Ngororero: Urubyiruko rwiyemeje kwigira ku ndangagaciro zaranze Inkotanyi

Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateguye urugendo rugamije kwigisha urubyiruko amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Biyemeje kwigira ku ndangagaciro z'Inkotanyi
Biyemeje kwigira ku ndangagaciro z’Inkotanyi

Urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge yose igize Akarere, abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake, bagiriye uru rugendo mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gicumbi, aho basuye Inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri ku Murindi w’Intwari.

Abitabiriye uru rugendo baganirijwe ku mateka y’u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoloni, kugera igihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Batemberejwe ahantu hatandukanye hagize inzu ndangamurage, basobanurirwa uburyo urugamba rwateguwe, aho rwatangiriye n’uko rwageze ku ntsinzi.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Ngororero, Byiringiro Amani, avuga ko bahawe inyigisho z’ubutwari bwaranze urubyiruko rwagize uruhare mu kubohora Igihugu, kandi ko biyemeza gukurikiza izo ndangagaciro zirimo, gukunda Igihugu, kwitangira abandi, kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Basobanuriwe amateka yo kubohora Igihugu
Basobanuriwe amateka yo kubohora Igihugu

Agira ati "Urubyiruko ruteguwe neza ni n’imbaraga z’Igihugu kandi zubaka, urugero ni urw’abari bagize Ingabo bahagurutse ngo zibohore Igihugu cyacu none tukaba dufite umutekano. Natwe tuzaharanira kugera ikirenge mu cyabo yenda ntituzajya ku rugamba twese, ariko hari byinshi twakora tugateza imbere Igihugu kandi tukacyubaka kurushaho".

Umwe mu rubyiruko rw’abakobwa basuye Ingoro ndanganurage y’uruganba rwo kubohora Igihugu, avuga ko biyemeje kandi kugeza ayo mateka ku bandi, bakanabigisha kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rwose rugire ubumenyi n’indangagaciro bizima, bishingiye ku mateka y’Igihugu n’isoko y’ubumenyi n’ubutwari ku rubyiruko.

Agira ati "Ibyo twabonye aha n’amakuru twahawe bitwongerera imbaraga n’ubumenyi bushya tutakwicarana twenyine, tugomba gusangiza abandi inkuru nziza twamenye, aho ishingiye ku ndangagaciro zo gukunda Igihugu no kwitangira abandi nk’uko Inkotanyi zabigenje".

Ingoro ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu igizwe n’ibice bitandukanye bibitse amateka y’uruganba, birimo nk’inzu uwari Umugaba w’Ingabo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabagamo, indaki yakurikiraniragamo ibikorwa by’urugamba no kwirinda ibitero byo mu kirere, inzu yareberagamo imikino kuri televiziyo, n’aho abari abanyapolitiki ba FPR bacumbikaga.

Ibyo byose biri ahahoze ari uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, bibitse amateka yo guharanira ko u Rwanda ruturwamo n’Abanyarwanda bose nta vangura, guca ubuhunzi, kwimakaza ubuyobozi bubereye abaturage no kurwanya akarengane, ahanini Inkotanyi zari zishyize imbere ku buryo zanakwemera kuhasiga ubuzima.

Amwe mu macumbi abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bacumbikagamo
Amwe mu macumbi abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bacumbikagamo

Ibitekerezo   ( 4 )

Turashimira ngaboyisonga (Coordinator w’urubyiruko n’abambaribe(Inkotanyi) biyemeje kuba ibiharamagara bitangira u Rwanda n’abanyarwanda babura ubuzima ,Baba bakajoriti ariko baratwaza baranesha ubu bageze muzabukuru babaye intwari rubyiruko ubu niywe mizero y’uRwanda rwejo Kandi hari mubiganza byacu tugire ubutwari dusigasire igihugu cyacu tukirinda abapfobya n’abahakana Genocide nabavuga urwanda uko rutari

Dusengumukiza Thierry yanditse ku itariki ya: 10-06-2025  →  Musubize

Turashima ubuyobozi BWA karere ka ngororero ndetse N’ubuyobozi bwigihugu cyacu cy’uRwanda dukunda.
Uburyo bakunda urubyiruko , Gusobanurira urubyiruko amateka yaranze igihugu cyacu no kubafasha kugera hamwe muduce dufite amateka yihariye.
Bifasha urubyiruko gukomeza kubumbatira Ubumwe bwacu nkabanyarwanda . ndetse no gukomeza kwigira kubutwari bwabatubanjirije .

Nkurubyiruko turasabwa Gusigasira ibyagezweho.
No guhanga Ibishya tukiyubakira
u Rwanda twifuza

UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa kageyo

DUSENGIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-06-2025  →  Musubize

Turashima ubuyobozi bw’igihuguncyacu uburyo bakomeje gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko amateka yaranze igihugu cyacu Nk’urubyiruko dufite gutanga umusanzu wacu mu kurinda no gusigasira ibyagezweho twirinda amacakubiri n’ibindi byose bishobora kudusubiza mu kaga k’ubuzima twanyuzemo.Abapfobya n’abagoreka amateka ya Genocide yakorewe abatutsi barahari ariko natwe nk’abanyarwanda bazi uRwanda turahari ngo dukomeze tubumvishe ukuri birengagiza nkana.
U Rwanda ni urwacu ntiturukodeshamo.

Ndabashimiye

Tuyisenge Pacifique coordinator wa youth volunteers mu karere ka Ngororero yanditse ku itariki ya: 10-06-2025  →  Musubize

Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu,
Kandi kumenya Amateka yaranze Igihugu cyacu twese tubigire intego nk’ Urubyiruko rw’ u Rwanda

Jules yanditse ku itariki ya: 9-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka