Ngororero: Umuyobozi wa koperative “Imyumviremyiza” yaratabarutse

Abanyamuryango 76 ba koperative “Imyumviremyiza” iharanira kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngororero, abayobozi abakozi n’abaturage b’ako karere bari mu kababaro batewe n’urupfu rw’uwari perezida w’iyo koperative rwabaye mu mpera z’icyumweru twasoje kuwa 22 Ukuboza 2013.

Mu mwaka w’1998, niho Nsanzamahoro Jean yatangije iyo koperative ihuje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abireze bakemera icyaha, ingabo zavuye ku rugerero hamwe n’abandi baturage babishaka aho ubu ishimirwa kuba yarateje imbere ubumwe n’ubwiyunge mu karere ndetse ikanatwara ibihembo ku rwego rw’igihugu harimo n’icyo iherutse guhabwa na Unity Club muri Nzeri uyu mwaka.

Nsanzamahoro Jean washinze koperative “Imyumviremyiza” iharanira kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu karere ka Ngororero yaratabarutse.
Nsanzamahoro Jean washinze koperative “Imyumviremyiza” iharanira kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngororero yaratabarutse.

Nsanzamahoro warokotse Jenoside ndetse akaba n’ingabo yavuye ku rugerero ntiyahwemye gushishikariza bagenzi be kubana mu mahoro, no gukora ibikorwa bigaragarira amaso bigamije ubumwe n’ubwiyunge nko kubakira abatishoboye kumpande zose, guhurira ku bikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, ubworozi n’ibindi.

Uyu mugabo wari unakuriye koperative y’Inkeragutabara mu karere yafatwaga nk’umuntu ukunda amahoro kandi uhora ushishikariza abantu kubana neza, n’abakene gukunda umurimo cyane cyane afasha abavuye ku rugerero kwihangira imirimo no kwikura mu bukene.

Igihembo Unity Club yahaye koperative “Imyumviremyiza” ku rwego rw'igihugu.
Igihembo Unity Club yahaye koperative “Imyumviremyiza” ku rwego rw’igihugu.

Kuwa 21 Ukuboza, Nsanzamahoro yishwe n’impanuka ya moto ubwo yavaga mu mujyi wa Ngororero aho afite ibikorwa by’ubucuruzi atashye iwe ahitwa i Gatumba. Atabarutse afite imyaka 42, akaba asize umugore umwe n’abana 7. Tumwifurije iruhuko rudashira.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka