tubona bagenda ariko ntibavuge icyabaye, tunagira ngo bimukiye ku Gisenyi, ntabwo Radio yakoze uwo munsi nta makuru twamenye twe twagumye mu rugo".
Umuturage wo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara avuga ko nubwo atibuka amatariki bitewe n’ubuzima yari arimo bwo kuba yarabohojwe, avuga ko yabonye abantu benshi bahunga ariko bose bagenda buhoro ku buryo yabashije kubakurikira ari kumwe n’umuryango wari waramubohoje ndetse yikorejwe inkono y’amashaza bakuye ku ziko ku buryo yagendaga imutogotera ku mutwe, bageze aho baruhuka bayirya batamuhayeho kandi ari we wari uyikoreye.
Amajyaruguru
Umuturage uvuka mu Karere ka Burera wari ufite imyaka 13 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabwiye Kigali Today ko ku itariki 04 Nyakanga 1994 yavuye iwabo muri Cyeru mu Karere ka Burera mu masaha ya mugitondo, ahunga ajya muri Zaïre, ageze ku gasantere kitwa Rusenge hafi ya Kivuruga, abona abasirikare mu modoka bahamagara bavuga ko impunzi zisubira iwabo, ko Inkotanyi zahafashe.
Ngo nibwo Inkotanyi zabashyize mu modoka zibazana ahitwa Kirambo mu nkambi bamwe baba mu mashitingi abandi babashyira mu mashuri.
Uwo mu Karere ka Musanze wari ufite hafi imyaka 30, ku itariki 04 Nyakanga 1994 yari i Remera mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko mu gitondo yumvise urusaku rw’amasasu ariko bigera saa tanu atakiyumva.
Umuturage uvuka mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, avuga ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka umunani, tariki ya 04 Nyakanga 1994, nka saa tatu z’igitondo yumvise urusaku rw’amasasu menshi aho yari yihishe muri Nyabihu bahunga bagaruka iwabo bahura n’Inkotanyi bagira ubwoba bakeka ko ari EX-FAR.
Iburengerazuba
Umujyi wa Gisenyi wabohojwe n’ingabo zahoze ari iza RPA tariki 17 kugera tariki 19 Nyakanga 1994.
Abari mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko tariki 4 Nyakanga 1994, umujyi wari wuzuye impunzi zavaga i Kigali na Ruhengeri zarimo zihunga.
Habimana ni umuturage wari mu Mujyi wa Gisenyi. Avuga ko mu masaha ya mugitondo kuva kuri Mahoko kugera ku mupaka munini hari imirongo y’impunzi nyinshi, zerekezaga muri Zaïre harimo n’abananiwe kubera imizigo.
Avuga kandi ko uretse imirongo y’abaturage bahungaga harimo imodoka za gisivile zipakiye abantu n’ibintu ndetse n’imodoka za gisirikare zarimo abahungaga.
Mireshywanshuro ni umuturage wari utuye mu yahoze ari Mutura muri Perefegitura ya Gisenyi. Avuga ko tariki ya 4 Nyakanga 1994 inzira igana Kibumba yakiriye abantu benshi barimo bava mu nzira ya Kigali na Ruhengeri.
Umujyi wa Kigali
Umuturage wari wihishe mu nzu y’iwabo ari kumwe na nyirakuru, mu Karere ka Kicukiro (Gikondo ya kera) avuga ko tariki ya 04 Nyakanga 1994 bwakeye nta kintu bumva gikoma hanze, ahantu hose hatuje, bigeze saa yine ajya ku ivomo ryari muri metero hagati ya 20 na 30, ahabona umusirikare wari ufite imbunda aniziritse akenda mu nda amusaba ko bajyana akamwereka nyirakuru.
Ikindi ngo ni uko aribwo yongeye kubona abantu benshi aho bari bajyanywe i Gikondo ahitwa kwa Padiri.
Abandi banyamakuru bagize uruhare muri iyi nkuru:
Ephrem Murindabigwi
Servilien Mutuyimana
Sylidio Sebuharara
Marie Claire Joyeuse
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|