Ni ibiki bisabwa uwifuza gutunga icyanya kamere mu Rwanda?
Mu Rwanda, ubu umuntu wifuza gutunga icyanya kamere cye ku giti cye, yemerewe kuba yagitunga nk’uko biteganywa n’itegako N0 001/ryo ku wa 13/01/2023 rigenga pariki z’Igihugu n’ibyanya kamere nyuma yo kubihererwa uburenganzira.

Muri iryo tegeko byasobanuwe ko icyanya kamere, ari agace k’ubutaka gashobora kuba ari aka Leta cyangwa ak’umuntu kagenwe hagamijwe kubungabunga amoko y’inyamaswa cyangwa ay’ibimera mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kubibyaza umusaruro mu buryo burambye.
Muri iryo tegeko kandi byari byateganyijwe ko hazashyirwaho iteka rya Minisitiri w’ibidukikije, rigena uburyo ibisabwa n’inzira binyuramo kugira ngo umuntu yemererwe gutunga icyanya kamere.
Iryo teka rya Minisitiri nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Ukwakira 2024, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 25 Ukwakira 2024, risobanura ibyo uwifuza gutunga icyanya kamere agomba kuzuza, zimwe mu mpamvu zatuma uwahawe uruhushya rwo gutunga icyanya arwamburwa, amafaranga agomba kuba afite nk’igishoboro n’ibindi.
Mbere yo kuvuga ibisabwa ushaka gutunga icyanya kamere, muri iryo teka rya Minisitiri ryerekeye icyanya kamere cy’umuntu, hasobanuwe impamvu zatuma umuntu atunga icyanga kamere harimo kurinda ibinyabuzima byibasiwe, ibinyabuzima byibasiwe cyane,cyangwa ibinyabuzima birinzwe mu ndiri zabyo, nk’uko biteganywa n’amategeko abigenga.
Ikindi ni ugushyigikira ibikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi byibanda ku nyigo y’ibidukikije y’igihe kirekire harimo kubungabunga ibinyabuzima n’indi miterere kamere byatumye hashyirwaho icyanya kamere. Hari kandi kwerekana urusobe rw’ibinyabuzima rwahinduwe cyangwa rwahungabanyijwe n’ibikorwa bya muntu kandi bitanga amahirwe yo kwiga inzira kamere yo kubisubiranya.
Ikindi ni ukubungbunga no kurinda imikorere y’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima, gufata no kubika karubone, kubyaza umusaruro serivisi z’indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima ugira uruhare ku kiguzi cy’imicungire yo kuzibungabunga, kongera ubuso bucungwa hagamijwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guhuza ibihatunga ku buryo burambye.
Gushyiraho ibyanya kamere by’abantu byuzuzanya n’ibyanya kamere bya Leta. Ikindi ni ukwagura imiterere y’ahantu hakomye hagamijwe guteza imbere uburyo bwo kubungabunga amoko y’ibinyabuzima yimuka.
Mu ngingo ya 4 y’iryo teka rya Minisitiri ryerekeye icyanya kamere cy’umuntu, biteganyijwe ko usaba wifuza gutunga icyanya kamere, agomba kuba yujuje ibisabwa bikurikira harimo, ibaruwa isaba yandikiwe Ikigo cyangwa urwego rwa Leta rufite mu nshingano zarwo gucunga no guteza imbere pariki z’igihugu n’ibyanya kamere mu Rwanda, ni ukuvuga RDB(Rwanda Development Board) muri iki gihe kuko ari iyo ifite izo nshingano.
Ikindi ni urupapuro rw’ubusabe rwujujwe, raporo irambuye y’isuzuma ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage, gahunda irambuye yo kubungabunga no gucunga icyanya kamere, kwerekana gahunda y’umushinga, inyandikompamo y’ubutaka bugenewe kuba icyanya kamere, igishoro gihagije cyo gucunga ahateganywa icyanya kamere nibura mu gihe cy’imyaka itanu.
Hari kandi, icyemezo cy’ubumenyi n’ubuhanga bukenewe mu kubungabunga icyanya kamere. Kuba usaba gutunga icyanya kamere atarahamijwe n’urukiko icyaha kijyanye n’icuruzwa ry’ibinyabuzima cyangwa icyaha gifatwa nk’icyaha cy’ubugome mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda cyangwa ay’amahanga, cyangwa se gifatwa nk’icyaha mpuzamahanga. Icya nyuma ni ukwerekana icyemezo cy’ubwishyu bw’amafaranga y’ubusabe adasubizwa agenwa n’ikigo.
Biteganyijwe ko nyuma y’uko ikigo cyakiriye ubusabe bw’uwifuza gutunga icyanya kamere kigasuzuma ko ibisabwa byose byuzuye, kimusubiza mu buryo bw’inyandiko mu minsi 15 uhereye umunsi yabutanzeho, kimumenyesha ko bwakiriwe, ko ibisabwa byuzuye cyangwa bituzuye, iyo bituzuye nabwo ahabwa iminsi ntarengwa yo kuba yabyujujwe. Iyo usaba atujuje ibyo bisabwa mu gihe cyangenwe n’ikigo, ubwo busabe bwo buteshwa agaciro.
Muri iryo teka kandi byasobanuwe ko uruhushya rwo gutunga icyanya kamere nyuma yo kuruhabwa, rugira agaciro mu gihe cy’imyaka itanu (5), ishobora kongerwa.
Hari kandi impamvu zishobora gutuma urwo ruhushya ruhagarikwa, harimo kuba uwaruhawe yubatse cyangwa yarebereye iyubakwa ry’ibitemewe mu cyanya kamere, kuba ufite icyo cyanya kamere yarakoresheje nabi umutungo bikabangamira intego yo kubungabunga ibidukikije kandi ari yo yatumye uruhushya rutangwa.
Indi mpamvu yatuma uruhushya ruhagarikwa ni ukuba ufite icyanya kamere ahora ateza umutekano mucyeya abaturiye icyanya kamere. Ikindi ni igihe hagaragaye ibyangiza ibidukikije mu cyanya kamere cye bitewe n’imicungire mibi cyangwa se uburangare. Indi mpamvu yatuma uruhushya rwo gutunga icyanya kamere ni igihe Ikigo kibona ko ari ngombwa.
Ohereza igitekerezo
|