Ngororero: Umuturage umaze koroza abantu 40 yiyemeje koroza abagera ku 100
Umugabo witwa Rwanzegushira Froduard utuye mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero avuga ko yiyemeje koroza abaturage 100 abaha amatungo magufi ndetse n’amaremare, mu myaka ine amaze koroza 40 akavuga ko azageza ku bantu 100.
Rwanzegushira avuga ko iki gitekerezo yagitangiye yoroza abahungutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, agamije kubasaba guhamagarira abo basize inyuma nabo gutaha. Uyu mugabo nawe wahungutse avuye muri Kongo akaba amaze gucyura imiryango 12 akoresheje iyi gahunda.
Nyuma yo kubona ko hari abaturage bari basanzwe mu gihugu nabo badafite amatungo yanatangiye kuboroza ahereye ku bo baturanye nabo akaba amaze koroza 28. Rwanzegushira avuga ko ibi abikora ashimira gahunda nziza ya Leta yo koroza abaturage kuko nawe yahawe inka akiva muri Kongo.

Rwanzegushira ngo azaruhuka ari uko amaze koroza abantu 100 barimo abavuye muri Kongo, abakene basanzwe hamwe n’abana bamukomokaho n’abo yabyaye muri batisimu. Avuga ko aho gutanga amafaranga ku bana be abaha amatungo, akaba atanga cyane cyane ingurube kuko arizo zoroshye kuzorora muri ako gace.
Tabaruka Jean Damascene, umwe mu batahutse bavuye muri Kongo mu mwaka wa 2012, avuga ko yahawe ingurube imwe ariko ubu akaba amaze kugira 12, nawe akaba yaratangiye kuragiza abandi baturage agamije kwitura uwamworoje.
Mu koroza aba baturage, Rwanzegushira yahereye ku musaza witwa Bazirema Jean Berchmas wo mu kagali ka Nyamata, umurenge wa Kageyo aho nawe yahawe ingurube ariko nyuma yo kwitwara neza uwamworoje amuha inka. Avuga ko nawe azoroza abantu benshi bashoboka kuko yasanze ari umutima w’ubumuntu.

Uretse koroza abo baturage, Rwanzegushira anafite amapfizi n’amasekurume ya kijyambere abangurira amatungo y’abaturage bakamuhemba koroza abandi badafite amatungo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, Mutoni Jean de Dieu, avuga ko igikorwa cya Rwanzegushira ari kimwe mu bibafasha mu gucyura impunzi no koroza abakene, kandi nawe ubwe bikaba bimaze kumuzamura mu bukungu.
Iki gikorwa kandi ngo kihutisha imyumvire y’abaturage mu korora no korozanya cyane cyane ku matungo magufi, ibi bikaba byaratumye abaturage batari bake bitabira korora ingurube ubu bakaba barateye imbere.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
INKURU NKIZI NZIZA MUTUGEZAHO
mutima nkuyu wa kimuntu zawuhorane kandi awanduze n’abandi bantu
mutima nkuyu wa kimuntu zawuhorane kandi awanduze n’abandi bantu