Ngororero: Umucungamari yatorokanye miliyoni 1.6 y’umurenge
Umucungamutungo w’Umurenge wa Sovu mu karere ka Ngororero, Nshimiyimana Alexis, tariki 24/02/2012, yabikuje miliyoni 1.6 yari agenewe kubaka ibiraro by’inka z’abacitse ku icumu batishoboye ahita aburirwa irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu, Mutoni Jean de Dieu avuga ko ku wa gatanu tariki 24/02/2012 yabonye ubutumwa bwa banki kuri telefone ngendanwa buvuga ko hari igikorwa (opération) kibereye kuri konti y’umurenge ubwo yari i Kigali.
Nk’umuntu utanga uburenganzira bwo kubikuza amafaranga kuri konti (signataire) yahise agira impungenge abaza umucungamutungo ariko arabihakana. Ngo yamwitabye yumva ari mu modoka nyuma yaho gato akuraho telefone kuva icyo gihe ngo ntarongera kuboneka; nk’uko Mutoni abivuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa akeka ko yiganye umukono (signature) we kugira ngo abashe kubikuza ayo mafaranga muri banki.
Uwo musore w’imyaka 25 y’amavuko yari afite andi mafaranga ibihumbi 800 y’umwenda y’inyandiko mbaruramari (quittances) z’umurenge atishyuye, nk’uko Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge akomeza abitangaza.
Nyuma y’itoraka ry’uwo mucungamutungo, aho yari acumbitse havumbuwe ibindi bitabo mbaruramari birindwi atigeze atanga amafaranga yabyo.
Uwo mucungamutungo akomoka mu Ntara y’Amajyepfo akaba yari amaze imyaka ibiri muri ako kazi k’icungamutungo mu murenge wa Sovu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|