Ngororero: Yagonzwe n’imodoka none amaze umwaka atavuzwa

Twizerimana Silas uvuka mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero yakoreraga sosiyete y’Abashinwa yubakaga umuhanda Ngororero-Mukamira aza kugongwa n’imodoka none amaze umwaka n’amezi ane atarabona ubufasha mu kwivuza.

Uyu musore wavunitse igufwa ry’akaboko ndetse n’akaguru ndetse ahakura ubumuga budakira, avuga ko ubu atakibasha kubona amafaranga yo kujya kwa muganga aho yivuriza i Kanombe, kuko imitungo yabashizeho.

Twizerimana na bagenzi be ngo bahawe ibyangombwa by’imodoka yabagonze maze bajya kwibariza mu kigo cy’ubwishingizi iyo modoka ibarizwamo (SORAS) ariko babwirwa ko amafaranga yo kwivuza n’indishyi bazabihabwa bamaze gukira.

Akaboko ke ntigakora.
Akaboko ke ntigakora.

Uyu musore yemeza ko ibyangombwa byose yasabwe na SORAS yabyujuje, none yibaza igihe azahererwa amafaranga ye kuko bamubwira ngo najye kwivuza abanze akire kandi afite ubumuga budakira; nk’uko bigaragara ku mpapuro yahawe na muganga.

Twizerimana ngo amaze kwivuza ku mafaranga asaga miliyoni, ariko umuryango we ugurisha ubutaka n’amatungo ngo akunde avuzwe.

Ikibazo cy’abantu batishimiye imikorere y’amasosiyete y’ubwishingizi gihuriweho n’abantu benshi mu karere ka Ngororero, higanjemo abakoze impanuka mu gihe cy’ikorwa ry’umuhanda.

Yanavunitse igufwa ry'akaguru.
Yanavunitse igufwa ry’akaguru.

Twizerimana aratabaza ubuyobozi ngo bubavuganire kubo bireba maze barenganurwe kuko bibadindiza ari mu kwivuza ari no kubamaraho umutungo.

Impanuka yateye Twizerimana ubumuga yabaye tariki 01/07/2011 mu murenge wa Kabaya ihitana abagera kuri 11 naho bane barimo n’uyu Twizerimana bahakura ubumuga.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 2 )

Nagira ngo mfashe uyu muntu kumva uko assurances zikora.
Nta na rimwe societe d’assurance yishyura umuntu igihe cyose akijya kwa muganga.

Ndibwira ko bamubwiye kwivuza bikarangira kugira ngo batazamwishyura hanyuma kandi agasubira kwa muganga akongera kwishyuza. Birumvikana ko bitinze koko, kuko iby’impanuka n’ingaruka zayo bifata igihe. Muganga niba yaragaragaje ko afite ubumuga budakira, akaba atakivuza, rwose yakwishyurwa nta yandi mananiza.

Ibi ni ukuri, mbihagazeho. Niba atakivuza, azajye kuri SORAS rwose bazamwishyura niba imodoka yamugushije yari ihafite assurance.

Olivier yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Ibi se nibyo bita ubwishingizi mu Rwanda? ndumiwe peee none se ibi bishingiye kuyahe mategeko? wabona yaragonzwe n’imodoka y’abayobozi naho ubundi ntabwo byumvikana

Kiki yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka