Ngororero: Tugiye gufasha abaturage kubona umutekano w’imibereho myiza -DASSO

Abagize urwego rushinzwe gufasha akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Ngororero bavuga ko Igihugu gifite umutekano, ariko ngo ntibakwicara kuko bafite inshingano zo gufasha abaturage batishoboye gutera intambwe begera abandi babatanze kuzamuka.

Ni muri urwo rwego abagize DASSO 52 bo muri aka karere bari gukora ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 batishoboye.

Bari kubafasha gusana amazu kubo gahunda y’akarere yo gusanira itarageraho, kubaka ubwiherero, gukora uturima tw’igikoni, ifumbire y’ibirundo no guca ibyobo bifata amazi kuri iki gihe cy’imvura.

Kuba bafite ubumenyi bunyuranye ngo bibafasha gufasha abatishoboye.
Kuba bafite ubumenyi bunyuranye ngo bibafasha gufasha abatishoboye.

Mu gufasha aba bantu batoranyijwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abagize DASSO babikora mu byiciro, ku wa 6 Gicurasi 2015 bakaba bari bageze ku cyiciro cya kabiri.

Kazungu Laurent, umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’akarere avuga ko bafashe ingamba zo kuticara maze bagakorera abaturage ibikorwa bitandukanye.

Avuga ko bahisemo abarokotse Jenoside kugira ngo bifatanye n’Isi yose mu gihe cy’amezi atatu cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ariko ngo ibikorwa nk’ibi nta mupaka bifite. Kuba abagize DASSO bikorera ubwabo iyo mirimo yose, ngo babikesha ko bose bize ibintu bitandukanye mu mashuri harimo na za kaminuza.

Aha barasana inzu ya Kayihura.
Aha barasana inzu ya Kayihura.

Kayihura Vianney wo mu Murenge wa Gatumba, umwe mu barokotse Jenoside bane barimo gukorerwa ibyo bikorwa mu Mirenge 4 y’aka karere, avuga ko inzu ye yendaga guhirima kuko yari yaratengutse ariko bakaba bamwubakiye urukuta rwo kuyifata, ndetse banamwubakira ubwiherero.

Avuga ko atari abazi ariko yatangajwe no kubona baza kumufasha. Asanga abanyarwanda ngo bagira umutima mwiza ku buryo u Rwanda rushobora kuzaba paradizo.

Uyu arasuzuma ko ifumbire y'ikirundo yaboze.
Uyu arasuzuma ko ifumbire y’ikirundo yaboze.

Uwiyimye Théodette, ushinzwe iterambere mu kagari ka Kamasiga Kayihura atuyemo avuga ko bishimira imbaraga za DASSO babonye mu kagali kabo, kuko ngo babafasha gukemura ibibazo byinshi bataboneraga ibisubizo harimo n’ibyo gufasha abatishoboye.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 3 )

Weldone on Ngororero DASSO

omar yanditse ku itariki ya: 24-05-2015  →  Musubize

ibikorwa nk’ ibi bifasha abaturage nibyo bikeneye kuko iyo abaturage bafite ubuzima bwiza n’ umutekano nyawo uba uhari rwose

kirenga yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

iyi DASSO URABONA KO IFITE GAHUNDA YO KUBAKA IGIHUGU KANDI TURAYISHIMIYE NIKOMEREZE AHO

humura yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka