Ngororero: PSF yoroje inka imiryango 10 y’abarokotse Jenoside

Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’i Burengererazuba, boroje inka imiryango 10 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubafasha kwiteza imbere.

Abayobozi bashyikiriza inka uwarokotse Jenoside utishoboye
Abayobozi bashyikiriza inka uwarokotse Jenoside utishoboye

Ni igikorwa abikorera bavuga ko bagombaga kuba barakoze mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bakomwa mu nkokora n’ikibazo cy’indwara y’ubuganga yatumye amatungo arimo n’inka ashyirwa mu kato mu Karere ka Ngororero.

Abahawe izo nka bavuga ko zigiye gukemura ikibazo cyo kubura amata yo guha abana, kubona ifumbire bakanahera kuri izo nka biteza imbere.

Mu gutangiza iki gikorwa cyo koroza bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatusti batishoboye bo mu Ntara y’Iburengerazuba, abagize PSF muri iyo Ntara babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibirira, ruri mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngorero.

Basobanuriwe amateka agaragaza uko abarushyinguyemo bishwe baranabunamira, bashyira n’indabo kuri uru rwibutso rufite umwihariko wo kuba rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe hagati ya 1990-1994.

Kibirira ni hamwe mu hageragerejwe Jenoside ubwo izari ingabo za RPA Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu mu Ukwakira 1990, Abatutsi benshi bakaba barishwe mu yahoze ari Komini Kibirira abandi barahunganga baranatwikirwa.

Inka 10 zahawe imiryango 10 itishoboye
Inka 10 zahawe imiryango 10 itishoboye

Perezida wa PSF mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, avuga ko buri mwaka PSF izajya ihitamo akarere kamwe mu tugize intara y’i Burengerazuba, ikoroza bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagatuye kugeza bahetuye Intara yose.

Agira ati “Gahunda tuba tuyifite, turicara tukabiganiraho kugira ngo dufashe abarokotse Jenoside batishoboye kuko baradukeneye. Turifuza ko buri mwaka twajya dufata abakeneye ubu bufasha kurusha abandi tukabaha inka bakarushaho kwiteza imbere”.

Avuga ko kuremera abarokotse Jenoside bijyana no gukomeza guhangana n’abahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, agasaba abikorera gukomeza kugira umutima wo kubaka Igihugu ntawe usigaye inyuma.

Urwibutso rwa Kibirira rufite amateka yihariye kuko ari ho hageragerejwe Jenoside mu 1990
Urwibutso rwa Kibirira rufite amateka yihariye kuko ari ho hageragerejwe Jenoside mu 1990

Umwe mu bahawe inka avuga ko muri rusange ubuzima bwe bwari bumeze nabi kubera kutagira amatungo yo kororora kandi barahoze ari abatunzi, akaba avuga ko inka yahawe igiye kumufasha guhangana n’imirire mibi kandi akiteza imbere.

Agira ati “Ubu ngiye kubona agafumbire umurima wanjye were, nkame mbone amata abana banywe kuko nari mfite abana bane bose nkamishiriza hanze. Ndashimira abaduhaye inka kuko igiye kunteza imbere”.

Uwitonze Theoneste avuga ko muri gahunda ya Girinka Munyarwanda nta mahirwe yagize yo kubonamo inka, akaba yari afite isambu ahingaho ubwatsi bw’amatungo akabugurisha, ariko nta bushobozi bwo kwigurira inka yari afite.

Agira ati, “Nahingaga ubwatsi nkabugurisha kuko ntari naratoranyijwe mu bahabwa inka muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ ubu ndizera ko ubwatis nateye buzatunga iyi nka ikanteza imbere n’umuryango wanjye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, ashimira PSF yatekereje guha abarokotse inka kuko ari kimwe mu bishobora kubafasha kwikura mu bukene no kubarinda kwiheba.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Kibirira
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Kibirira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko buzakomeza gukora ubuvugizi, ibibazo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi birimo no kubona amatungo bigakemuka, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka