Ni gute ubutaka bwakongererwa agaciro?
Bimwe mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Uburasirazuba birifuza ko ubutaka bwarushaho guhabwa agaciro kugirango bube bwanabafasha kwiteza imbere mu buryo bufatika aho aho kubutungira bubagaburira gusa.
Ni muri urwo rwego, i Kigali hateraniye impuguke zigira hamwe uko ubutaka bwarushaho guhabwa agaciro n’inzego z’imari nk’amabanki zikarushaho gutanga inguzanyo ku baturage zihereye ku butaka bwabo nk’ingwate.
Ibi biganiro bizamara iminsi ine biribanda ku gaciro k’ubutaka, harebwa ingamba zafatwa kugira ngo aho kugira ngo ubutaka bugende buta agaciro ahubwo burusheho kongererwa agaciro ari na ko buteza imbere ba nyirabwo. Iyi gahunda iribaza ikibazo kigira kiti “Agaciro k’ubutaka kabarwa gate?”.
Kimwe mu byibandwaho ni amategeko abugenga, kuko ari yo akunze gufatirwaho politiki zitandukanye zirebana n’ubutaka.
Kuba mu Rwanda hari gahunda yo kubarura ubutaka no kubutangira ibyangombwa ntibihagije ahubwo bikwiye ko hanatekerezwa uburyo bwo guha agaciro ubwo butaka (kabarwa mu mafaranga); nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamare, Ingenieur Didier Sagashya.
Yabisobanuye muri aya magambo: “Izi gahunda zose zigamije ko tubyaza umusaruro ubutaka, tugasarura tukihaza tugasagurira amasoko. Ntabwo twakomeza gutunga ubutaka ngo buduhe icyo kurya gusa, ahubwo bugomba no kutuzamura bukaduteza imbere. Ibi bizatuma tugera muri 2020 buri Munyarwanda abasha kwinjiza amadolari 1200 ku mwaka”.
Ku birebana n’ibibazo by’uko hari abafite ubutaka batabasha gukoresha uko babyifuza nko kubugabanyamo ibice, ibi ngo bifite impamvu ikomeye kandi ireba igihugu cyose. Ir Sagashya avuga ko kugabagabanya ubutaka buhingwa atari byiza kuko bituma bugenda buta agaciro, ahubwo igikwiye ari ukubutungira hamwe nubwo bwaba ari ubw’abantu barenze umwe.
Mu byo iyi gahunda igamije bizatuma ubutaka bwongererwa agaciro, harimo gushishikariza amabanki gutanga inguzanyo ashingiye ku butaka nk’ingwate.
Kenshi abaturage bagiye binubira ko amabanki adaha agaciro ubutaka bwabo mu gihe nta wundi mutungo ubugaragaraho. Inzego zishinzwe ubutaka mu Rwanda, zisanga amabanki natangira gutanga inguzanyo ahereye ku ngwate y’ubutaka, nta kabuza ubutaka buzongererwa agaciro.
Muri uyu mubonano buri gihugu kiratanga ubunararibonye bwacyo mu birebana n’ubutaka, haba kuri politiki n’ingamba zifatirwa ubutaka ndetse n’ibibazo bigenda bibugaragaramo n’uburyo byakemurwa.
Iyi gahunda ije isanga mu Rwanda hamaze iminsi ibikorwa byo kwandikisha ubutaka no kubutangira ibyangombwa, ariko bikaba bikigaragara ko iyo gahunda itarahesha ubutaka agaciro kemewe cyane cyane nko mu bigo by’imari.
Ibihugu biteraniye muri iki gikorwa byagaragaje ko bishaka kunoza iyo gahunda ni u Rwanda rwakiriye iyi nama, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Ethiopia, ibirwa bya Seychelles na Madagascar.
Christian Mugunga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ni byiza cyane rwose.
Jyewe numva ubutaka bwakongererwa agaciro mu gihe bushoweho imari mu buryo bufatika. Ibyo bizashoboka ari uko abashoramali bashoye imali mu buhinzi, amakoperative yubatse neza, abantu batuye mu midugudu ku buryo haboneka aho guhinga no kororera kandi aho byamaze gukorwa Leta ikahashyira irrigation infrastructure nk’uko byari byatangiye Bugesera. Learn experience from Kenya.
ibyo bintu byaba aribyiza cyane kuko umuturage ufite ubutaka butera azaba abonye uburyo yabutangaho ingwate akagura inka kuburyo imuha ifumbire yo gushyishyiramo ndetse azabufataneza kuko buzaba buhawe agaciro; ubundi ubu Abanyarwanda bashaka gukora icyo bakeneye ni icyabinjiza muri banki bakabona inguzanyo.
Turashima uburyo mwateye iyo nama,
N’ingombwa birakwiye gukora Valuation for Land mu gihugu cyacu kugirango rubanda rugufi rushobore kubona MORTGAGE OF PROPERTY WHEN TO GET LOAN mubigo by;imari...valuation for land izongera ubukungu bwigihugu cyacu.
Nkicyifuzo Mugukora iyo valuation for land in KIST hari Academician biga muri departement of Real Estate management and valuation mwabifashisha murwego rwo kubaka iterambere ry’igihugu tugira more knowledge with practice..
Murakoze MUZADUTANGARIZE IMYANZURO YAVUYEMO.