Ngororero: Umushinga SUN ugiye kurandura imirire mibi

Kuwa 13 Ugushyingo, imiryango itandukanye n’amatorero bikorera muri Ngororero batangije umushinga witwa SUN ugamije kurwanya imirire mibi muri aka karere.

Umushinga SUN (Skilling Up Nutrition), uhuriweho n’imiryango 6 ikorera mu karere ka Ngororero watangijwe ufite intego zo gufasha Leta kurwanya imirire mibi ikomeje kuba akarande mu karere ka Ngororero.

Abatangije icyo gikorwa
Abatangije icyo gikorwa

Bavukiyiki Mathiew, umukozi w’umushinga ADI TERIMBERE akaba n’umuhuzabikorwa wa SUN mu karere ka Ngororero avuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kugwingira biturutse ku mirire mibi.

Ikaba ariyo mpamvu batangije umushinga SUN uzanoza uburyo bwo guhashya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014, bwagaragaje ko mu karere ka Ngororero kugwingira biri ku gipimo cya 39%.

Aka karere kakaba kaza ku mwanya wa gatatu mu ntara y’Iburengerazuba mu kugira umubare munini w’abagwingira, nyuma ya Rutsiro na Rubavu.

SUN ngo izafasha komite zishinzwe kurwanya imirire mibi mu kunoza imikorere, ariko hashingiwe ku ruhare rw’abagenerwabikorwa mu kurwanya imirire mibi.

Munyampeta Emmanuel, umukozi w’umuryango UMUHUZA, umwe muyigize SUN avuga ko ibipimo by’abagwingira mu rwanda bikiri hejuru, aho imibare rusange igaragaza 44%.

Niyo mpamvu ngo SUN yiyemeje gutanga ubufasha mu kurwanya imirire mibi. Uyu mushinga ukaba waratangiye ibi bikorwa muri 2014.

Padiri Ngomanziza Leonidas wa paruwasi ya Rususa, uhagarariye Caritas nayo iri mubagize SUN, yemeza ko hari ibikorwa byinshi bigamije kurwanya imirire mibi byakozwe ariko ko buri wese yakoraga ukwe.

Bamwe mu bana bazafashwa na SUN
Bamwe mu bana bazafashwa na SUN

Kuba SUN igiye guhuza ibyo bikorwa ngo bizatanga igisubizo ku kurwanya imirire mibi.

Umukozi w’Akarere ushinzwe ibikorwa by’ubuzima Kanyeganza Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwiteguye gufatanya na SUN mu kwegera abaturage no kubafasha kurwanya impamvu zitera kugwingira.

Mu gukora ubukangurambaga uyu mushinga uzifashisha imikino ihuza abantu benshi. Mu utangiza umushinga hakinwe umupira w’amaguru maze ikipe ya Paruwasi Rususa itsinda iyabamotari 1-0.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka