Ngororero: Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Hindiro akurikiranyweho kunyereza amafaranga y’amaterasi

Umukozi ushinzwe ubuhinzi (Agronome) mu murenge wa Hindiro wo mu karere ka Ngororero yatawe muri yombi tariki 05/07/2013 akurikiranyweho kunyereza amafaranga akoreshwa mu guca amaterasi.

Uyu mukozi ufungiye kuri polisi yo mu karere ka Ngororero akurikiranyweho kuba amaze igihe akoresha impapuro ziriho abantu bitwa ko ari abakozi bakorera umushinga VUP maze amafaranga abo bantu bari bakwiye guhembwa akitwarirwa n’uwo mukozi.

Amakuru dukesha abantu bizewe mukarere ka Ngororero avuga ko undi muntu ukekwaho ubufatanye n’uwo mugoronome nawe yatawe muri yombi agafatirwa mu mujyi wa Kigali ubu bakaba bagiye gukurikiranwa n’inkiko.

Mu minsi mike ishinze, SACCO z’imirenge ya Muhanda na Hindiro ndetse n’ikigo nderabuzima cya Rususa nabyo byibwe n’abakozi babyo.

Abayobozi bambuye miliyoni zirenga 4 za mitiweri

Urwego rushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Ngororero ruvuga ko kugeza tariki 29/05/2013, hari amafaranga miliyoni 4 n’ibihumbi 423 n’amafaranga 200 abayobozi batandukanye ku nzego z’ibanze bari batarishyura kandi barayahawe n’abaturage.

Ayo mafaranga yatwawe n’abayobozi 33 bo mu mirenge 10 kuri 13 igize akarere ka Ngororero. Umurenge ufite abantu benshi bambuye amafaranga ni uwa Nyanjye ufite abagera kuri 17. Imirenge itaragaragayemo ubwo bwambuzi ari Matyazo, Ndaro na Kavumu.

Ubu bwambuzi buvugwa ko bwatumye hari abaturage batavuzwa kandi baratanze amafaranga cyangwa bakayatanga ubugira kabiri kubera ko ayo batanze mbere atageze aho yagombaga kujya.

Icyakora, umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Ngororero, Havugimana Venuste, yadutangarije ko nyuma y’uko bakoze uru rutonde rugashyikirizwa ubuyobozi bw’akarere bamwe batangiye gutanga ayo mafaranga ariko hakaba n’abinangiye ndetse n’abatazwi aho baherereye.

Uyu muyobozi avuga ko aya mafaranga niyishyurwa azakoreshwa mu kwishyura serivisi zahawe bamwe mu baturage bari barayatanze bakaza no kuvurwa, andi akazishyurirwa ba nyirayo batabashije kwivuriza kuri ayo mafaranga.

Nubwo mu karere ka Ngororero habaye ibibazo byinshi birebana no gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza harimo n’ikimenyane mu gukora urutonde rw’abakene nk’uko byemejwe n’abakozi ba mitiweri, muri uyu mwaka akarere kaje ku mwanya wa kane mu Rwanda mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka